• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

“Yoweri K. Museveni yitwara nk’umubyeyi w’aka karere U Rwanda rwanze kumuramya, ubushyamirane buvuka butyo” -Bobi Wine

Editorial 19 Oct 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Aya ni amagambo ya Robert Kyagulanyi Sentamu, uzwi ku mazina ya Bobi Wine, uyu akaba ari umwe mu nkorokoro zitavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguka Museveni.

Mu nkuru ya The East African yasohotse ejo ku cyumweru, Bobi Wine uherutse guhangana na Museveni mu matora ya Perezida wa Uganda, bamubajije uko abona imvano y’amakimbirane hagati ya Uganda n’u Rwanda, maze agira ati:”Iyo witegereje imyitwarire ya Museveni, ubona ashaka kwitwara nk’umubyeyi w’aka karere kose. Abayobozi b’u Rwanda banze kumuramya rero, bibyara ubushyamirane”.

Bobi Wine yatanze urugero kuri Kenya yitegura amatora mu mwaka utaha, ngo bikaba bigaragara ko Perezida Museveni ashaka kuyivangamo. Yaboneyeho kuburira abaturage ba Kenya, abasaba kudaha urwaho Museveni uharanira ko Kenya iyoborwa uko abishaka, uko ahora abirota ku Rwanda.
Si Bobi Wine gusa usanga imyitwarire ya Perezida Museveni ari gashozamvururu, kuko nk’uko Rushyashya itahwemye kubigeza ku basomyi bayo. Hari n’abanyapolitiki bakuru, barimo n’abadepite, bahora basaba Perezida Museveni gucisha make akumvikana n’u Rwanda maze umubano w’ibihugu byombi ukongera ukaba mwiza, cyane cyane ko iyo bamubajije icyo apfa narwo, nta gisubizo gihamye atanga.

Mu minsi mike ishize Ambasaderi Adonia Ayebare uhagarariye Uganda muri Loni yamaganye uwitwa Duncan Agaba, umuyobozi mu biro bya Perezida Museveni, uhora atuka Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, Ambasaderi Ayebare akavuga ko ababona ibyo bitutsi by’umukozi mukuru muri Perezidansi batabasha kubitandukanya n’ibya Perezida ubwe.

Abaturage basanzwe nabo ntibishimiye kuba u Rwanda na Uganda bitabanye neza, kuko byabahombeje amamiliyoni atabarika y’amadolari bakuraga mu buhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Uko bwije n’uko bukeye batuma ababahagarariye mu nteko ishinga amategeko kubingingira Perezida Museveni akavana igihato mu mubano w’ibihugu byombi, kuko basanga ariwe ufite urufunguzo rw’amahoro. Kugeza ubu yabimye amatwi, ahubwo ubushotoranyi, burimo gufasha imitwe y’iterabwoba igambiriye kugirira nabi u Rwanda, no guhohotera Abanyarwanda bari mu gihugu cye abita intasi z’u Rwanda.

Ababanye na Perezida Museveni igihe kirekire, bakomeje kuvuga ko uwo mukambwe yitwaza ko bamwe mu bayobozi b’u Rwanda muri iki gihe yabategetse bakiri impunzi muri Uganda, akumva n’uyu munsi yabaha amabwiriza nk’umubyeyi utegeka umwana icyo akora, nawe akihutira kumvira nta gutekereza. Yiyibagiza ariko ko batakiri inkomamashyi mu gihugu cye, ko barwanye bagatsinda urugamba rwo kwibohora, bikabaha ubushobozi bwo gukora ikibereye Abanyarwanda, atari ku bw’amabwiriza y’abanyamahanga.

Amateka agaragaza ko Abanyarwanda baha agaciro imibanire myiza n’abaturanyi: Gushyingirana, kugenderana no guhahirana, gutabarana, n’ibindi bigaragaza ubuvandimwe. Ariko ntibivuze ko ari insina ngufi buri wese acaho ikoma uko yishakiye.

Nibyo, Perezida Museveni akwiye icyubahiro nk’Umukuru w’Igihugu ndetse cy’abaturanyi. Ariko burya ushaka ko bamwubaha arabanza akiyubaha. Mbere yo kuba umubyeyi w’akarere kose, yagombye kubanza kuba umubyeyi Abagande bose bibonamo, ntibahore mu mihanda bamagana uburyo Uganda yayigize akarima k’umuryango we.

2021-10-19
Editorial

IZINDI NKURU

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Abantu 28 bari barajyanywe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’abantu mu mahanga bafashijwe kugaruka mu gihugu

Editorial 20 Sep 2016
Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola

Guverineri Munyantwali yagiriye uruzinduko rw’akazi I Bukavu muri Kongo mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola

Editorial 22 Aug 2019
Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Nyuma y’aho Ibikorwa bibi bya RNC Bikomeje Gushyirirwa Hanze, Yoweri K. Museveni Arashinja Kayumba Nyamwasa Kumutamaza, Akora Ibikorwa bya Giswa, Bishyira ku Karubanda Abamushyigikiye Bose.

Editorial 05 Aug 2020
Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame arahura na Museveni,  Entebbe muri Uganda

Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame arahura na Museveni, Entebbe muri Uganda

Editorial 24 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero
INKURU NYAMUKURU

Burundi: Major Ernest Nimubona wari umujyanama wambere w’umugaba w’ingabo yaburiwe irengero

Editorial 07 Jul 2019
Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri
IMIKINO

Yakubiwe umushahara inshuro 10, Nyuma yo gutsindira Manchester ibitego 4 mu mikino ibiri

Editorial 02 Mar 2016
Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza
Amakuru

Constant Mutamba: Minisitiri w’Ubutabera wa Congo Usigaye Azwi kurusha Ibikorwa Bye Bibi Kurusha Byiza

Editorial 29 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru