Komisiyo y’Abadepite Ishinzwe kugenzura Ikoreshwa ry’Imari n’umutungo bya Leta (PAC) yagaragaje uruhuri rw’ibibazo byamunze Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi, aho ivuga ko hatagize igikorwa inshingano zacyo zitagerwaho.
Ubwo REB yitabaga PAC, abadepite bagaragaje ibibazo bigaragara muri iki kigo bifitanye isano n’imicungire y’imari, imikoranire y’inzego itanoze ndetse no kutagira umurongo uhamye w’imikorere. Ibyo byose bikaba byaragaragajwe na raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2014-2015.
Bimwe mu bibazo abadepite babona ko byamunze REB…
Ikibazo cyo kutagira ububiko bw’abahawe inguzanyo za buruse
Abadepite bavuze ko REB itagira ububiko (database) bugaragaza imibare y’abanyeshuri bahawe inguzanyo babereyemo Leta umwenda, aho ngo REB igaragaza ko uwo mwenda ungana na miliyari 3 ariko hakaba hatagaraga umwenda wa buri muntu ndetse n’ayo buri muntu yishyuye.
Depite Kankera Marie Josée avuga ko hari miliyari hafi 6 zishyuwe ariko ngo REB ntigaragaza abishyuye abo ari bo ndetse n’umubare w’amafaranga yagiye yishyurwa na buri muntu.
Yagize ati “Iyo bandika mu bitabo byabo ntabwo bagaragaza amafaranga y’umwenda ndetse n’inkunga Leta yagiye itanga atabarwa nk’inguzanyo.”
Uyu mudepite avuga ko ubwo REB yatumizwaga muri PAC umwaka ushize na bwo ari uko icyo kibazo cyari giteye.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Gasana Janvier yasubije agira ati “Iki kibazo cy’inguzanyo tukigeze kure ndetse dusa nk’aho twakirangije, ubu twamaze gukora igitabo kigaragaza abantu bose babereyemo Leta umwenda w’inguzanyo zo kwiga,ubu twagiha BRD.”
Umuyobozi wa REB yabajijwe umubare w’abantu bose bafitiye Leta umwenda w’inguzanyo zo kwiga, avuga ko atahita awumenya, aho bahise bamubaza niba kugira ngo avuge imibare y’ukuri byasaba ko umuntu amusanga mu biro.
Ikibazo cy’umushinga wa One Laptop per Child utaragezweho
Abadepite bavuze birambuye ku kibazo cy’umushinga wa One Laptop per Child utarageze ku ntego zawo bitewe ni uko wateguwe nabi.
Aha bagaragaje ko uyu mushinga watwaye akayabo utigeze ugira inyandiko iwusobanura.
Agaragaza icyo kibazo, Depite Kankera yagize ati “iyi porogaramu nta nyandiko iyisobanura ihari, nta buryo buhari izashyirwa mu bikorwa, nta gahunda yo gukurikirana uko bikorwa ihari, mu by’ukuri nta logical framework y’iyi porogaramu yagenwe.
Iyo logical framework ni yo yakagaragaje ngo iyi porogaramu ifite intego zimeze gutya izakora ibikorwa bimeze gutwa, izakorwa na nde? Ryari? Ikoreshe uburyo bumeze gute, amafaranga angana gute? Izakurikiranwa ite? Ibyo mbere ntabwo byigeze bisobanurwa.Ubwo rero umuntu yahita yibaza ngo ese iyi gahunda ibyo yagombaga kugeraho yari kubigeraho ibyo bitakozwe?”
Uyu mudepite yagaragaje ko hamaze kugurwa mudasobwa zisaga 248,908, aho hatanzwe miliyari zisaga 36.
Depite Kankera ati “Icyari kigamijwe byari ukugira ngo ikoranabuhanga rishyirwe mu burezi bwacu kandi bitume ireme ry’uburezi ritera imbere kurushaho ariko ukurikije ibibazo byagaragayemo ubushize n’iby’uyu munsi, ahari sinzi niba barakoze igenzura baraza kutubwira icyo uwo mushinga wagezeho.”
Muri mudasobwa zatanzwe kugeza ubu ngo hari izigera ku bihumbi 18 zaburiwe irengero, aho abadepite bavuga ko ari imikorere mibi ya REB kuko hari aho yagiye itanga mudasobwa nyinshi zirenze kure umubare w’abanyeshuri.
Ku wa 1 Ugushyingo 2013, ngo REB yari ifite mu mubiko mudasobwa zisaga ibihumbi 4298, itumiza izindi 42978 zose ziba 47276 babura aho bazishyira kuko batari bagennye abo bari buzihe, babuze aho bazishyira bakodesha inzu, aho ngo igihe Umugenzuzi w’imari ya Leta yajyagayo bari bamaze kwishyura amafaranga yo gukodesha inzu amafaranga asaga miliyoni 582.
Uretse izo mudasobwa, ngo haguzwe serveurs zagombaga gushyirwa mu byumba by’amashuri kugira ngo mudasobwa zahawe abana zibashe gukora, aho zaguzwe hafi miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Izo serveurs kugeza ubu ngo ntabwo zigeze zikoreshwa keretse mu mashuri make ndetse hakaba hari n’izapfuye.
Uretse gutanga izo mudasobwa, ngo ni uko bazitanze mudasobwa ariko ku nteganyanyigisho y’amasomo nta mwanya wo kuzigisha wagenwe, aho ngo n’abarimu batazi kuzikoresha.
REB yabajijwe ko ibyo umugenzuzi yagaragaje niba ari ukuri Umuyobozi Mukuru wayo avuga ko babyemera ngo kuko batari gusinya ibyo batemera. Gusa Gasana Janvier yavuze ko amakosa yabaye ariko hari ingamba zihari zo kuyakosora.
REB ngo yica amategeko nkana mu mitangire y’amasoko
Ikigo gishinzwe amasoko ya Leta cyashyize mu majwi REB ko mu mitangire y’amasoko yayo itajya itanga raporo, aho ibi bifatwa nko kwica nkana amategeko.
Irindi kosa ryagaragajwe ni irijyanye n’imitangire n’imitegurire y’amasoko aho mu mwaka wa 2014-2015 yari yateganyije nko izatanga amasoko 140, uwo mwaka ukarangira hatanzwe amasoko 8 gusa.
Ikindi cyatangaje abadepite ni uburyo gutanga amasoko ari byo byafashe ingengo y’imari y’ikigo kuruta ibindi bikorwa, aho ngo amasoko 140 yari yapanzwe yari gutwara miliyari 30 mu gihe ingengo y’imari ya REB yari miliyari 42.
Abadepite banagaragaje uburyo REB itinda kwishyura ba rwiyemezamirimo baba bayigemuriye ibikoresho kandi na bo ari abacuruzi ndetse banatanga imisoro ya Leta.
Mu bindi bibazo, abadepite bavuze ku kibazo cyo kuba REB yarakoze amakosa akomeye aho Umugenzuzi w’imari ya Leta yagiye gukora igenzura bakamwereka ko hari rwiyemezamirimo ufite isosiyete yitwa SOCOMU barimo umwenda wa miliyoni 110 bajya kureba uwo muntu we akavuga ko REB imurimo miliyoni 50 gusa.
Aha Ubuyobozi bwa REB bwisobanuye buvuga ko bwemera ikosa, aho ngo hari umukozi wishyushye miliyoni 59 bakibagirwa gukuramo ayo mafaranga mu mwenda wari usanzwe.
Depite Nkusi Juvenal Perezida wa PAC yasabye Ubuyobozi bwa REB kuvugurura imikorere
Hari n’ikindi kibazo cyagaragajwe cyo kuba REB yarishyuye rwiyemezamirimo umwe ikarenzaho amafaranga angana na miliyoni 51, aho yemeye na bwo yemeye iri kosa ikavuga ko ubu uwari wahawe ayo mafaranga yatangiye kuyasubiza, kugeza ubu akaba ngo amaze kwishyura miliyoni 34.
Gusa abadepite bibajije impamvu abakozi baba bakoze amakosa mu kazi bakomeza gukora aho gufatirwa ibyemezo.
Depite Nkusi Juvenal Perezida wa PAC yasabye Ubuyobozi bwa REB kuvugurura imikorere yabwo, aho byagaragaye ko iki kigo gifite imikorere mibi mu nzego zose.