• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»ITOHOZA»USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]

USA: Uwitwa Bosco Tukamuhabwa akurikiranweho kwica umugore we, akamuhisha aho babika imyenda [ garde robe ]

Editorial 22 Nov 2017 ITOHOZA

Umugabo witwa Bosco Tukamuhabwa washinjwaga gukubita umugore we, Maniriho Nkinamubanzi, mu mezi 7 ashize, kuri ubu arashinjwa icyaha cyo kumwica nyuma y’aho umurambo w’uyu mugore ubonekeye kuwa 10 Ugushyingo yarawuhishe aho babika imyenda mu rugo rwabo ahitwa Providence muri Leta ya Rhode Island muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Igipolisi cya Rhodes Islands kikaba kivuga ko uyu muryango wari uw’Abakongomani b’impunzi, imiryango nka Family Service of Rhode Island ndetse na Dorcas International Institute of Rhode Island  ikaba yahamagariwe gufasha abana ba Nkinamubanzi. Nkinamubanzi ngo akaba yari amaze imyaka 2 ageze muri Amerika nyuma yo kumara imyaka 10 mu nkambi y’impunzi muri Uganda.

Bosco Tukamuhabwa w’imyaka 46 yari yarekuwe muri gereza atanze ingurane atemerewe kugira uwo babonana kuva muri Mata, ubwo igipolisi cyasangaga Maniriho Nkinamubanzi w’imyaka 44 arimo kuririra mu gikoni cye aho bari batuye kuri 79 Ontarion St.

Umukobwa wabo w’imyaka 20 ari nawe mukuru mu bana bane b’uyu muryango, niwe wasobanuriraga mu giswahili nyina abwira igipolisi uko umugabo we yamennye ibyo kurya ndetse akamusunika akitura hasi akamuhondagura kugeza amuciye mu myanya y’intoki.

Iyi nkuru dukesha Chicagotribune.com irakomeza ivuga ko, umunsi wakurikiyeho igipolisi cyataye muri yombi Tukamuhabwa ariko akaza kurekurwa atanze ingurane mu gihe yari ategereje ko aburanishwa. Icyo gihe akaba Atari yemerewe kwegera umugore we.

Nyuma rero, uyu mugore Nkinamubanzi yaje kuburirwa irengero kuwa kane, itariki 07 Ugushyingo, abana be bahamagara igipolisi barabikimenyesha maze gitangira gushakisha mu nzu no hafi aho kiramubura.

Nyuma y’amasaha abiri y’ishakisha, abana b’uyu mugore baje gusanga umurambo we afite ibikomere ku mutwe mu kabati kabikwamo imyenda mu cyumba yararagamo nk’uko byemezwa na raporo ya polisi.

Police make arrest in killing of Providence mother

Ntibyatinze igipolisi kiza gusanga tukamuhabwa arimo kwinjira mu modoka ye kuri Hanover Street, aho ngo yagaragaye yasinze akabanza kujyanwa ku Bitaro bya Rhodes Island kugirango babanze bamuvomemo izo nzoga.

Kuwa Gatatu, 15 Ugushyingo, Maj. David Lapatin yatangaje ko abapolisi bashinzwe iperereza bashinja Tukamuhabwa icyaha cy’ubwicanyi, aho yagombaga kugezwa imbere y’urukiko rw’akarere bukeye bwaho.

Source : Bwiza

2017-11-22
Editorial

IZINDI NKURU

Abarezwe hamwe n’abo kwa Rwigara babaye inzitizi mu Urubanza rusubikwa  bataburanye…

Abarezwe hamwe n’abo kwa Rwigara babaye inzitizi mu Urubanza rusubikwa bataburanye…

Editorial 22 May 2018
Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza

Leta ya Uganda  yatangiye gukoresha abatifuriza u Rwanda ineza

Editorial 17 Nov 2017
Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yatorotse Gereza ya Mpanga

Umunyamakuru Ntamuhanga Cassien yatorotse Gereza ya Mpanga

Editorial 04 Nov 2017
Kigali: Umusore yasanzwe mu nzu yapfuye hakekwa ko yiyahuye

Kigali: Umusore yasanzwe mu nzu yapfuye hakekwa ko yiyahuye

Editorial 15 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa  n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha
Mu Rwanda

Bishop Rugagi, Apotre Rwandamura, Rev Ntambara na bagenzi babo baracyakurikiranwa n’ubwo babaye barekuwe n’Ubushinjacyaha

Editorial 16 Mar 2018
Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya
SHOWBIZ

Dore Urutonde rw’ Ibyamamare by’ Ibihe Byose Byabayeho Kuva Isi Yatangira Kugera Magingo Aya

Editorial 17 Dec 2017
Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano
Mu Rwanda

Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali batangije icyiciro cya 7 cy’ubukangurambaga ku isuku n’umutekano

Editorial 01 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru