• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Uwigeze gutoza ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, Arsène Wenger yiyongereye ku byamamare biri mu Rwanda.

Editorial 16 May 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda, POLITIKI, SHOWBIZ

U Rwanda ruzwi nk’igihugu cy’imisozi igihumbi, ibyiza byarwo bikaba muri bimwe mu bikurura ba mukerarugendo ndetse bigatuma iki gihugu gihora ari nyabagendwa, si ibice bimwe na bimwe gusa kuri ubu bikurura ba mukerarugendo gusa ahubwo uburyo bakirwa bituma bakomeza kwiyongera mu kugana iki gihugu.

Kugeza ubu mu bikorwa bitandukanye ndetse na Serivisi nyinshi harimo kwakirwa abagana u Rwanda baje kurusura cyane cyane mu cyiswe “Visit Rwanda”, iyi nzira yo kwakira abarugana irimo kwaguka cyane mu ngeri nyinshi hadasigaye na Siporo kuko kugeza ubu by’umwihariko ukwezi kwa Gicurasi u Rwanda rwakiriye amwe mumazina y’ibyamamare byinshi biri kurubarizwamo.

Binyuze muri “Visit Rwanda” igihugu cy’imisozi igihumbi gikomeje kuba isanganiro ry’ibyamamare dore ko mu myaka mike ishize ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyagiranye amasezerano yo kumenyekanisha igihugu binyuze mu makipe akomeye yo ku mugabane w’i Burayi ariyo Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Paris St Germain yo mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ku isonga duhereye mu mupira w’amaguru, kuri uyu wa gatandatu tariki ta 15 Gicurasi 2021 muri Kigali Serena Hotel habereye inama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, ni inama yitabiriwe n’ibyamamare bikomeye byo hirya no hino ku Isi.

Iyi nama ya komite nyobozi ya CAF yari iyobowe na DR Patrice Motsepe Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF, hari kandi na Perezida w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA Giani Infantino ndetse yitabirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame wari umushyitsi mukuru.

Iyi nama kandi yitabiriwe na Arsène Wenger wamenyekanye nk’umutoza wa Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza , gusa muri aha yitabiriye nk’umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi.

Arsène Charles Ernest Wenger OBE wamaze imyaka 22 muri iyi kipe y’abarashi ya Arsenal yibukwa cyane ubwo hari mu mwaka w’imikino wa 2003 na 2004 ko yararangije shampiyona y’u Bwongereza adatsinzwe n’umukino n’umwe.

Usibye Arsène Wenger uri mu Rwanda ubarizwa mu mupira w’amaguru hari kandi n’abandi bayobozi b’amashyirahamwe atandukanye y’umupira w’amaguru muri Afurika hari kandi n’abayobozi b’amashyirahamwe y’amahuriro atandukanye arimo COSAFA, CECAFA, UNAF, UNIFFAC, WAFU A ndetse na WAFU B.

Mu bandi bazwi mu gice cya siporo bari mu gihugu cy’u Rwanda by’umwihariko baje kwitabira Imikino y’irushanwa rya Basketball Africa League rigomba kubera muri Kigali Arena guhera tariki ya 16 kugeza ku ya 30 Gicurasi 2021.

Mu bamaze kumenyekana ko bazitabira iri rushanwa harimo Chris Paul wigeze gukinira ikipe ya Phoenix Suns yo muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika, hari kandi umunyakameruni Pascal Siakam wamenyekanye muri NBA ndetse n’umuyobozi w’ikipe ya Toronto Raptors Masai Ujiri.

Hari kandi umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball Adam Silver wanagize uruhare rwo kugirango iri rushanwa rya BAL ribeho kuri uyu mugabane wa Afurika.

Amakuru yandi ahari avuga ko iri rushanwa rya BAL rizitabirwa n’abantu 150 bazaba bavuye muri Amerika bigaragaza ko u Rwanda ruzaba rufite ibyamamare bitandukanye bifite aho bihuriye na Siporo.

2021-05-16
Editorial

IZINDI NKURU

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 05 Jan 2023
Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC

Shampiyona y’u Rwanda mu mikino yo kwishyura iratangira gukinwa Rayon Sports isura Mukura VS, Gasogi United yakira Marines FC naho Gorilla FC yakire Kiyovu SC

Editorial 12 Feb 2022
RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda

RNC, irasaza imigeri muri Uganda n’ubwo hari amasezerano ya Luanda

Editorial 21 Jan 2020
Perezida Nkurunziza  ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya  [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Perezida Nkurunziza ntiyakandagije ikirenge mu Nteko rusange ya [ AU ] yarimo gusengera ibishyimbo

Editorial 29 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we
Mu Rwanda

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Editorial 17 Aug 2017
Ingingo z’Ingenzi z’Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina
Uncategorized

Ingingo z’Ingenzi z’Impamvu yo Gusaba Guhinduza Amazina

Editorial 11 Apr 2021
Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo
Amakuru

Leta y’u Rwanda yibukije Amerika ikibazo nyamukuru ku mutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo

Editorial 19 Feb 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru