• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa

Willis Shalita, aragira icyo avuga kunyandiko ya Rudasingwa

Editorial 15 Jul 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, POLITIKI

Sinashoboye kwihanganira guseka, ubwo narimo gusoma inyandiko ya Rudasingwa, yanditse ku wa 30 Kamena 2019 muri “ THE RWANDAN”, iyo nyandiko ikaba yarifite umutwe ugira uti” General Kayumba Nyamwasa must account for the loss of Rwandan lives in DRC”

Ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura ngo Jenerali Kayumba Nyamwasa agomba kubazwa urupfu rw’Abanyarwanda baguye muri Kongo Kinshasa.

Ibi si ibanga, ko Rudasingwa atari yubahiriza indahiro  yagiriye imbere y’ibiro by’ikirenga, yanakoze mo igihe kirekire. None se ni kuki yatekereza ko ubu hari uwakwemera ibyo avuga, uretse iteshamutwe gusa.

Mur’iyi nyandiko, Rudasingwa yemera ibintu byinshi, kandi ibyinshi muri byo yarabiryojwe, akatirwa adahari mugihe gisaga imyaka makumyabiri. Urugero, yemera ko hari abarwanyi basaga 400 bari muri DRC, bayobowe na RNC. Kandi akavuga ko abo barwanyi bayobowe na Jenerali Kayumba Nyamwasa, ubu utuye akanarindirwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo.”

Urashaka kumenya icyo Rudasoingwa atekereza ku ngabo za  Nyamwasa? Abita inyeshyamba  z’imihirimbiri zahawe akato,  zibunuje kandi  zazahajwe n’ubutindi”

Nkuko Rusasingwa abigaragaza, ngo ntacyigeze gihinduka ku myitwarire ya Nyamwasa.  Akaba amurega ibikorwa bya Jenoside y’Abahutu haba mu Rwanda ndetse no muri DRC.

Umunsi Nyamwasa azatabwa muri ‘yombi, kuko bizaba, akagera mu rukiko, Nyagasani uzamugirire imbabazi, Rudasingwa azaba nk’igisasu gituritse ku bushinjacyaha. Ariko nawe arashakishwa n’ubutabera.

Akomeza avuga kuri Nyamwasa , ari mu buhungiro kuva mu mwaka wa 2010, kandi akaba atarigera yemera ibyaha yakoreye ingabo zari iza RPA.

Icyifuzo cye ntagereranywa cyo gusimbura Perezida Kagame, cyakomeje kumuhuma amaso (Nyamwasa),  kugeza naho yifashishije ibitambo by’Abantu” nkuko byanditswe na  Rudasingwa w’ISHAKWE- RNC, kandi akaba numwe mu bayishinze, abwira abasomyi be ko RNC ubu igeze aharindimuka, kuko ubuyobozi bwayo ari ntakigenda amacakubiri, imyiryane, icyitwa disipuline cyo rwose nticyirangwa muri RNC.

Ihamagazwa n’inkiko bikaba bigikomeza, kuva muri 2016,Nyamwasa yari ayoboye RNC mu bikorwa bya gisirikare ariko mu buryo  bw’ubwiyahuzi, bityo bigatuma haba imfu z’Abanyarwanda nkuko aka kajagari kariho ubu kabigaragaza.

Mbere na mbere, we Nyamwasa yohereje abasaga 400, bari biganjemo cyane cyane abasore b’Abanyarwanda mu mashyamba ya DRC, nta we ushinzwe kubayobora, mu buryo ubwo aribwo bwose, yaba mu rwego rwa politike, urwego rwa gisirikare,ndetse n’uburyo bwo kubatunga. Ibi byose abisangiye na Condo, Nayigiziki, Minani, Hakizimana Micombero, Turayishimye, n’abandi benshi bagize RNC. “N’inshuti zabo nka Rudasingwa.Ugenda ushakisha abanzi.

Hari ikintu kinuka hagati ya Nyamwasa na  Rudasingwa . “ Kuba ari Jenerali ukorera mu biro hirya iyo bigwa muri Afurika y’Epfo, ariko kubera ubugiraneza bwa Afurika Y’Epfo, abifashijwemo na muramu we w’umusivile Frank Ntwali, aya akaba ari amagambo ya Rudasingwa.

Ubushinjacyaha ntibuzigera bukenera irindi perereza, kuko Rudasingwa yararikoze harakabaho Rudasingwa.

Rudasingwa asoza avuga ko bacitsemo ibice, ntabuyobozi haba mu rwego rwa politike, urwego rwa gisirikare, nta bikoresho, bityo ibyubuyobozi bw’izo nyeshyamba zo muri Minembwe bikaba bisigaye ari umugani.

“Birababaje kuba Kagame akeka ko hari  inyeshyamba zihangayikishije uRwanda. Aya kaba ariyo amagambo yavuzwe na Rudasingwa.

Nkaho ibyo bidahagije, Rudasingwa akomeza avuga ko Jenerali Kayumba Nyamwasa na RNC bakwiye kurekeraho kubeshya,  bakerura bakavuga ko ari abanyacyuka kandi ko n’ibyigisirikare batabishoboye.

Nubwo byaba ari imyaka miliyoni sinakwemeranya na Rudasingwa.

Igihe cyizagera Kayumba aryozwe ibyaha yakoze kandi agikomeje gukora kubera imbaga y’Abanyarwanda yaroshye.

2019-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

Dr Sila Cehreli, impuguke mu by’amateka  akaba n’umushakashatsi muri Kamunuza ya Marmara, muri Turikiya, aragaragaza ko abiyita abahanga nka Judi  Rever, amateka azabagayira ubuswa n’ubugome mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 28 Dec 2020
Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF

Uko u Rwanda rwari rugiye kwirukanwa muri OIF

Editorial 18 Oct 2018
Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Québec nyuma yo gushyigikira Mushikiwabo

Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Québec nyuma yo gushyigikira Mushikiwabo

Editorial 11 Oct 2018
Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize

Perezida Kagame yiteguwe muri Nyamagabe yagiye irangwamo ibibazo by’umutekano mu gihe gishize

Editorial 25 Feb 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15
POLITIKI

Abadepite batumije Perezida Mugabe ngo asobanure ibya ruswa yahombeje Zimbabwe miliyari $15

Editorial 20 Apr 2018
Abanyeshuli batangiye kurwanya Nkurunziza bakoresheje intwaro bashoboye
Mu Rwanda

Abanyeshuli batangiye kurwanya Nkurunziza bakoresheje intwaro bashoboye

Editorial 16 Jun 2016
Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!
Amakuru

Umuheto woshya umwambi bitazajyana, rimwe mu masomo intambara yo muri Ukraine ikwiye gusigira abizezwa inkunga mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda!

Editorial 03 Mar 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru