• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo

Urukiko Rukuru rwatsembeye abakozi ba SONARWA gufungurwa by’agateganyo

Editorial 01 Jun 2016 Mu Mahanga

Urukiko Rukuru rwategetse ko abakozi ba sosiyete y’ubwishingizi ya SONARWA bashinjwa ibyaha bya ruswa kuguma by’agateganyo muri gereza mu gihe cy’iminsi 30 nubwo basabaga gukurikiranwa bari hanze.

Muri uku kwezi nibwo havuzwe inkuru y’itabwa muri yombi ry’Umuyobozi Mukuru wa SONARWA, Mawadza Nhomo na Karake Mutsinzi, Perezida w’Inama y’ubutegetsi.

Uretse aba kandi bafunganywe na Rumanyika Hubert, Nzaramba Stivenson, Mbabazi Gerard na Rutagwabira Barnabas bakurikiranweho ubufatanyacyaha. Bose s bashinjwa kurya amafaranga ya SONARWA abarirwa muri miliyoni 190.

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwabakatiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, ariko bamwe bajuririye icyo cyemezo. Barimo Mutsinzi, Rumanyika, Nzaramba, na Rutagwabira.

Ubujurire bwabo ntacyo bwatanze, urukiko rwahamije kuwa Kabiri ko hari impamvu zikomeye zituma bagumya kuba bafunzwe, kandi ko hashingiwe ku buhamya bwatanzwe byagaragaye ko bari baziranye kuri ruswa yatanzwe yitwa komisiyo mu isoko ryo kwishingira imodoka za Minisiteri y’Ibikorwaremezo(MININFRA).

Rwanahamije ko nta cyizere ko barekuwe bakongera kuboneka mu gihe urukiko rubakeneye.

Muri abo batangabuhamya barimo n’abakozi ba SONARWA, bagaragaza ko amafaranga yasohokaga muri SONARWAyahawe indi nyito.

Kuri Mutsinzi Karake, Urukiko rwagaragaje ko ubuhamya bw’abakozi ba SONARWA bwagaragaje ko ari we wabotsaga igitutu ngo bahe amafaranga ya komisiyo Nzaramba, ndetse ngo uyu yanabemereye ko ari Karake wabafashije kubona isoko.

Indi mpamvu y’uburwayi yatanzwe na bamwe, nayo urukiko rwagaragaje ko nta shingiro, kuko nta cyemzo cya muganga bagaragaje, byongeye kandi ngo nta cyagaragajwe ko gereza yananiwe inshingano zayo zo kuvuza imfungwa.

Urukiko ariko rwavuze ko nubwo hari impavu zikomeye zo kuba bafunze abaregwa, urubanza mu mizi nirwo ruzagaragariramo niba ibyaha bashinjwa bibahama. Kimwe n’uko hari uvuga ko hari umushinja kubera amashyari.

2016-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Editorial 06 Jun 2025
Retired Capt Rushema Joseph yaburiwe irengero

Retired Capt Rushema Joseph yaburiwe irengero

Editorial 05 Apr 2016
Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo

Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo

Editorial 19 May 2018
Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Uganda: Leta yashyizeho umusoro kuri Bibiliya na Korowani

Editorial 16 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu mukino witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Ingabo, APR FC yatsinze Vision 2-0 ifata umwanya wa 13
Amakuru

Mu mukino witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Ingabo, APR FC yatsinze Vision 2-0 ifata umwanya wa 13

Editorial 08 Nov 2024
Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo
Mu Mahanga

Musanze: Abaturage basabwe kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo

Editorial 08 May 2016
Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone
UBUKUNGU

Perezida Kagame yafunguye Mara Phone, uruganda rwa mbere muri Afurika rukora Smartphone

Editorial 07 Oct 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru