Uyu munsi (tariki 14/02/2017) u Rwanda rurakora imihango yo kwibuka jenoside yakorewe Abayahudi mu 1945 nk’uko yanakorewe Abatutsi hano mu gihugu mu 1994, abasaga miliyoni bakahasiga ubuzima mu gihe kitarenze amezi atatu !
Iyo mihango y’uyu munsi yo kwibuka jenoside yakorewe Abayahudi basaga miliyoni esheshatu irabera hano mu mujyi wa Kigali ikaba yarateguwe ku bufatanye hagati ya Ambasade ya Israeil mu Rwanda, ambasade ya LONI mu Rwanda (UN Rwanda) hamwe n’urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, nk’uko tubikesha itangazo ry’ubuyobozi bwa Kigali Genocide Memorial ryohererejwe Rushyashya.
Iyi mihango yo kwibuka jenoside y’Abayahudi irabera ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali. Umuyobozi w’uru rwibutso, Honore Gatera, akavuga yuko bibateye ishema kwakira iyo mihango yo kwibuka jenoside yakorewe Abayahudi kuko bibafasha mu gusakaza ubutumwa bwa leta y’u Rwanda bw’uko jenoside itagomba kuzongera kubaho ukundi !
Iryo Tangazo ry’urwibutso rwa jenoside ya Kigali rinavuga kandi yuko muri iyo mihango Professor Daniel Gold wacitse ku icumu ry’iyo jenoside yakorewe Abayahudi (Jews) atanga ubuhamya bw’uko yacitse ku icumu ry’iyo jenoside bakorerwaga n’Abadage (Germany) b’aba NAZI n’uko byari byifashe aho yari atuye muri Lithuania, kimwe n’ukuntu yaje kubaka ubuzima bushya !
Nk’uko abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi hano mu Rwanda ahanini babikesha icyahoze ari ingabo za RPF-Inkotanyi, benshi mu Bayahudi bacitse ku icumu babikesha icyari ingabo z’aba Soviet zagize uruhare rukomeye cyane mu guhirika ubutegetsi bw’Aba NAZI mu Budage. Izo ngabo z’aba NAZI zari zarigaruriye igice kinini cy’ibihugu by’Ubulayi, harimo n’Ubufaransa zashoboye gufata bibatwaye amasaha make cyane !
Igikorwa gikomeye izo ngabo zahoze ari iz’aba Soviet (USSR) cyari icyari icyo kubohoza ibohero ( Concetration Camp) ryarimo Abayahudi benshi, bari bategereje kwicwa n’abo ba NAZI. Iryo bohero ryitwaga Auschwitz ryari muri Poland, aba Soviet bakaba bararibohoje tariki 27 Mutarama 1945.
Muri rusange iyo jenoside ( Holocaust) yakozwe n’aba NAZI mu ntambara ya kabiri y’isi, yakorerwaga Abayahudi ariko hari n’abandi bafatwagwa nkabo bakicwa. Abo bari abantu bafite ubumuga n’abandi ba nyamike nk’aba Roma kimwe n’aba Sinti !
Uyu munsi wo kwibuka jenoside yakorewe Abayahudi washyizweho na LONI ( UN General Assembly ) muri 2005, ukaba uzirikanwa n’amahanga yose ariko ku buremere butandukanye. Kuba Abatutsi hano mu Rwanda barakorewe jenoside byatumye u Rwanda na Israel bigira ubucuti bufite uburemere ukuntu. Nk’ubu u Rwanda na Iraeli ntibisabana VISA ku bantu bafite pasiporo z’aba diplomate !
Abaminisitiri b’intebe ba Israeli ntabwo bakunze gukora ingendo mu mahanga, uretse muri America. Minisitiri w’intebe uriho ubu, Benjamin Netanyahu, abaye uwa kabiri gukandagiza akaguru ku butaka bwa Afurika nyuma ya Yitzhak Rabin wagiye Casablanca muri Morrocco mu 1994.
Netanyahu yabaye Minisitiri w’intebe wa mbere wa Israel gutemberera Afurika, hasi y’ubutayu bwa Sahara. Urwo ruzinduko rwe rw’iminsi itatu, Benjamin Netanyahu, yarutangiriye mu Rwanda hanyuma ajya muri Uganda, Kenya na Ethiopia. Hano mu Rwanda Nyetanyahu yanasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, ku Gisozi.
Casmiry Kayumba