Guverinoma ya Zambia yashimye bikomeye ikompanyi y’indege ya RwandAir yatumye habaho kwiyongera kw’ubukerarugendo hagati y’u Rwanda cyo mu majyepfo ya Afurika.
Zambia Daily Mail ivuga ko ubwo mu mpera z’icyumweru gishize Abanyarwanda basangiraga n’abo muri iki gihugu, Minisitiri w’Ubukerarugendo n’ubugeni Jean Kapata yavuze ko kuva mu 2015 RwandAir yafungura inzira y’ikirere hagati y’ibihugu byombi byatanze umusaruro.
Kapata yagize ati “Ibihugu byombi bifite byinshi byiza bikurura ba mukerarugendo bashobora kwifashisha iyi kompanyi. Ibikorwa by’ubukerarugendo muri Zambia no mu Rwanda bizajya bigerwaho ku buryo bworoshye na ba mukerarugendo bashaka kureba ibintu bitandukanye kandi bazajya bifashisha RwandAir.”
Yakomeje avuga ko RwandAir yongereye ubuhahirane kandi ikagaba igiciro cy’urugendo bityo ibihugu byombi bikongera ibikorwa by’ubucuruzi hagati yabyo.
Yagize ati “Nashakaga gushishikari RwandAir gukomeza kwamamaza ibikorwa byayo yifashishije ibikurura ba mukerarugendo mu bihugu byombi kugira ngo irusheho guhangana n’izindi kompanyi.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Abel Buhunga avuga ko u Rwanda rufite icyerekezo cyo kwagura ibikorwa byarwo mu karere.
Yagize ati “U Rwanda ruri kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo kandi byagaragaye ko ubukerarugendo ari kimwe mu by’ingenzi aho u Rwanda rufite icyerekezo cyo kuba ahantu haganwa na benshi mu kwakira inama zikomeye, amamurikagurisha n’ibindi.”
Amb Buhungu akomeza avuga ko umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi ubifashijwemo na n’ingendo zihoraho za RwandAir bituma habaho ubushuti hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.
Yagize ati “Igihugu cyacu kirashimira Guverinoma ya Zambia kuba yaremereye RwandAir uburenganzira bwo gukorera muri Zambia.”
Ukuriye RwandAir muri Zambia, Glyden Mungaila avuga ko muri gahunda y’iyi kompanyi yo kwagura ibikorwa byayo, bateganya kwakira indege ebyiri zo mu bwoko bwa Boeing 737- 800NG bityo bikongera umubare w’ingendo kuko hari benshi babisaba haba ku mugabane wa Afurika ndetse no mu Burayi.