• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

USA: Abadepite b’Aba- républicains bemeje ko Perezida Putin atafashije Trump mu matora

Editorial 13 Mar 2018 POLITIKI

Abadepite n’Aba- républicains bari muri Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe iperereza kuri uyu wa Mbere bemeje ko Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin atigeze agerageza gushyigikira Donald Trump mu matora yatsinze mu 2016.

Batangaje ko nta kimenyetso babonye ko ibikorwa byo kwamamaza Trump byagize aho bihurira n’u Burusiya, bakaba bagiye gufunga iperereza ryari rimaze umwaka rikorwa.

Ibitekerezo byabo ariko byitezwe ko bitazemeranywaho n’aba- démocrate ndetse ko bishobora gutera ukutavuga rumwe kuri komisiyo ishinzwe guperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora aheruka.

Trump yakirije yombi iyo nkuru, agaragaza ibyishimo bye kuri Twitter mu magambo yandikishije inyuguti nkuru gusa.

Yagize ati “Komisiyo y’Abadepite ishinzwe iperereza, nyuma y’amezi 14 y’iperereza ryimbitse, nta bimenyetso yabonye byo kwinjirirwa cyangwa gukorana n’u Burusiya mu kwamamaza Trump hagamijwe kugena ibizava mu matora yo mu 2016.”

Umwanzuro w’aba- républicains wo guhagarika iri perereza ufashwe mu gihe Robert Mueller nawe wahawe gukurikirana iki kibazo ari kwihutisha iperereza rye.

Nk’uko CNN yabitangaje, Depite Mike Conaway w’umu- républicains uyoboye iryo perereza ku Burusiya, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko komisiyo yarangije kubaza abo yashakaga, kandi bamaze gutegura imbanzirizamushinga ya raporo ya paji 150 bagomba gushyikiriza aba- démocrate ngo bayisuzume, kuri uyu wa Kabiri.

Iyi komisiyo yavuze ko Abarusiya bivanze mu matora bashaka guteza akavuyo, ariko ntibemeranya n’abavugaga ko bari bagamije gufasha Trump.

Gusa Depite w’umu- démocrate Adam Schiff nawe uba muri iyo komisiyo, yanenze icyemezo cyo guhagarika iperereza cyafashwe n’aba- républicains.

Yagize ati “Mu guhagarika inshingano zayo zo gukurikirana ibikorwa by’izindi nzego mu Nteko Ishinga Amategeko, abafite ubwiganze bahisemo gushyira imbere kurengera perezida kurusha igihugu, kandi amateka azagaragaza ububi bwabyo.”

Komisiyo ya Sena ishinzwe iperereza yo iracyakomeza ibikorwa byayo ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya 2016, ariko Perezida wayo, Richard Burr yavuze ko kugeza ubu nta bimenyetso barabona ko u Burusiya bwari bugamije gufasha Trump gutsinda Hillary Clinton.

Abadepite b’Aba- démocrate bo bavuga ko hari abatangabuhamya benshi bari bagikeneye kubazwa, ariko ngo aba- républicains bananiwe gukoresha ububasha bafite mu kubona inyandiko zose ngo abagomba kubazwa bazisobanureho.

2018-03-13
Editorial

IZINDI NKURU

Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Editorial 23 Jul 2018
U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

U Bubiligi bwasabye abaturage babwo kuva ku butaka bwa RDC

Editorial 12 Jan 2019
Ibuka yasabye ko abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa aho yagaragariye

Ibuka yasabye ko abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bajya baburanishirizwa aho yagaragariye

Editorial 08 Apr 2018
Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”

Angola: Dos Santos arashyize amanika amaboko yemera kurekura ubutegetsi nyuma y’imyaka 37 “INKURU IRAMBUYE”

Editorial 03 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Inzego z’ibanze muri Busasamana na Bugeshi zirashinjwa gukorana na FDLR
Mu Mahanga

Inzego z’ibanze muri Busasamana na Bugeshi zirashinjwa gukorana na FDLR

Editorial 28 Apr 2016
Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  
INKURU NYAMUKURU

Leah Karegeya afite agahinda ko gufungwa kwa Tumukunde no gusiragizwa na Kayumba Nyamwasa wamucucuye ibyo umugabo we yasize nareke kwitwaza Rushyashya itangaza ibiriho  

Editorial 30 Mar 2020
Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe
SHOWBIZ

Dore inyungu ziri mukonka amabere y’ umugore wawe

Editorial 15 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru