Fungura iyo Video aho hasi wihere amaso
Padiri Thomas Nahimana watangije urubuga rwa internet rutwitsi ‘Le Prophète’ yakunze kujya anyuzaho inyandiko zitavugwa ho rumwe ku Rwanda, yamaze gutangaza ko mu kwa mbere azagaruka mu Rwanda, afite intego yo gusoma ivanjiri yatuma buri wese yibaza ku butagatifu bwayo.
Nahimana w’imyaka 45 ukomoka muri Diyoseze ya Cyangugu amaze imyaka isaga 11 mu Bufaransa, benshi bafata politiki akora nk’iy’urwango n’amacakubiri, akarangwa byimazeyo no kunenga imiyoborere y’igihugu ari ko yitsa no ku moko atagifite intebe mu rwa Gasabo.
Ubwo yatangazaga ko agiye kugaruka mu Rwanda, kuya 23 /11/2016 Padiri Nahimana yagiwe kurega kukibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta International Airport.
Kuwa Gatandatu taliki ya 26 Ugushyingo 2016, niho Padiri yurijwe indege nyuma y’iminsi itatu ari muri Transit i Nairobi asubizwa mu gihugu cy’ubufaransa aho yari yaturutse.
Mbere yo kwinjira muri politiki, Padiri Thomas yabanje guhagarika ibyo gutanga ubutumwa muri Paruwasi, gusa ntiyigeze ava mu bupadiri nyir’izina.
Mu 2005 nibwo Nahimana yavuye mu Rwanda avuga ko umutekano we utameze neza, yakirwa mu Bufaransa muri Diyoseze ya Le Havre, aho yatangiriye politiki.
Uko iminsi yashiraga yarushagaho kugaragaza amatwara mashya, kugeza ubwo afatanyije na mugenzi we Fortunatus Rudakemwa, bashinze urubuga rwa internet bise ‘Le Prophete’, ruba umuyoboro w’icengezamatwara ry’urwango, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuwa 28 Mutarama 2013 Padiri Thomas yashinze ishyaka ‘Ishema ry’u Rwanda’, rimufasha gukwirakwiza amatwara ya politiki, ku buryo umuntu yakwibaza ivanjiri azaniye Abanyarwanda, itandukanye n’iyo yigishaga mbere.