Kuri iki cyumweru mu karere ka Huye nibwo habaye umukino wa Kabiri wo mu itsinda rya C wahuje ikipe ya Zimbabwe na Nigeria urangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana ngo harebwe ko hari amakosa yaba ku ruhande rumwe urundo rutabyaze umusaruro.
Gusa amakosa y’ikipe y’igihugu ya Nigeria yatanze amahirwe kuri Zimbabwe yari yakiriye umukino ibona igitego ku munota wa 26 w’umukino.
Ni igitego cyatsinzwe na Rutahizamu uca ku ruhande rw’ibumoso Walter Musonda, uyu asanzwe akinira ikipe ya Polokwane United yo muri Afurika y’Epfo.
Iki gitego kimwe cyaherekeje amakipe yombi, ajya kuruhuka ari igitego kimwe cya Zimbabwe ku busa bwa Afurika y’Epfo.
Bavuye ku ruhuka mu gice cya kabiri, ikipe ya Nigeria niyo yacyitwayemo neza kugeza ubwo hari ku munota wa 67, rutahizamu wa Leicester City Kelechi Iheanacho yayiboneye igitego cyo kwishyura.
Igitego kimwe kuri kimwe cyatandukanyijei impande zombi bituma ayobora itsinda rya Gatatu aho yombi anganya amanota abiri kuri abiri.
Uyu mukino wabereye mu Rwanda kuko mu gihugu cya Zimbabwe nta kibuga cyemewe na FIFA cyagombaga kuberaho uyu mukino.
Ibi bigahura n’uko kandi iyi kipe y’igihugu ya Zimbabwe iheruka gukinira umukino wayo n’u Rwanda i Huye muri iki cyumweru, umukino ukaba wararangiye amakipe yombi anganyije 0-0.