• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uwari Visi Perezida muri Sudan y’Epfo yahungiye Sudan ya ruguru

Uwari Visi Perezida muri Sudan y’Epfo yahungiye Sudan ya ruguru

Editorial 24 Aug 2016 Mu Rwanda

Hamaze iminsi hibazwa irengero ry’uwari Visi Perezida wa Sudan y’Epfo ariko bimaze kumenyekana yuko ubu abarizwa muri Sudan ya ruguru !

Riek Machar yabaye Visi Perezida wa Salva Kiir Sudan y’Epfo imaze kwitandukanya n’iya ruguru muri 2011 nyuma bakomeza kubana nabi, amwirukana kuri uwo mwanya intambara iraduka abantu batari bake baricwa naho abandi bakurwa mu byabo.

Nubwo Sudan y’Epfo ibonye ubwigenge Machar akaba Visi Perezida wa Kiir ngo ariko abo bagabo bombi ntabwo bacanaga uwaka nubwo bari abakamanda bafatanyije urugamba rwo kwibohora kuri Sudan ya ruguru.

Muri 2013 ubwo bwumvikane buke bwaje kuvamo imirwano ishingiye ku moko abo bagabo bombi babarizwamo. Kiir ni uwo mu bwoko bw’aba Dinka naho Machar akaba uwo mu ba Nuer.

-3798.jpg

Riek Machar mu ishyamba

Muri 2015 habayeho ibiganiro haza gusinywa n’amasezerano bituma Machar asubira murwa mukuru Juba muri Mata uyu mwaka, akomeza imirimo ye nka Visi Perezida wa mbere.

Mu kwezi gushize ariko haje kongera kubaho imirwano, noneho muri Juba Machar atorokera ahantu hatazwi bamwe bagakeka yuko yaba yarapfuye ariko amakuru agakomeza kuvuga yuko ari muri DRC.

-3799.jpg

Perezida Salva Kiir

Ubu ariko Minisitiri wa Sudan ya ruguru ushinzwe itangazamakuru, Ahmed Bilal, yakuye abantu mu rujijo abwira ibiro ntangazamakuru by’icyo gihugu yuko Machar ari muri Khartoum ariko yanga kuvuga uwahamugejeje. Yavuze gusa yuko arwaye cyane mu gituza ngo akaba anafite ibibazo by’amaguru bitewe n’uko ahunga yagiye urugendo rw’amaguru rwamutwaye iminsi isaga 15.

Amakuru yizewe ariko ahamya yuko Machar yahungiye mu mashyamba ya DRC akahakurwa n’abasirikare ba LONI bacungera umutekano muri icyo gihugu bakamupakira indege bamutwara muri Sudan ya ruguru.

Kayumba Casmiry

2016-08-24
Editorial

IZINDI NKURU

Indaya 500 n’abakiriya bazo ba bagabo 300 mu maboko ya polisi muri Panda gale

Indaya 500 n’abakiriya bazo ba bagabo 300 mu maboko ya polisi muri Panda gale

Editorial 17 Mar 2016
Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Umunyapolitiki Tomas Nahimana amaze iminsi mu karere k’uburasirazuba bw’Afrika

Editorial 16 Jan 2016
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Editorial 28 Feb 2022
Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Clarisse Karasira yamuritse indirimbo yahimbye akomoye ku gutandukana kwa hato na hato kw’abakundana

Editorial 01 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.
INKURU NYAMUKURU

Kidumu atewe ipfunwe n’imva ya Christophe Matata wishwe na Col. Karegeya muri Afrika y’epfo.

Editorial 23 Apr 2019
Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi
Amakuru

Henok Muluberhan yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2025, Byukusenge Patrick aba Umunya-Rwanda waje hafi

Editorial 24 Feb 2025
Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano
Mu Rwanda

Abitabiriye inama ya ECCAS barimo na Perezida Kagame baganiriye ku bucuruzi n’umutekano

Editorial 02 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru