• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Editorial 11 Mar 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Col Nshimiyamana Augustin wari uzwi ku kazina ka “Bora Manasseh” wahoze akuriye iperereza ryo hanze muri FDLR yahaye ubutumwa bukomeye FDLR na FARDC ko ibyo gutera u Rwanda ari ukwiyahura.

Col Nshimiyimana umaze gusubizwa mu buzima busanzwe nyuma yo kurangiza amahugurwa I Mutobo yagarutse ku bufatanye bwa FARDC na FDLR mu kurwanya M23 yibutsa FDLR ko uyu munsi ifasha FARDC ejobundi ikayitera.

Ibi yabivuze kuri uyu wa kane ubwo yari mu kigo cya Mutobo aho yagarutse ku buzima bwe mu mashyamba ya Kongo mbere yuko atabwa muri Kongo.
Yagize ati “Twari twariyemeje ko tuzarwanya igihugu cy’u Rwanda twumva tuzagihirika nyine kuberako abategetsi twari dufite batubwiye ko kiri mu maboko y’abanyamahanga”

Abenshi mu barwanyi ba FDLR baracyafite uwo mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuri ubu noneho babifashijwemo na Perezida Tshisekedi.

Yagarutse ku ngengabitekerezo irangwa mu mitwe ifatanya na FARDC ariyo Nyatura na APCLS. Yagize ati “Nyatura tuyishinga kwari ugukorana na FDLR kuko ari abahutu b’abakongomani”
Col Nshimiyimana avuga mubishuka FDLR ari amasasu n’imbunda igisirikari cya Kongo kijya kiyiha ariko abibutsa ko intwaro atarizo zifata igihugu gusa.

Yongeyeho ko gutera u Rwanda ari ukwiyahura kuko nta makuru bafite kuri RDF igisirikari cy’u Rwanda.Yavuze ko nk’umuntu wari ushinzwe iperereza nawe nta makuru yari afite ariko ageze mu Rwanda yatangajwe n’uburyo igisirikari cy’u Rwanda cyubatse.

Yitanzeho urugero ati “Andi makuru barayabona ariko amakuru ku gisirikari cy’u Rwanda ntayo. Nari ndi mu bashinzwe ubutasi ariko ntabwo twabonaga. Amakuru y’igisirikare cy’u Rwanda arahishe cyane kuko ntako tutagira rwose, nageragezaga gusesera ariko ntayo wabona”

Colonel Augustin Nshimiyimana yafatiwe muri Kivu ya ruguru akuwe ku rusengero, nk’uko byatangajwe nuwo mutwe igihe yafatwaga

Col Nshimiyimana yabaye uwungirije ushinzwe iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019, yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk’uko umuvugizi wa FDLR abivuga.

Icyo gihe ‘Curé Ngoma’ wari umuvugizi wa FDLR yabwiye BBC ati: “Ni byo baraje bamusanga aho yari yagiye mu birori byo kubatirisha umwana we baramufata”. Ngoma avuga ko aho Nshimiyimana yafatiwe yari yahagiye mu bikorwa by’umuryango we bwite.

2023-03-11
Editorial

IZINDI NKURU

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Editorial 10 Aug 2025
Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya

Perezida Paul Kagame yiyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Katederali nshya

Editorial 27 Jan 2019
Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Hon Patrick Mazimpaka waharaniye kubohorwa k’ u Rwanda yatabarutse.

Editorial 25 Jan 2018
Amateka ya Capt Mbaye Diagne wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Amateka ya Capt Mbaye Diagne wapfuye atabara abahungiye muri Hotel Mille Collines

Editorial 12 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo
Mu Rwanda

U Rwanda ntirurajwe ishinga n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha(ICC)-Mushikiwabo

Editorial 31 Oct 2017
Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje
Amakuru

Amatora mu Rwanda ararimbanyije na Chairman Paul Kagame n’umuryango we basoje

Editorial 15 Jul 2024
‘ IGISWAHILI ‘ Kunyungu z’Umunyarwanda
Mu Rwanda

‘ IGISWAHILI ‘ Kunyungu z’Umunyarwanda

Editorial 21 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru