Kuri uyuwa Kabiri talikiya 31 Mutarama2017 mu Karere ka Bugesera umuryango Water Aid wamuritse ibiteganyijwe gukorwa muri gahunda y’imyaka itanu (2016-2021),aho ubuyobozi bw’uyu muryango butangaza bugiye gushora Miliyari 6 RWf mu bikorwa byo kongera amazimeza,isuku n’isukura mu Karereka Bugesera.
Nyuma y’uko umuryango Water Aid hamwe n’abafatanya bikorwa batandukanye bafite aho bahurira n’agahunda zita kubuzima, bamuritse ku mugaragaro aho gahunda y’imyaka itanu uyu muryango wihaye igeze ,n’ibikorwa biteganyijwe kugezwa kubaturage bafite ikibazo cy’ibura ry’amazi meza mu karere ka Bugesera, ubuyobozi bw’uyumuryango, bwaboneyeho gutangaza intego bafite.
Maurice Kwizera,umuyoboziw’umuryango Water Aid
kurwego rw’igihugu ku kibazo cy’ibura ry’amazi meza kubaturage bo mu karere ka Bugesera, yabwiye itangazamakuru ko intego ari uko abaturage b’Akarere ka Bugesera bagezwaho amazi meza bose.
Yagizeati:’’Ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, turizera ko abaturage ba Bugesera bazaba bafite amazi meza bose mbere ya 2020 cyane ko tutarimo gukorab twenyine kuko ari intego ya Leta y’u Rwanda igomba kugerwaho.’’
Leta y’u Rwanda nayo ihamyako Water Aid iri mu bafatanya bikorwa bakomeye, kubera ibikorwa bitandukanye ikomeje gukora mu kugeza amazi meza ku baturage
Kayitesi Marcelline, Umuyobozi ushinzwe amazi n’isukura muri MININFRA avugako Water Aid iri mu bafatanyabikorwa bakomeye.
Agira ati “Uretse kugeza amazi meza ku baturage ba Bugesera n’ibindi bikorwa, Water Aid yanafashije cyane Leta y’u Rwanda mu ivugururarya Politike y’amazi.”
Kugeza ubu abaturage bagera kubihumbi 40 aribo bamaze kubona amazi meza babikesha uyu muryango mu bikorwa bitandukanye yagiye ibageza byo gusukura amazi y’imvura no kuyabyaza umusaruro, kububakira ibigega by’amazi n’ibindi.
Clementine NYIRANGARUYE