• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Urupfu rw’umubyeyi, iturufu kuri Kayumba mu guhakana gutera gerenade i Kigali

Urupfu rw’umubyeyi, iturufu kuri Kayumba mu guhakana gutera gerenade i Kigali

Editorial 06 Nov 2018 ITOHOZA

Umuhuzabikorwa wa mbere w’Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’URwanda rya RNC, Kayumba Faustin Nyamwasa avuga ko ubwo mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali haterwaga gerenade, yari mu Rwanda mu kiriyo cy’umubyeyi we.

Kayumba Nyamwasa yari amabasaderi w’U Rwanda mu buhinde. Yaje kuza mu Rwanda gushyingura umubyeyi we ari nabwo kuwa 19 Gashyantare  2010 haterwaga gerenade mu Mujyi wa Kigali. Uyu mugabo kuwa 28 Gashyantare 2018 yahunze igihugu avuye mu Buhinde yererekeza  muri Afurika y’Epfo.

Mu mwaka wa 2011 urukiko rwamukatiye gufungwa adahari  imyaka 24 no kwamburwa impeta zose za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kubiba amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Kayumba Nyamwasa  yavuze ko  icyari cyamuvanye mu Buhinde ari ugushyingura umubyeyi we  agahakana ibyo gucura umugambi wo gutera amagerenade.

Ati” (…) Urabona Mugenzi (Umunyamakuru)  navuye mu Buhinde ngiye  gushyingura umubyeyi wanjye, urumva naravuye mu Buhinde nikoreye amagurunedi, kujya gutera amagurunedi mu Rwanda  no gushyingura.”

Kayumba yakomeje avuga  ko igihe ibi bisasu byaterwaga ku Kicukiro n’ahandi mu Mujyi wa Kigali yari mu mwiherero  ku Gisenyi.

Yagize ati” Ibyo bavuga by’amagurunedi byabaye twagiye  mu mwihererero ku Gisenyi na njye nari mpari.(…) Twari mu nama n’ibyo bintu byabaye. Nyuma y’iyo nama twasubiye i Kigali, nahamaze iminsi. Urumva nari gutera amagerenade maze nkahamara iyo minsi yose.”

Hari abatangabuhamya bashinja Kayumba ibyo we ahakana

Mu bimenyetso byagaragajwe  harimo ubuhamya bw’abagize RNC bohererejwe na Kayumba abasaba kugirana ubufatanye na FDLR.

Mu gihe cy’urubanza rwa Rukundo Patrick uzwi nka Jean Marie Vianney Ngabonziza wahamijwe ibyaha akaba ari gukora igihano muri gereza, yemeye ko Kayumba yamwohereje we n’abandi bagize RNC, kugira ngo bajye kuganira na FDLR uburyo bakwiyunga.

Ubundi buhamya ni ubw’abafashwe bagiye mu myitozo ya gisirikare i Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo (RDC), bari boherejwe ku mabwiriza ya Kayumba Nyamwasa.

Ubwo babazwaga, aba bahishuye umugambi wa RNC wo kuba bari bajyanywe mu myitozo ya gisirikare, uko bafashijwe n’abayobozi bo hejuru bashinzwe ubuhuzabikorwa muri RNC (bamwe muri bo amazina yabo ari muri izi nyandiko zizoherezwa muri Afurika y’Epfo) n’uko bari bajyanywe muri RDC.

Mu rubanza rwabaye mu 2013 rw’abagize uruhare mu bikorwa by’iterwa rya za grenade ku Kicukiro, Lt Joel Mutabazi na Corporal Joseph Nshimiyimana wari uzwi nka Camarade, bagaragaje ibimenyetso bikomeye bishinja Kayumba Nyamwasa.

Ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ubutumwa bwa WhatsApp, Skype na message zisanzwe za Kayumba na FDLR ndetse zigaragaza umugambi uhuriweho wo gutera grenade ku Kicukiro.

Ikindi kandi ni uko ubushinjacyaha bwagaragaje ubutumwa bw’ibiganiro bya WhatsApp na Skype bigaragaza uruhare rwa Kayumba Nyamwasa.

Bivugwa ko Kayumba  yashakaga abantu akabafasha kubona ubumenyi mu gukoresha ibisasu byari kuzifashishwa mu gutera mu bice bimwe na bimwe by’Umujyi wa Kigali, bakangiza ibikorwaremezo byawo.

Abatanze ubuhamya bemeye ko bari barahawe inyandiko zigaragaza uko ibisasu bikorwa zagombaga kujya zifashishwa mu myitozo. Banerekanye kandi amafoto yaboherereje agaragaza amacupa ya acide ‘sulfurique’ n’ibipimo hamwe n’inyemezabwishyu zigaragaza ibikoresho bakeneye kugira ngo babe bakora ibisasu.

Ibi bigarutse mu mitwe ya benshi nyuma yaho ikinyamakuru cyo muri Uganda Virunga Post gitangaje ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC abamo.

Kayumba Nyamwasa  yigeze kuba umugaba w’ingabo  z’U Rwanda afite ipeti rya Lt. Gen kuva mu 1998 kugeza mu 2002. Uyu mugabo w’imyaka 56 yaje guhungira mu gihugu cya Afurika y’Epfo ndetse yifatanyije na bagenzi be bahoze mu gisirikare cy’U Rwanda bashinga ishyaka ryitwa Rwanda National Congress (RNC).

2018-11-06
Editorial

IZINDI NKURU

Andrew Muganwa yitabye Imana

Andrew Muganwa yitabye Imana

Editorial 22 Dec 2016
Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Kugereka ibibazo byabo ku Rwanda, ishyari n’iturufu by’abananiwe kuyobora ibihugu byabo.

Editorial 30 Dec 2023
Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi

Perezida Kagame n’igisirikare bafitiwe icyizere kiri hejuru cyane n’abaturage – Ubushakashatsi

Editorial 15 Nov 2016
Uko ICC yakatiye uwari Visi Perezida wa Congo igifungo cy’imyaka 18

Uko ICC yakatiye uwari Visi Perezida wa Congo igifungo cy’imyaka 18

Editorial 22 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame avuye  munama  itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi
UBUKUNGU

Perezida Kagame avuye munama itumirwamo Abanyapolitike bavuga rikijyana ku Isi

Editorial 29 Jan 2016
Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.
Amakuru

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Editorial 07 Feb 2024
Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?
Amakuru

Ko uwizihiza isabukuru y’amavuko aba yishimira ibyiza yagezeho, nka RNC uretse kwikirigita igaseka, yavuga ko yageze kuki mu myaka 10 imaze ishinzwe?

Editorial 14 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru