Mu kiganiro cyihariye, Ndagijimana Inosenti, w’i Cyumba mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yagiranye n’itangazamakuru yavuze uko mu mwaka wa 1990 leta ya Habyarimana Juvenal yafashe icyemezo cyo kugabanya abaturage mu mujyi wa Kigali kugira ngo babashe kujya bamenya abaje batumwe n’ingabo za RPA Inkotanyi (bitwaga ibyitso).
Mu mwaka wa 1990 abatuye Kigali ngo bari bamaze kwiyongera ari nawo mwaka abakekwaga ko bakorana n’ingabo za RPA Inkotanyi zari zitangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, bahuraga n’akaga ku buryo bukomeye bamwe bakicwa abandi bagafungwa.
Muri icyo gihe abakekwaga na leta ya Habyarimana ko bakorana na RPA Inkotanyi ngo bitwaga ibyitso by’Inyenzi. Inyenzi rikaba izina bari barahaye ingabo za RPA Inkotanyi.
Ndagijimana Inosenti avuga ko icyo gihe yakoraga mu rugo rw’umukire wakomokaga i Samuduha atuye Kicukiro munsi ya Paruwasi (mu isanteri y’ahitwaga muri E.T.O).
Mu magambo ye agira ati “nari nifitiye akazi karyoshye. Nari mfite umubosi nakoreraga akampemba 4,500 frw buri cyumweru, yari amafaranga menshi ni nka 45,000 frw by’ubu…none reba uko nsa uku”.
Uwo musaza wacishagamo akiyumvira, akimyoza cyangwa akifata ku munwa ubona ko yibutse ubuzima yavukijwe icyo gihe, yavuze ko ari akaga kugira leta itakureka ngo wipagasirize kandi nta n’umuziro ufite.
Agira ati“baradupakiye baravuga ngo buri wese agomba gusubira iwabo, baratugabanya mu mujyi badupakira bisi ab’i Butare barabazanaga, abo mu Ruhengeri bakabajyana ab’i Cyangugu bakabjyana.”
Uko habaruwe abazoherezwa iwabo muri Komini
Umunyamakuru yamubajije niba baragufataga ugiye nko mu isoko, mu misa cyangwa ahandi bakakuriza imodoka bakagusubiza iwanyu.
Asubiza agira ati “oya, nta n’itangazo ryatanzwe. Abayobozi bahanye amakuru baravuga bati ‘abantu ni benshi kandi twaratewe’, tugomba kugabanya abantu…hagiye haza abantu bakabaza abakozi bari mu rugo runaka. Twe twari batatu nakoraga muri jardin, dufite uteka n’undi urera abana”.
Yakomeje agira ati”ubwo rero baraje (abategetsi) baravuga bati mufite abakozi bangahe tuti batatu. Bati muri batatu mugomba gusigarana babiri undi agataha. Ubwo rero badushyira ku malisiti baratwandika. Baduha n’itariki yo gutahiraho…ubwo rero bosi arambwira ati ni ‘ukwitahira ni bigenda neza uzagaruka”.
Umunsi asohoka kwa bosi akagera muri gare Routière (soma: Rutsiyeri)
Ndagijimana wari umaze guhembwa amafaranga ye yagombaga gutaha kuko itariki yari yahawe yari yageze, ashyira imyenda ye mu gafuka kavuyemo umuceri yari yameshe neza.
Agita ati “bari bampembye amafaranga nakoreye, ubwo ndagenda muri gare…harya routière nyine. Hamwe n’abandi twarahahuriye dusanga bisi ziratondetse. Bati Butare abandi bati Gikongoro abandi ngo Kibuye…gutyo perefegitura bazitaga nyine…nta perefegitura itari ifite bisi nibura nk’ebyiri”.
Ndagijimana avuga ko icyari gikurikiyeho ari uko yinjira muri bisi ijya muri perefegitura ya Butare kugira ngo ajyanwe iwabo muri Komini Muganza.
Agira ati “twageze i Butare baraducumbikira, mu gitondo ba Burugumesitiri bari bahageze…uwacu yitwaga Ndayambaje yari yaje kudutora. Buri muntu atwara ab’iwe…batugejeje kuri Komini rero ndimanukira nza hano iwacu mu Cyumba…mperuka Kigali ubwo!
Ndagijimana Inosenti yazinutswe Kigali?
Uwo musaza avuga ko muri icyo gihe yatangiye guhanga ubundi buzima ahereye ku mafaranga yari yahembwe. Aguva ko yumvaga atakinisha gusubira i Kigali, avuga ko nta bantu benshi yari ahazi.
Nta cyizere yari afite cyo kongera kubona uwo yakoreraga kuko na we ngo yari yarafashwe nk’icyitso akanabifungirwa imyaka ibiri.
Ku rundi ruhande ngo yari yaravuyeyo azi ko hari abantu bagenewe kugera i Kigali barimo abategetsi n’abakomeye, ariko hakaba n’abatabyemerewe aribo ba rubanda rugufi.
Kuri ubu ngo yishimira ubuyobozi bwiza buha abaturage ubwisanzure bwo kugera hose mu gihugu, kuko aho agera n’amaguru nta wumukumira.
Ndagijimana Inosenti
Avuga ko uretse ibibazo by’amikoro yagombye kuzajya i Kigali nibura inshuro imwe, akareba uko Kicukiro, avuga ko yari atangiye kwambariramo Inkindi, hameze kuri ubu.
Src: Bwiza.com