Amakuru akomeje kutugeraho ahamya yuko Furaha Mugisha wari wungirije Charles Kabonero mu kinyamakuru UMUSESO, yarashwe n’abantu bataramenyekana, ubu akaba ari mu bitaro kandi ngo ntabwo amerewe neza.
Igihe Furaha yari yungirije Kabonero mu kinyamakuru UMUSESO basohoraga inkuru bamwe bafataga nk’ibihuha abandi bakazifata nk’ukuri, bigatuma icyo kinyamakuru gisomwa cyane.
Basohoraga inkuru zitavugaga neza bamwe mu bari ku butegetsi, bakaba baranditse cyane ku byo bitaga amanyanga yakorwaga na Gahima Gerald wari umushinjacyaha mukuru nyuma akaza no kugirwa visi perezida w’urukiko rw’ikirenga.
Gahima nawe yaje guhunga ubu akaba abarizwa muri Amerika aho Furaha yarasiwe. Benshi bemeza yuko inkuru za Furaha na Kabonero arizo zatumye Gahima akurwaho icyizere, nyuma agahunga igihugu.
Furaha yavuye mu Rwanda yirukanywe n’ubutegetsi kuko bwamwitaga umutanzania wihinduye umunyarwanda mu buryo butemewe n’ubutegetsi. Ubutegetsi bwatwaye Furaha bumwambutsa iteme rya Rusumo yambukira i Ngara muri Tanzania. Amakuru yavugaga yuko aho muri Ngara ariho Furaha yakomokaga.
Umunyamakuru Furaha Mugisha mu bitaro
Furaha Mugisha yaje kubona ubuhungiro muri Amerika, mu mujyi wa Bafallo muri New York naho mugenziwe, Charles Kabonero aza kububona muri Sweeden. Ntabwo bari bakunze cyane kumvikana basakuza nk’uko bimeze kuri benshi bagiye babona ubuhungiro hanze ya Afurika.
Umwanditsi wacu