Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwihanganishije umuryango wa Me Mutunzi Donat witabye Imana bikekwa ko yiyahuye aho yari afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ndera.
Inkuru y’urupfu rw’uyu munyamategeko wamenyekanye cyane ubwo yunganiraga mu mategeko Dr Mugesera Léon, yamenyekanye kuri uyu wa 23 Mata 2018 , aho n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje aya makuru.
Umuvugizi warwo, Mbabazi Modeste, yavuze ko Me Mutunzi yimanitse ari muri kasho ya polisi.
Na ho Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ari yo ifite mu nshingano gucunga aho yari afungiye, CP Theos Badege, yavuze ko nk’abandi bafungwa Me Mutunzi yasurwaga n’umugore we akanamugemurira.
Avuga ko uyu munsi mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice, isaha kenshi abarinzi baba basohora abafungwa bajya mu bwiherero n’amasuku, ari bwo abapolisi n’abandi bafungwa babonye umuntu umanitse hejuru bagahita bahamagara abashinzwe amaperereza ngo bajye gusuzuma.
CP Badege yongeraho ko ikindi cyagaragaye ari uko mu cyumba cy’aho Me Mutunzi yari afungiye hagaragaye amacupa abiri y’inzoga ya Skol, ‘bigaragara ko yari yaraye ayanyoye ndetse icupa rimwe yarikubise ku kintu agakatisha ishuka’ yakoresheje yiyahura.
Polisi y’Igihugu yafunguye iperereza ngo irebe mu rwego rw’imyitwarire uburyo izo nzoga zaba zinjiye muri kasho kuko bitemewe.
Mu kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, Urugaga rw’Abavoka rwagize ruti “Nyuma yo kumenya iyo nkuru y’akababaro, urugaga rukaba rukomeje kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera no gukurikirana imigendekere y’iperereza kuri urwo rupfu, gahunda yo kumusezeraho tukaba tuzayibamenyesha nimara kwemezwa.”
Iri tangazo ryasinyweho n’Umukuru w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Kavaruganda Julien, rivuga ko tariki ya 17 Mata 2018 ari bwo umuryango wa Me Mutunzi wamenyesheje urugaga ko wamubuze.
Tariki ya 18 na 19 Mata ni bwo rwandikiye inzego za Polisi ndetse n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Minisiteri y’Ubutabera igenerwa kopi rusaba ubufasha bwo gushakisha Me Mutunzi; mu gihe ngo rwari rutegereje igisubizo ni bwo rwumvise inkuru y’urupfu rwe.