Kuri uyu wa Mbere tariki 9 Ukwakira 2017, Diane Rwigara, nyina Adeline Rwigara na murumuna we Anne Rwigara bongeye kugezwa imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ngo baburanishwe ku byaha bakurikiranyweho ariko hamwe n’ubunganira mu mategeko, Me Pierre Celestin Buhuru, basabye ko urubanza rwongera gusubikwa kuko ubunganira adasobanukiwe ibikubiye muri dosiye y’abaregwa. Habaye impaka ndende ku bijyanye na dosiye irimo ibyaha baregwa, impande ebyiri zisigana ku kuba Me Buhuru yahabwa ibikubiye muri dosiye byose.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere, ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibyaha aba bose uko ari batatu bashinjwa, bikubiye mu butumwa bw’amajwi bwoherejwe biciye ku rubuga nkoranyambaga rwa Whatsapp, hakabamo inyandiko Anne Rwigara yohereje ku kinyamakuru Jeune Afrique, hakabamo n’inyandiko z’imikono Diane Rwigara yagejeje muri Komisiyo y’amatora ashaka kwiyamamaza. Ibi byose, nibyo birimo ibyaha bahuriyeho n’ibyo bamwe muri bo bagiye bihariye.
Ibi byose ariko, Me Pierre Celestin Buhuru yavuze ko atabisobanukiwe kuko Ubushinjacyaha butigeze bumuha ibimenyetso bishingirwaho mu kubashinja, ari nabyo yahereyeho asaba ko urubanza rwasubikwa mu gihe cy’iminsi itanu, akabanza agahabwa ibyo bimenyetso byose ndetse kopi ya dosiye ikubiyemo ibyo baregwa, hanyuma akabisesengura akamenya neza ibyo abakiliya be baregwa.
Ubushinjacyaha bwavuze ko butamuha ibyo bimenyetso byose kuko ibikubiyemo bikiri ibanga mu gihe kuburanisha mu mizi bitaratangira ahubwo ko yahabwa bimwe muri byo bitabangamira iperereza rigikomeje kandi ko yagera mu bushinjacyaha akerekwa ibyo bimenyetso ariko ntahabwe kopi ya dosiye, maze Me Pierre Celestin Buhuru nawe avuga ko yumva ibimenyetso byose bavuga nta kintu gikwiye kugirwa ibanga kirimo. Yasabye ndetse ko byose yabihabwa muri mudasobwa akabijyana aho abo yunganira bafungiwe, akabiganiraho nabo, hanyuma akazaburana azi neza ibyo baregwa.
Adeline Rwigara nawe yahawe ijambo n’umucamanza, mu mvugo ye igarukamo ijambo ry’Imana n’ijambo “Haleluya”, nawe asaba ko we n’abana be bahabwa dosiye ikubiyemo ibirego baregwa kuko ntabyo bazi. Ubishinjacyaha bwahise bumunyomoza, buvuga ko babwiwe kenshi ibyo baregwa ndetse bakaba baranumvishijwe amajwi akubiyemo bimwe mu byaha baregwa nabo bakagira n’icyo babivugaho.
Urukiko rwahise rwanzura ko urubanza rusubikwa, rukazasubukurwa kuwa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2017, ari bwo bazaburana ibijyanye no kuba bakomeza gukurikiranwa bafunzwe cyangwa niba baburana bari hanze.
Diane Rwigara wenyine akurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ariko bose uko ari batatu bahurira ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Umubyeyi wabo Mukangemanyi Rwigara Adeline we yihariye icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Umuryango wa Rwigara