• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Vital Kamerhe yamenye ibanga: Nubwo ari umujura kabombo, gutuka u Rwanda na Kagame bizamuha gutegeka Abakongomani ubuziraherezo

Editorial 09 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga, POLITIKI

Bimaze kugaragara ko benshi mu baturage ba Kongo-Kinshasa batazi cyangwa bafata minenembwe ibibazo bizoreka, cyangwa ahubwo byamaze koreka igihugu cyabo.

Hambere umutegetsi washakaga kwigarurira imitima y’Abakongomani, yarabarekaga bakisahurira, bakibyinira “ndombolo” na “Lumba”, iby’imiyoborere myiza ntubabwire!

Ubu noneho amaturufu yariyongereye ku bashaka kwigarurira imitima y’Abakongomani. Ntibigusaba ubuhanga, ubunyangamugayo, umurava n’ubushishozi, reka da! Wowe tyaza akarimi gusa, buri munsi uhimbire Rwanda ikirego, urwandagaze hamwe n’abayobozi barwo, maze urebe ko batazagukomera amashyi imyaka yose wifuza.

Ibyo abategetsi ba Kongo babibyaza” umusaruro” uko bashoboye kose. Na Perezida Tshisekedi ubwe azi ko imbere y’Umukongomani” nyawe”, imigabo n’imigambi itarusha agaciro kwita Perezida Kagame “Hitler”, no kwirarira ko azarasa Kigali, n’ikimenyimenyi byamuhaye iyi manda ya kabiri.

Abazi gutebya ndetse baragira inama Tshisekedi kutirirwa arwana no guhindura itegekonshinga, kuko bihagije kubwira Abakongomani ko azarwana umuhenerezo, akabuza uRwanda gusahura Kongo umwuka ruhumeka!

Mu rwego rwo gukinga abaturage ibikarito mu maso, ngo batabaza icyo abadepite bakora ngo intambara ihitana benshi ,igasenya byinshi, ihagarare, uwitwa Vital Kamerhe utegeka Inteko Ishinga Amategeko ya Kongo, yarikokereje imbere ngo Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’uRwanda yahawe icyubahiro ubwo, kuwa kabiri ushize, yari mu nama mu mujyi wa Goma.

Isaluti Jeneral Cirimwami uyobora intara ya Kivu y’Amajyaruguru yahaye Minisitiri Nduhungirehe yakuruye ibibazo muri Kongo nzima, ndetse Bwana Vital Kamerhe akaba asaba Ministiri w’Intebe, SuminwaTuluka, gusobanura ukuntu umuyobozi mu Rwanda ahabwa icyubahiro muri Kongo, kandi ari” umwanzi”.

Namwe nimwumve urwego rw’imitekerereze na dipolomasi abategetsi bakuru ba Kongo bafite muri iki kinyejana! Ngiyo imyumvire y’abantu byitwa ko bashaka ko urwikekwe ruvaho, umubano mwiza ukagaruka hagati y’ibihugu by’abaturanyi.

Ibi Vital Kamerhe kandi arabivuga, mu gihe mu minsi ishize yakiranywe yombi i Kigali, aho yari yitabiriye ubukwe bw’umuhungu w’umwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda. Ubwuzu Bwana Kamerhe yakiranywe mu Rwanda bwamuteye akanyamuneza gakomeye, ndetse anagabira inka 30 uwo muryango wari umaze kurushinga! Nguwo “Umunyekongo nyakuri” ubabajwe n’isaruti umuyobozi wo ku rwego rwa Minisitiri yahawe na Guverineri w’intara.

Vital Kamerhe n’abatekereza macuri nkawe ntibayobewe ko iyi ari imyitwarire ya cyana. Oya, barabizi ahubwo ni kwa gukina n’amarangamutima ya benshi mu Bakongomani, batageza kure mu mitekerereze, ngo bumve ko isaluti atari ikintu gikwiye kubatwara umwanya, bagakoresheje basaba abategetsi babo kubakura mu ntambara ibageze habi.

Niba se abategetsi ba Kongo bumva Minisitiri Nduhungirehe atari akwiye icyubahiro, ubwo bazubaha imyanzuro yafatiwe mu nama Minisitiri Nduhungirehe yagizemo uruhare ra?

Niba ikintu cyoroheje cyane nko gutanga isaruti isanzwe, biteje ikibazo cya dipolomasi, Leta ya Kongo izemera gutanga noneho ibiremereye isabwa, nko gusenya umufatanyabikorwa wayo, FDLR?

Niba se gutanga indamukanyo isanzwe bisabye Minisitiri w’Intebe kwisobanura, Leta ya Kongo izagira ubutwari bwo kwicarana mu biganiro na M23, kandi Tshisekedi abeshya abaturage be ko abo barwanyi ari Abanyarwanda?

Ibyo abategetsi ba Kongo bakwigira byose, uko barangaza abaturage babo kose, bamenye ko aribo mbere na mbere barebwa n’ibibazo by’igihugu cyabo, kandi amateka azabaryoza aka kaga badashaka ko inzirakarengane zivamo.

2024-11-09
Editorial

IZINDI NKURU

Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Rebero : Abanyapolitiki barimo Kameya Andre, Ndasingwa Lando, Kavaruganda…bibutswe

Editorial 13 Apr 2018
Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Burundi: Leta yanze kwemeza ishyaka rya Agathon Rwasa

Editorial 09 Nov 2018
Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Imyigaragambyo y’inkorabusa yagera ku ki itagezeho mu myaka 28 yose!

Editorial 14 Feb 2022
Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Editorial 30 Jan 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwigiye ku mateka mabi rwanyuzemo ku buryo ubu rurangamiye ahazaza- Perezida Kagame

Editorial 04 Jul 2019
Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0
Amakuru

Amafoto – Mu mukino wa gicuti, ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Ibanda FC yo muri RDC 0-0

Editorial 18 Nov 2021
NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers
IMIKINO

NBA Finals: Warriors irakoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma yo guhana Cavaliers

Editorial 07 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru