• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»Zigama CSS yungutse miliyari 3Frw zirenga ku yari ateganyijwe

Zigama CSS yungutse miliyari 3Frw zirenga ku yari ateganyijwe

Ubwanditsi 29 Mar 2018 UBUKUNGU

Ubuyobozi bwa koperative Zigama CSS buvuga ko mu mwaka ushize yungutse miliyari 3Frw zirenga ku rwunguko rwari ruteganyijwe.

Byavugiwe mu nama rusange y’iyo koperative y’Ingabo z’u Rwanda, yabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Werurwe 2018, yari igamije kumurikira abanyamuryango ba Zigama CSS uko umwaka ushize wagenze nk’uko ngo bisabwa n’amategeko agenga iyo koperative.

Inyungu yari iteganyijwe umwaka ushize ngo yari miliyari 6.3Frw ariko ngo iyabonetse ni miliyari 9.3Frw, bigaragara ko harenzeho miliyari eshatu.

Umuyobozi mukuru wa Zigama CSS, Maj Gen Albert Murasira, yavuze ko ibyo byatewe n’imicungire myiza y’amafaranga ya koperative.

Yagize ati “Byatewe n’uko twagabanyije cyane amafaranga dusohora ajyanye n’imirimo ya koperative nk’ay’ibikoresho, guhemba n’ibindi. Ahubwo twatanze inguzanyo nyinshi ndetse andi mafaranga tuyashora mu mpapuro mpeshwamwenda bituma twunguka arenze ayari ateganyijwe.”

JPEG - 274.4 kb
Abayobozi bakuru ba Zigama CSS muri iyi nama

Avuga kandi ko ahanini akazi ari bo bakikorera cyane ko ngo icyo bashyira imbere ari uguteza imbere abanyamuryango.

Ati “Icyo tugamije ahanini si inyungu n’ubwo bitatubuza kunguka. Nk’ubu umunyamuryango uhawe inguzanyo iri munsi ya miliyoni eshanu asabwa inyungu ya 13% naho iri hejuru yayo inyungu ikaba 15%, gusa kubera ko akazi kenshi ari twe tukikorera inyungu ziraboneka.”

Yongeraho ko iyo koperative iteganya kunguka miliyari umunani muri uyu mwaka ariko kandi ngo zishobora no kurenga.

JPEG - 879.3 kb
Dr James Ndahiro avuga ko bishimira uko Zigama CSS ikomeje gutera imbere haba muri servisi no mu rwunguko

Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr James Ndahiro, avuga ko bishimira ko koperative yabo igenda itera imbere.

Ati “Twishimira ko koperative yacu ikomeje gutera imbere, bigaterwa n’uko abanyamuryango bose bakorera hamwe bikaturinda ibibazo. Ibyo ni byo bituma buri mwaka hari ikigenda cyiyongera haba muri servisi ndetse no mu mibare ijyanye n’inyungu.”

Akomeza avuga ko ubu icyo bashyize imbere ari ukongera ikoranabuhanga muri iyo koperative kugira ngo borohereze abanyamuryango, bajye bakora ibyo bifuza batabanje kujya kuri banki ahubwo bakabikorera kuri terefone zabo.

Zigama CSS ngo imaze gutanga inguzanyo zingana na miliyari 145 zikaba zarahawe abanyamuryango bagera ku bihumbi 140.

2018-03-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw

Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yemeje ingengo y’imari ya leta y’umwaka utaha ya miliyari 2443.5 Frw

Ubwanditsi 13 Jun 2018
RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

RwandAir yaje mu bigo 10 by’indege byagaragaje impinduka ku Isi mu 2018

Ubwanditsi 26 Jul 2018
Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Clare Akamanzi yahawe impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro

Ubwanditsi 08 Jun 2018
RRA yakusanyije miliyari 582.7 Frw mu mezi atandatu ya nyuma ya 2017

RRA yakusanyije miliyari 582.7 Frw mu mezi atandatu ya nyuma ya 2017

Ubwanditsi 31 Jan 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Komisiyo y’Amatora yemeje k’uburyo ntakuka Kagame Paul, Mpayimana Philippe na Habineza Frank nk’abakandida bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika
POLITIKI

Komisiyo y’Amatora yemeje k’uburyo ntakuka Kagame Paul, Mpayimana Philippe na Habineza Frank nk’abakandida bazahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika

Ubwanditsi 07 Jul 2017
Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda
ITOHOZA

Amazing Grace yambuwe uburenganzira bwo gukora nka Radio mu Rwanda

Ubwanditsi 24 Apr 2018
Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa
SHOWBIZ

Byari ibyishimo bisendereye ku bitabiriye igitaramo cya Kayirebwa

Ubwanditsi 23 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru