Abadepite n’Aba- républicains bari muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe iperereza kuri uyu wa Mbere bemeje ko Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin atigeze agerageza gushyigikira Donald Trump mu matora yatsinze mu 2016.
Batangaje ko nta kimenyetso babonye ko ibikorwa byo kwamamaza Trump byagize aho bihurira n’u Burusiya, bakaba bagiye gufunga iperereza ryari rimaze umwaka rikorwa.
Ibitekerezo byabo ariko byitezwe ko bitazemeranywaho n’aba- démocrate ndetse ko bishobora gutera ukutavuga rumwe kuri komisiyo ishinzwe guperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora aheruka.
Trump yakirije yombi iyo nkuru, agaragaza ibyishimo bye kuri Twitter mu magambo yandikishije inyuguti nkuru gusa.
Yagize ati “Komisiyo y’Abadepite ishinzwe iperereza, nyuma y’amezi 14 y’iperereza ryimbitse, nta bimenyetso yabonye byo kwinjirirwa cyangwa gukorana n’u Burusiya mu kwamamaza Trump hagamijwe kugena ibizava mu matora yo mu 2016.”
Umwanzuro w’aba- républicains wo guhagarika iri perereza ufashwe mu gihe Robert Mueller nawe wahawe gukurikirana iki kibazo ari kwihutisha iperereza rye.
Nk’uko CNN yabitangaje, Depite Mike Conaway w’umu- républicains uyoboye iryo perereza ku Burusiya, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko komisiyo yarangije kubaza abo yashakaga, kandi bamaze gutegura imbanzirizamushinga ya raporo ya paji 150 bagomba gushyikiriza aba- démocrate ngo bayisuzume, kuri uyu wa Kabiri.
Iyi komisiyo yavuze ko Abarusiya bivanze mu matora bashaka guteza akavuyo, ariko ntibemeranya n’abavugaga ko bari bagamije gufasha Trump.
Gusa Depite w’umu- démocrate Adam Schiff nawe uba muri iyo komisiyo, yanenze icyemezo cyo guhagarika iperereza cyafashwe n’aba- républicains.
Yagize ati “Mu guhagarika inshingano zayo zo gukurikirana ibikorwa by’izindi nzego mu Nteko Ishinga Amategeko, abafite ubwiganze bahisemo gushyira imbere kurengera perezida kurusha igihugu, kandi amateka azagaragaza ububi bwabyo.”
Komisiyo ya Sena ishinzwe iperereza yo iracyakomeza ibikorwa byayo ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya 2016, ariko Perezida wayo, Richard Burr yavuze ko kugeza ubu nta bimenyetso barabona ko u Burusiya bwari bugamije gufasha Trump gutsinda Hillary Clinton.
Abadepite b’Aba- démocrate bo bavuga ko hari abatangabuhamya benshi bari bagikeneye kubazwa, ariko ngo aba- républicains bananiwe gukoresha ububasha bafite mu kubona inyandiko zose ngo abagomba kubazwa bazisobanureho.