• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

Editorial 19 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Aya ni amagambo ya Robert Kyagulanyi Sentamu, uzwi ku mazina ya Bobi Wine, uyu akaba ari umwe mu nkorokoro zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguka Museveni.

Mu nkuru ya The East African yasohotse ejo ku cyumweru, Bobi Wine uherutse guhangana na Museveni mu matora ya Perezida wa Uganda, bamubajije uko abona imvano y’amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda, maze agira ati:”Iyo witegereje imyitwarire ya Museveni, ubona ashaka kwitwara nk’umubyeyi w’aka karere kose. Abayobozi b’u Rwanda banze kumuramya rero, bibyara ubushyamirane”.

Bobi Wine yatanze urugero kuri Kenya yitegura amatora mu mwaka utaha, ngo bikaba bigaragara ko Perezida Museveni ashaka kuyivangamo. Yaboneyeho kuburira abaturage ba Kenya, abasaba kudaha urwaho Museveni uharanira ko Kenya iyoborwa uko abishaka, uko ahora abirota ku Rwanda.
Si Bobi Wine gusa usanga imyitwarire ya Perezida Museveni ari gashozamvururu, kuko nk’uko Rushyashya itahwemye kubigeza ku basomyi bayo. Hari n’abanyapolitiki bakuru, barimo n’abadepite, bahora basaba Perezida Museveni gucisha make akumvikana n’u Rwanda maze umubano w’ibihugu byombi ukongera ukaba mwiza, cyane cyane ko iyo bamubajije icyo apfa narwo, nta gisubizo gihamye atanga.

Mu minsi mike ishize Ambasaderi Adonia Ayebare uhagarariye Uganda muri Loni yamaganye uwitwa Duncan Agaba, umuyobozi mu biro bya Perezida Museveni, uhora atuka Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Ambasaderi Ayebare akavuga ko ababona ibyo bitutsi by’umukozi mukuru muri Perezidansi batabasha kubitandukanya n’ibya Perezida ubwe.

Abaturage basanzwe nabo ntibishimiye kuba u Rwanda na Uganda bitabanye neza, kuko byabahombeje amamiliyoni atabarika y’amadolari bakuraga mu buhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Uko bwije n’uko bukeye batuma ababahagarariye mu nteko ishinga amategeko kubingingira Perezida Museveni akavana igihato mu mubano w’ibihugu byombi, kuko basanga ariwe ufite urufunguzo rw’amahoro. Kugeza ubu yabimye amatwi, ahubwo ubushotoranyi, burimo gufasha imitwe y’iterabwoba igambiriye kugirira nabi u Rwanda, no guhohotera Abanyarwanda bari mu gihugu cye abita intasi z’u Rwanda.

Ababanye na Perezida Museveni igihe kirekire, bakomeje kuvuga ko uwo mukambwe yitwaza ko bamwe mu bayobozi b’u Rwanda muri iki gihe yabategetse bakiri impunzi muri Uganda, akumva n’uyu munsi yabaha amabwiriza nk’umubyeyi utegeka umwana icyo akora, nawe akihutira kumvira nta gutekereza. Yiyibagiza ariko ko batakiri inkomamashyi mu gihugu cye, ko barwanye bagatsinda urugamba rwo kwibohora, bikabaha ubushobozi bwo gukora ikibereye Abanyarwanda, atari ku bw’amabwiriza y’abanyamahanga.

Amateka agaragaza ko Abanyarwanda baha agaciro imibanire myiza n’abaturanyi: Gushyingirana, kugenderana no guhahirana, gutabarana, n’ibindi bigaragaza ubuvandimwe. Ariko ntibivuze ko ari insina ngufi buri wese acaho ikoma uko yishakiye.

Nibyo, Perezida Museveni akwiye icyubahiro nk’Umukuru w’Igihugu ndetse cy’abaturanyi. Ariko burya ushaka ko bamwubaha arabanza akiyubaha. Mbere yo kuba umubyeyi w’akarere kose, yagombye kubanza kuba umubyeyi Abagande bose bibonamo, ntibahore mu mihanda bamagana uburyo Uganda yayigize akarima k’umuryango we.

2021-10-19
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Imyaka 20 y’ubutegetsi bwa CNDD FDD yoretse u Burundi mu manga ikomeye

Editorial 06 Jun 2025
Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Philemon Mateke yahamagajwe mu rubanza rwa Bazeye Laforges na Nsekanabo ba FDLR

Editorial 12 Mar 2020
AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

AMAFOTO- Mu rwego rwo kwitegura isubukurwa rya shampiyona Rayon Sports yasinyishije Muhire Kevin na Héritier Nzinga Luvumbu.

Editorial 24 Apr 2021
Rayon Sports yakuye intsinzi i Rubavu, APR FC itsikirira i MUsanze, Police FC yatsindiwe i Nyanza, ibyaranze 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports yakuye intsinzi i Rubavu, APR FC itsikirira i MUsanze, Police FC yatsindiwe i Nyanza, ibyaranze 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro

Editorial 13 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu
Mu Rwanda

Rwamagana: Arakekwaho kwica umugore we utwite na we akitwikira mu nzu

Editorial 12 Sep 2018
Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako
Amakuru

Akaga k’abasirikari b’u Burundi bari muri Kongo, nk’uko kavugwa na ba nyirako

Editorial 23 Jan 2025
Davido yakoze agashya mu gitaramo i Kigali nyuma y’ imvura nyinshi ndetse n’ imbeho “REBA HANO AMAFOTO”
INKURU ZAKUNZWE CYANE

Davido yakoze agashya mu gitaramo i Kigali nyuma y’ imvura nyinshi ndetse n’ imbeho “REBA HANO AMAFOTO”

Editorial 04 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru