Ishyiraramwe ry’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA rirabona umuyobozi mushya kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gashyantare 2016 mu matora ari bubere i Zurich mu Busuwisi.
Muri aya matora, u Rwanda ruhagarariwe na Nzamwita Vincent De Gaulle, aho abahatanira gusimbura Sepp Blatter ari Gianni Infantino, Sheikh Salman bin Ebrahim Al Khalifa, Tokyo Sexwale, Jerome Champagne na Prince Ali Bin Al Hussein.
Aba bose haratorwamo umwe
Infantino ushyigikiwe n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi (UAFA) na Sheikh Salman bin Ebrahim Al Khalifa ushyigikiwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) ni bo bahabwa amahirwe menshi yo gutorerwa uyu mwanya wari ufitwe na Sepp Blatter mu myaka 18 ishize.
Amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu bya Kuwait na Indonesia ntari mu biguhu 207 byemerewe guhagararirwa muri ayo matora kubera ibihano yafatiwe.
Mbere y’igikorwa nyir’izina cyo guhitamo umuyobozi mushya wa FIFA, Issa Hayatou wayiyoboraga by’agateganyo yasabye abari bwitabire aya motora guhitamo uwo babona uzazana impinduka ndetse akongera kugarura isura nziza y’uru rwego rwatakarijwe icyizere na benshi nyuma yo kuvugwamo ibyaha bya ruswa yo ku rwego rwo hejuru.
Yagize ati “Isi yose iduhanze amaso muri iki cyumweru nyuma ya kimwe mu bihe bikomeye mu mateka. Kwemeza impinduka, bizatanga ubutumwa bukomeye ko twumvise kandi turi gukora ibishoboka byose kugira ngo twigarurire icyizere ndetse duhindure imikorere yacu.”
Amatora y’umuyobozi wa FIFA yaherukaga kuba muri Gicurasi umwaka ushize, Sepp Blatter wageze muri iri shyirahamwe mu mwaka wa 1975, akaribera perezida kuva mu 1998 niwe wari watorewe kongera kuriyobora muri manda ya gatanu atsinze Umufaransa Jerome Champagne, Prince Ali Bin Al Hussein, Umudage Michael Van Praag, Luis Figo na David Ginola.
Kubera ibyaha bya ruswa byavuzwe muri iri shyirahamwe byanatumye bamwe mu bayobozi baryo batabwa muri yombi n’ubutabera, Blatter yeguye nyuma y’amezi atatu gusa atowe ahita anahagarikwa mu bikorwa byose bya ruhago mu gihe cy’imyaka itandatu we na Michel Platini wayoboraga UAFA.
M.Fils