Nyuma y’amabaruwa hagati ya Perezida Pierre Nkurunziza w’u Burundi na Yoweri Museveni wa Uganda, umwuka si mwiza hagati y’aba bayobozi kubera ukutumvikana ku ngingo zirimo umubano n’u Rwanda n’ibiganiro bigamije kuvugutira umuti ibibazo bya politiki biri mu Burundi.
Mbere y’icyumweru kimwe ngo abaperezida ba EAC bahurire mu nama izabera i Arusha ku wa 1 Gashyantare yabanje kwimurwa inshuro ebyiri, bivugwa ko Nkurunziza atishimiye na busa uburyo ibiganiro yagiye agirana na Museveni, nyuma y’amasaha make bisangaga amabaruwa yabo arimo gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.
Arimo nk’iyo ku wa 4 Ukuboza 2018 Nkurunziza yandikiye Museveni ashinja EAC kudaha agaciro ibibazo bitavugwaho rumwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Nkurunziza yongera no kunenga umuhuza mu biganiro by’Abarundi, Benjamin Mkapa, washyizweho nyuma y’imvururu zo mu 2015, aho yamagana imbaraga zashaka kwivanga mu miyoborere y’igihugu cye, ndetse ngo ntiyashyigikiye imyanzuro yayo irimo no gutanga imbabazi ku bakurikiranyweho kugerageza guhirika ubutegetsi bwe.
Mu ibaruwa ubuyobozi bwa Kampala buvuga ko ishotorana, nyuma y’iminsi ine yasubijwe na Museveni, amwibutsa ko nawe amasezerano y’amahoro yo ku wa 28 Kanama 2000 ari yo yamugejeje ku butegetsi, kandi yemeranyijweho ku buhuza bwa EAC.
Museveni agira ati “Yego, ishyaka ryawe CNDI ryatangije urugamba rw’amasasu, tudashidikanya rwari igitutu kuri Guverinoma y’abatutsi yari iyobowe na Buyoya. Ariko nanone ntabwo CNDI yafashe Bujumbura ku mbaraga. Yo hamwe n’abandi bari barahunze bageze i Bujumbura kubera ibiganiro byayobowe na EAC.”
Museveni ngo ntabwo yashyigikiye ko u Burundi bwanga kwitabira inama ya EAC, byanatumye isubikwa abayobozi bahagarariye ibindi bihugu bageze i Arusha, bagategereza bagenzi babo bava i Bujumbura bagaheba. Ntiyanashimishijwe n’uko u Burundi bwanze kwitabira ibiganiro byagombaga guhuza impande batavuga rumwe mu mpera za 2018.
Kuri Nkurunziza, yabajije Museveni impamvu yasabwa kuganira n’abagerageje guhirika ubutegetsi bwe, kandi u Rwanda rutaraganira n’Interahamwe.
Museveni ati “Ntabwo ndi umuvugizi wa Perezida Kagame, ariko mu byumvikana hari itandukaniro hagati y’abagerageje guhirika ubutegetsi n’abajenosideri. Abakora kudeta (coup d’état) baba bashaka ubutegetsi mu nzira zitari iza demokarasi. Abajenosideri bo bari bagamije gutsemba abaturage, abaturage ba Afurika.”
Nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, Perezida w’u Burundi avuga ko akarere katamushyigikiye ku buryo igihugu cye gisa n’igisigara cyonyine.
Ku ruhande rwa Museveni, ngo nubwo yaba ataragaragarije mu ruhame ukutishima kwe ku buryo u Burundi bukomeje kutitabira ibikorwa by’akarere, umwe mu badipolomate yavuze ko yarakajwe ’n’ukwiheza’ kw’u Burundi mu gushakira umuti ibibazo biri muri icyo gihugu.
Ni ibibazo byavutse mu 2015 nyuma y’uko Nkurunziza yari amaze kwiyamamariza manda ya gatatu, yafashwe nk’itanyuranye n’itegeko nshinga.
Gusa ngo nubwo bimeze bityo, amaso aracyahanzwe Nkurunziza ngo harebwe niba yagaragaza ubushake mu gushaka umuti w’ikibazo, haherewe ku nama ya EAC itegerejwe mu ntangiriro z’ukwezi gutaha, i Arusha.