Urukiko rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda, rwarekuye Abanyarwanda barindwi bari bafunzwe bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo iby’uko ari intasi z’u Rwanda.
Mu banyarwanda barekuwe, harimo Rene Rutagungira wabaye umunyarwanda wa mbere washimuswe n’inzego z’umutekano za Uganda akuwe mu kabari ku wa 7 Kanama 2017.
Uyu mugabo nyuma yo gufatwa yakorewe iyicarubozo aho abasirikare bakoreshaga imashini yamucugusaga bikomeye. Ni uburyo bukoreshwa na CMI kugira ngo bitagaragarira amaso ko yakorewe iyicarubozo ku mubiri.
Nta makuru arambuye aratangazwa ku mpamvu zagendeweho hafatwa umwanzuro wo kurekura aba banyarwanda.
Irekurwa ry’aba banyarwanda rije nyuma y’iminsi mikePerezida wa Uganda Yowri Museveni yohereje intumwa mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame, aho ibiro by’Umukuru w’Igihugu byavuze ko bitanga icyizere.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter mbere y’uko twinjira mu mwaka mushya wa 2020, Museveni yavuze ko yakiriye intumwa ye Ambasaderi Adonia Ayebare uherutse mu Rwanda afite ubutumwa bugenewe Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi.
Museveni yavuze ko Ayebare na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro byiza ndetse ko mu gihe cya vuba, hagiye gufatwa imyanzuro ishyira iherezo ku bwumvikane buke bumaze igihe kinini mu mubano w’ibihugu byombi.
Ati “Vuba aha, impande zombi zigiye gufata imyanzuro ihamye mu guhosha umwuba mubi. Ndabizeza ko Uganda izakora ibyo isabwa mu gushyira mu buryo umubano mwiza w’ibihugu byombi. Ndashimira Perezida Kagame, abavandimwe bacu b’abanyarwanda n’abaturage ba Uganda.”
Mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, Perezida Kagame yavuze ko iyo ntumwa yari i Kigali mu bikorwa bimaze igihe bigamije gushaka umuti w’ibibazo, ariko ko nyuma y’ibiganiro ikiba ari ingenzi ari ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yabyo.
Ingingo eshatu u Rwanda rwakunze kugeza kuri Uganda nk’izibangamiye umubano w’ibihugu byombi, harimo ifatwa rw’Abanyarwanda muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko, bagakorerwa iyicarubozo, abandi bagahohoterwa nyuma bakajugunwa ku mipaka bagizwe intere.
Harimo kandi kuba Uganda ibangamira ibikorwa by’ubucuruzi by’u Rwanda ndetse ifasha imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano warwo.
Kuva muri Nzeri, Abanyarwanda barenga 100 nibo bamaze kujugunywa ku mipaka ihuza u Rwanda na Uganda mu gihe kuva uyu mwaka watangira ari 588.
Kuva muri Mutarama 2018, abanyarwanda 1438 nibo bajugunywe ku mipaka nyuma y’igiye bafungiwe muri kasho z’Urwego Rushinzwe Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urwego Rushinzwe Iperereza mu gihugu (ISO) bakorerwa iyicarubozo.