Ubuyobozi bwa koperative Zigama CSS buvuga ko mu mwaka ushize yungutse miliyari 3Frw zirenga ku rwunguko rwari ruteganyijwe.
Byavugiwe mu nama rusange y’iyo koperative y’Ingabo z’u Rwanda, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Werurwe 2018, yari igamije kumurikira abanyamuryango ba Zigama CSS uko umwaka ushize wagenze nk’uko ngo bisabwa n’amategeko agenga iyo koperative.
Inyungu yari iteganyijwe umwaka ushize ngo yari miliyari 6.3Frw ariko ngo iyabonetse ni miliyari 9.3Frw, bigaragara ko harenzeho miliyari eshatu.
Umuyobozi mukuru wa Zigama CSS, Maj Gen Albert Murasira, yavuze ko ibyo byatewe n’imicungire myiza y’amafaranga ya koperative.
Yagize ati “Byatewe n’uko twagabanyije cyane amafaranga dusohora ajyanye n’imirimo ya koperative nk’ay’ibikoresho, guhemba n’ibindi. Ahubwo twatanze inguzanyo nyinshi ndetse andi mafaranga tuyashora mu mpapuro mpeshwamwenda bituma twunguka arenze ayari ateganyijwe.”
Avuga kandi ko ahanini akazi ari bo bakikorera cyane ko ngo icyo bashyira imbere ari uguteza imbere abanyamuryango.
Ati “Icyo tugamije ahanini si inyungu n’ubwo bitatubuza kunguka. Nk’ubu umunyamuryango uhawe inguzanyo iri munsi ya miliyoni eshanu asabwa inyungu ya 13% naho iri hejuru yayo inyungu ikaba 15%, gusa kubera ko akazi kenshi ari twe tukikorera inyungu ziraboneka.”
Yongeraho ko iyo koperative iteganya kunguka miliyari umunani muri uyu mwaka ariko kandi ngo zishobora no kurenga.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, avuga ko bishimira ko koperative yabo igenda itera imbere.
Ati “Twishimira ko koperative yacu ikomeje gutera imbere, bigaterwa n’uko abanyamuryango bose bakorera hamwe bikaturinda ibibazo. Ibyo ni byo bituma buri mwaka hari ikigenda cyiyongera haba muri servisi ndetse no mu mibare ijyanye n’inyungu.”
Akomeza avuga ko ubu icyo bashyize imbere ari ukongera ikoranabuhanga muri iyo koperative kugira ngo borohereze abanyamuryango, bajye bakora ibyo bifuza batabanje kujya kuri banki ahubwo bakabikorera kuri terefone zabo.
Zigama CSS ngo imaze gutanga inguzanyo zingana na miliyari 145 zikaba zarahawe abanyamuryango bagera ku bihumbi 140.