• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Editorial 14 Mar 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Imyaka irasaga 20 muri Kongo hatangiye gukoranira uruhuri rw’ingabo z’amahanga, kandi ntizisiba kwiyongera.

Zimwe zitwikiriye umutaka wa Loni(MONUSCO)zikaba ziva mu bihugu nk’Ubuhinde, Maroc, Uruguay, Afrika y’Epfo, nibindi, ari nako buri kwezi zikoresha miliyari zisaga 2 z’amadolari y’Amerika.

Mu mezi make ashize hiyongereyeho abasirikari bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, ndetse abo muri Kenya, Uganda n’Uburundi zamaze kugera mu burasirazuba bwa Kongo, mu minsi mike hakaba hategerejwe iza Sudani y’Epfo. Umuhuza mu kibazo cya Kongo, Perezida Lourenço w’Angola aherutse guhishura ko uretse Kenya ifite ubushobozi bwo futunga abasirikari bayo bari muri Kongo, ab’ibindi bihugu bazishingirwa na Leta ya Kongo, mu gihe umusirikari wa Kongo yicira is azi mu jisho.

Twibutse ko Uganda yo yari isanganywe muri Kongo ingabo zagiye kurwanya umutwe wa ADF. Izi nazo nta kidasanzwe zakoze yo, kuko iyo ADF ikomeje ibikorwa by’iterabwoba.

Igihugu cya Angola nacyo cyamaze gutangaza ko mu minsi ya vuba ingabo zacyo zizaba zasesejaye muri Kongo.Minisitiri Christophe Lutundula w’Ububanyi n’Amahanga wa Kongo akaya yavuze ko izo ngabo za Angola zitagenzwa no kurwana, ahubwo zije “guhagarara hagati y’igisirikari cya Leta(FARDC) n’abarwanyi b’umutwe wa M23″. Ababikurikirabira hafi bati:” Nizize zirire iraha, ziniyorere ibifaranga nk’abandi, dore ko nazo zizatungwa na Leta ya Kongo”.

Iyo urebye umubare w’aba basirikari bakoraniye mu burasirazuba bwa Kongo honyine, biyongera ku mitwe yitwaje intwato isaga 130, wanareba uburyo ahubwo ibintu birushaho kudogera, biroroshye kwanzura ko urwo ruhuri rw’ingabo rwaje kongera ibibembe mu binyoro(cyangwa ibinyoro mu bibembe).

Ese koko , Leta ya Kongo iracyafite ijambo ahantu hakoraniwe n’ibihumbi byinshi by’abasirikari b’amahanga, cyangwa ahubwo iyo Leta ijya kwemera ko urwo ruvunganzoka rw’abasirikari ruza muri Kongo, byabaye nko kugurisha ubusugire bw’igihugu, yibeshya ngo ibonye abatabazi?

Aho MONUSCO igereye muri Kongo imitwe yitwaje intwaro yarushijeho kuvuka, iyari ihasanzwe irushaho kugira imbaraga. Ibyo byatewe n’uko ari iyo MONUSCO, ari na Leta ya Kongo, byombi byafashije iyo mitwe kwiyubaka, biyiha imyitozo ya gisirikari, intwaro, imyambaro, ibiribwa n’imiti, nkuko byagaragajwe kenshi mu byegeranyo birimo n’ibya Loni ubwayo.

Ubwo hafatwaga icyemezo cyo Kohereza muri Kongo ingabo z’Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba, Perezida w’uwo Muryango muri iki gihe, akaba na Perezida w’uBurundi, Evariste Ndayishimiye, yabwiye Kongo ko nta munyamahanga uzaza kubarwanirira, mu gihe Abanyekongo ubwabo bazaba badashoboye kwikemurira ibibazo. Yagize ati:Abana bava inda imwe iyo bananiwe gusangira icunga bagahamagara uza kuribagabanya, arabanza akanyuyuza umutobe wa rya cunga, akabagabanya ibikatsikatsi bitakigira umutobe”. Uretse ko batumva cyangwa bumva nabi, ni iki Perezida Ndayishimiye atababwiye?

Mureke murebe rero uburyo bigiye fuhumira ku mirari. Ubu noneho abategetsi ba Kongo baringinga Umuryango w’Ibihugu byo muri Afrika y’Amajyepfo(SADC)ngo ubatabare. Uku kutizera abaturanyi bifuzaga gutanga umusanzu wabo(n’iyo waba muto), bizakurura urwikekwe n’intambamyi mu kugarura amahoro muri Kongo.

Ikindi, uretse se ko na SADC ubwayo itarashobora gukemura ibibazo biri mu banyamuryango bayo( urugero ni ibibazo by’umutekano muri Mozambique,Afrika y’Epfo n’ahandi), ubundi ni iki yazana gisumbye ibyananiye MONUSCO Nnabandi namazeyo igihe kinini?
Mu rugendo

Intumwa z’Akanama ka Loni gashinzwe Amahoro ku Isi zagiriye muri Kongo, zibukije Abanyekongo ko badakwiye gutega amakiriro kuri Loni ndetse n’amahanga, ko ahubwo ubutegetsi bwabo ari bwo bufite urufunguzo rw’amahoro

Ubu butumwa bufite ishingiro, ariko ntihagije kuko bwagombaga kujyana no guhambiriza ingabo za Loni, MONUSCO, niba koko izo ntumwa ziyemerera ko Loni ntacyo imariye Abanyekongo, nta n’icyo iteze kubamarira.

Icyakora, iyi mvugo y’ intumwa za Loni yaje yunganira iya Papa Francis na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macro, nabo bagaragarije Kongo ko ikwiye kwishakamo ibisubizo, aho kugereka imitwaro yabo ku bihugu by’amahanga.

Mu by’ukuri rero, Abanyekongo nivumve ko ntawe uzaza kubamenera amaraso, ashaka umuti w’ibibazo bikururiye, ariko kandi bashobora no kwikemurira binyuze mu nzira ya politiki. Amahanga azaza yisarurire iby’indangare, Abanyekongo bahugiye mu kumarana no kwikoma u Rwanda, nyamara rwanabacumbikira rwahinanye nk’uko rutahwemye kubikora.

Uko barundanya abasirikari b’abanyamahanga mu gihugu cyabo, baza biyongera ku mitwe y’iterabwoba ndetse n’abacancuro, ni ko ubutegetsi buzakomeza gutakaza ijambo n’igitsure mu kurengera ubusugire bw’igihugu.Ni ko intwaro zizarushaho kunyanyagira mu baturage, kandi Leta itagifite ijambo ntizaba ikibashije kuzibambura.

Ngiyo”balkanisation” cyangwa gutera Kongo imirwi birirwa bashinja abandi, kandi Kongo ubwayo ariyo irimo kuyiha urwuho.

2023-03-14
Editorial

IZINDI NKURU

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Ambasaderi w’u Rwanda muri Marocco yasuye ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball anagirana ibiganiro n’umuyobozi wa CAVB

Editorial 26 Jun 2021
Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Editorial 23 Feb 2017
Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda

Amerika yabaye ikibuga abaterabwoba ba RNC bacuriramo umugambi wo guhungabanya u Rwanda

Editorial 17 Jun 2019
Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru

Côte d’Ivoire, Senegal, Cape Verde ndetse na Tunisia zageze muri 1/2 cy’irushanwa Nyafurika rya Afrobasket rizasozwa mu mpera z’iki cyumweru

Editorial 03 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutekano  w’Isi  ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS
ITOHOZA

Umutekano w’Isi ugerwa ku mashyi kubera Amabuye yo mukirere azwi nk’ ASTEROIDS

Editorial 15 Nov 2016
Breaking News : Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Mu Rwanda

Breaking News : Perezida Kagame ashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya

Editorial 30 Aug 2017
Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo
Mu Rwanda

Mpayimana yemeye ko yatsinzwe amatora, ashimira Kagame wesheje umuhigo

Editorial 05 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru