Bimaze kugaragara ko benshi mu baturage ba Kongo-Kinshasa batazi cyangwa bafata minenembwe ibibazo bizoreka, cyangwa ahubwo byamaze koreka igihugu cyabo.
Hambere umutegetsi washakaga kwigarurira imitima y’Abakongomani, yarabarekaga bakisahurira, bakibyinira “ndombolo” na “Lumba”, iby’imiyoborere myiza ntubabwire!
Ubu noneho amaturufu yariyongereye ku bashaka kwigarurira imitima y’Abakongomani. Ntibigusaba ubuhanga, ubunyangamugayo, umurava n’ubushishozi, reka da! Wowe tyaza akarimi gusa, buri munsi uhimbire Rwanda ikirego, urwandagaze hamwe n’abayobozi barwo, maze urebe ko batazagukomera amashyi imyaka yose wifuza.
Ibyo abategetsi ba Kongo babibyaza” umusaruro” uko bashoboye kose. Na Perezida Tshisekedi ubwe azi ko imbere y’Umukongomani” nyawe”, imigabo n’imigambi itarusha agaciro kwita Perezida Kagame “Hitler”, no kwirarira ko azarasa Kigali, n’ikimenyimenyi byamuhaye iyi manda ya kabiri.
Abazi gutebya ndetse baragira inama Tshisekedi kutirirwa arwana no guhindura itegekonshinga, kuko bihagije kubwira Abakongomani ko azarwana umuhenerezo, akabuza uRwanda gusahura Kongo umwuka ruhumeka!
Mu rwego rwo gukinga abaturage ibikarito mu maso, ngo batabaza icyo abadepite bakora ngo intambara ihitana benshi ,igasenya byinshi, ihagarare, uwitwa Vital Kamerhe utegeka Inteko Ishinga Amategeko ya Kongo, yarikokereje imbere ngo Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda yahawe icyubahiro ubwo, kuwa kabiri ushize, yari mu nama mu mujyi wa Goma.
Isaluti Jeneral Cirimwami uyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru yahaye Minisitiri Nduhungirehe yakuruye ibibazo muri Kongo nzima, ndetse Bwana Vital Kamerhe akaba asaba Ministiri w’Intebe, SuminwaTuluka, gusobanura ukuntu umuyobozi mu Rwanda ahabwa icyubahiro muri Kongo, kandi ari” umwanzi”.
Namwe nimwumve urwego rw’imitekerereze na dipolomasi abategetsi bakuru ba Kongo bafite muri iki kinyejana! Ngiyo imyumvire y’abantu byitwa ko bashaka ko urwikekwe ruvaho, umubano mwiza ukagaruka hagati y’ibihugu by’abaturanyi.
Ibi Vital Kamerhe kandi arabivuga, mu gihe mu minsi ishize yakiranywe yombi i Kigali, aho yari yitabiriye ubukwe bw’umuhungu w’umwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda. Ubwuzu Bwana Kamerhe yakiranywe mu Rwanda bwamuteye akanyamuneza gakomeye, ndetse anagabira inka 30 uwo muryango wari umaze kurushinga! Nguwo “Umunyekongo nyakuri” ubabajwe n’isaruti umuyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri yahawe na Guverineri w’intara.
Vital Kamerhe n’abatekereza macuri nkawe ntibayobewe ko iyi ari imyitwarire ya cyana. Oya, barabizi ahubwo ni kwa gukina n’amarangamutima ya benshi mu Bakongomani, batageza kure mu mitekerereze, ngo bumve ko isaluti atari ikintu gikwiye kubatwara umwanya, bagakoresheje basaba abategetsi babo kubakura mu ntambara ibageze habi.
Niba se abategetsi ba Kongo bumva Minisitiri Nduhungirehe atari akwiye icyubahiro, ubwo bazubaha imyanzuro yafatiwe mu nama Minisitiri Nduhungirehe yagizemo uruhare ra?
Niba ikintu cyoroheje cyane nko gutanga isaruti isanzwe, biteje ikibazo cya dipolomasi, Leta ya Kongo izemera gutanga noneho ibiremereye isabwa, nko gusenya umufatanyabikorwa wayo, FDLR?
Niba se gutanga indamukanyo isanzwe bisabye Minisitiri w’Intebe kwisobanura, Leta ya Kongo izagira ubutwari bwo kwicarana mu biganiro na M23, kandi Tshisekedi abeshya abaturage be ko abo barwanyi ari Abanyarwanda?
Ibyo abategetsi ba Kongo bakwigira byose, uko barangaza abaturage babo kose, bamenye ko aribo mbere na mbere barebwa n’ibibazo by’igihugu cyabo, kandi amateka azabaryoza aka kaga badashaka ko inzirakarengane zivamo.