Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwategetse ko uruganda rukora itabi, Premier Tobacco Company (PTC) rw’abo mu muryango wa Assinapol Rwigara rugaragara mu rubanza Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kiregamo abanyamigabane barwo kuruhombya.
RRA irega abanyamigabane b’uruganda PTC kugira uruhare mu micungire mibi yarwo, byatumye rutishyura imisoro igera muri miliyari hafi esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu banyamigabane ba PTC baregwa ku isonga harimo Adeline Mukangemanyi ari we mugore wa Rwigara, umukobwa we Anne Uwamahoro ari na we uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi by’umuryango, Surrass Company Ltd n’abandi.
Mu iburanisha riherutse, Me Rwayitare Janvier wunganira abaregwa yari yasabye ko PTC igobokeshwa mu rubanza kubera inyungu ifitemo (kugobokesha ni uguhamagaza abandi bafite inyungu mu rubanza kugira ngo ruburanishwe bahari).
Yavugaga ko bitumvikana uburyo abanyamigabane baregwa ku giti cyabo bakabazwa iby’umusoro utarishyuwe, mu gihe uruganda babereye abanyamigabane nta cyo rubazwa. Yabifashe nko gucira urubanza urwo ruganda kandi rudahari.
Abunganira RRA bavuze ko atari ngombwa ko PTC iba iri mu rubanza kuko abaregwa ari abanyamigabane ku giti cyabo bashinjwa imicungire mibi, bagatuma uruganda rutishyura imisoro.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kivuga ko umuryango wa Rwigara urimo ibirarane by’imisoro y’amafaranga agera kuri miliyari esheshatu byo guhera mu mwaka wa 2012.
Mu gusoma umwanzuro kuri uyu wa Kabiri, umucamanza yavuze ko uruganda PTC rufite inyungu mu rubanza kuko ari rwo rwaciwe imisoro, abarezwe bakaba abanyamigabane bwarwo.
Yanzuye ko PTC yemerewe kugaragara mu rubanza ruzakomeza tariki 11 Ukwakira 2018 saa mbili za mu gitondo. Me Twahirwa Jean Baptiste wunganira Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ni we mu baburanyi wari uhari.
Muri miliyari zigera kuri esheshatu y’imisoro ikigo cy’imisoro n’amahoro cyishyuza uruganda PTC, hamaze kubonekamo miliyari 1.7 yavuye mu mashini z’uruganda zatejwe cyamunara muri Kanama uyu mwaka ndetse n’itabi ryagurishijwe miliyoni 500 Frw muri Werurwe uyu mwaka.