• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Zuckerberg yikuye imbere y’abasenateri bagaragaje kutamenya imikorere ya Facebook

Zuckerberg yikuye imbere y’abasenateri bagaragaje kutamenya imikorere ya Facebook

Editorial 11 Apr 2018 IKORANABUHANGA

Mark Zuckeberg washinze ndetse akaba ayobora Facebook yikuye imbere y’Abasenateri bari bamutumyeho ngo asobanure iby’amakuru y’abakoresha uru rubuga yibwe, bamubajije ibibazo bigaragaza ko nta bumenyi buhagije bafite ku mikorere yarwo.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Mata 2018, nibwo Zuckerberg yitabye Komisiyo zishinzwe Ubucuruzi n’Ubutabera muri Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yemereye ko ari amakosa ye kuba amakuru y’abagera kuri miliyoni 87 biganjemo Abanyamerika yarakoreshejwe n’Ikigo Cambridge Analytica kitabanje kubasaba uburenganzira.

Iki kigo gitanga ubujyanama mu birebana na politiki cyari gifitanye amasezerano n’abamamazaga Donald Trump mu matora yo mu 2016 yaje no gutsinda, ngo cyakoresheje amakuru ya bariya bantu kiboherereza ubutumwa bugamije kubashishikariza kumutora.

Nubwo icyari kigamijwe ari uko Zuckerberg yemera ko habayeho uburangare ndetse akagaragaza ingamba yafashe mu kurushaho kurinda amakuru y’abakoresha uru rubuga, byinshi mu bibazo abasenateri bamubajije byagaragaje ko nta bumenyi na buke bafite ku mikorere ya Facebook.

Nk’uko CNN yabyanditse, mu gihe ibibazo byari bikwiye kwibanda ku mpamvu Facebook itamenyesheje abayikoresha ko amakuru yabo yibwe na Cambridge Analytica mu 2015, ngo benshi wasangaga bafite amatsiko yo gusobanukirwa uko uru rubuga rukora.

Urugero ni nk’aho Sen. Orrin Hatch yamubajije ati “Ni gute mubasha guteza imbere ubushabitsi usanga umuntu atishyura serivisi mumuha?” Aha Zuckerberg yamusubije ko inyungu bayikura mu kwamamaza.

Hari n’aho Sen. John Kennedy yatangiye kwigisha Facebook ingamba zafatwa mu kwirinda ko amakosa yabaye yakongera gukorwa, hibandwa cyane mu guha abantu uburenganzira bwo gusiba burundu ibyo bashyizeho, nyamara Zuckerberg amubwira ko ibi bisanzwe biriho.

Uku kutagira ubumenyi buhagije ku mikorere y’uru rubuga nkoranyambaga kw’Abasenateri, byatumye Zuckerberg yikura imbere yabo adasobanuye uburyo amakuru y’abakoresha Facebook acungwa, n’impamvu kuva kera na kare iki kigo kitajyaga cyerekana uburyo hari abarengera mu kuyakoresha mu nyungu zabo bwite.

Uretse gusobanurira abasenateri ibirebana n’amakuru yibwe na Cambridge Analytica, Mark Elliot Zuckerberg yanababwiye ko Facebook ihora mu rugamba n’ibigo byo mu Burusiya bishaka kuyikoresha nabi.

Uyu muherwe w’imyaka 33 yanagaragaje ko Intumwa idasanzwe iri gukora iperereza ku kuba u Burusiya bwarivanze mu matora ya Amerika, Robert Mueller, yahase ibibazo abakozi ba Facebook, gusa ibyo yaganiriye nabo bikiri ibanga.

Mu gukomeza guhangana n’abakoresha Facebook bagamije kwiba amakuru y’abari kuri uru rubuga, iki kigo gikomeje gufata ingamba zirimo kugenzura konti zigamije ibikorwa nk’ibi ndetse na porogaramu zitari izo kwizerwa.

Facebook itangaza ko mu bibwe amakuru na Cambridge Analytica harimo abagera ku 1500 batwawe ubutumwa bw’ibanga bandikiranye n’inshuti zabo. Abagezweho n’iki kibazo bose bakazagenda babimenyeshwa.

2018-04-11
Editorial

IZINDI NKURU

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Mu Rwanda: Korohereza cyane Abashoramari ndetse n’Umutekano usesuye nibyo birimo gutuma hazamuka Imiturirwa myinshi

Editorial 07 Aug 2024
Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Perezida Kagame yasabye REG korohereza abakeneye serivisi z’amashanyarazi mu buryo bwihutirwa

Editorial 05 May 2019
Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Telefoni za Mara Phone zikorerwa no mu Rwanda zamaze kugezwa mu bihugu 41

Editorial 12 Nov 2019
Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi

Youtube igiye gushora miliyoni 20$ mu guteza imbere uburezi

Editorial 25 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abarundi basaga 100 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko basubijwe iwabo
HIRYA NO HINO

Abarundi basaga 100 babaga mu Rwanda binyuranyije n’amategeko basubijwe iwabo

Editorial 25 Jun 2018
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 24 Apr 2023
Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
POLITIKI

Ibigwi by’abanyapolitiki bashyinguye i Rebero bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 13 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru