Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahooro (RRA) kiratangaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019 kinjije imisoro n’amahooro angana na miliyari 1 421,7 Frw mu gihe cyari gifite intego yo kwinjiza miliyari 1 392,1 Frw, ni ukuvuga ko yarenzeho miliyari 29,6 Frw.
Komiseri Mukuru w’iki kigo, Bizimana Ruganintwali Pascal avuga ko intego bari bihaye mu kwinjiza imisoro n’amahooro bayigezeho ku kigereranyo cya 102,1%.
Ngo ibi byatewe n’izamuka ry’ubukungu n’imyumvire y’abasora iri kugenda irushaho gutera imbere.
Avuga kandi ko hari ubucuruzi n’ishoramari bigenda bivuka bitari byateganyijwe ku buryo bizamura imisoro.
Ngo hari n’abasora baba bafite ibirarane ku buryo iyo bishyuye imisoro bizamura ingano y’imisoro n’amahooro.
Ati “Ariko tutibagiwe ko n’uburyo bwo kunoza imikorere mu kigo [RRA] na ho hari byinshi byahindutse, yewe n’umurava abakozi bakomeje kugaragaza kugira ngo buzuze inshingano zabo.”
Muri ariya mafaranga y’imisoro n’amahooro harimo miliyari 1 391,8 y’imisoro gusa mu gihe hari intego ko hazinjizwa miliyari 1 373,7Frw ni ukuvuga ko yiyongereyeho miliyari 25,7Frw intego bayigezeho ku 101%.
Naho amafranga atari imisoro yinjiye ni miliyari 22,9 mu gihe hariho intego ko hazinjira miliyari 19Frw ni ukuvuga ko intego bayigezeho 120,6%.
Imiroro n’amahoro byakiriwe n’inzego z’Ibanze ni miliyari 60,5 Frw mu gihe hariho intego yo kwakira miliyari 60,1 Frw, ubwo intego yagezweho ku kigero cya 100,6%.
Komiseri Mukuru wa RRA, Ruganintwari Pascal avuga kandi ko muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2019-2020, hari intego ko imisoro n’amahoro bizinjira ari miliyari 1 535,8 Frw angana 54.1% by’ingengo y’Imari y’u Rwanda ubu ingana na miliyari 2 876,9 Frw.
Avuga ko ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahooro kizeye kuzagera kuri iyi ntego kubera ingamba ziriho zishyirwaho zirimo kuzamura imyumvire y’abasora bafite ishoramari mu ikoranabuhanga n’itumanaho, Hotels, utubari na Restaurants n’abatumiza ibicuruzwa mu mahanga n’ababunganira (Clearing Agents).
Ngo hazanatangizwa umushinga wo kwifashisha ikoranabuhanga mu gusora rya EBM mu bacuruzi ku buryo n’abafite igicuruzo kiri munsi ya miliyoni 20 Frw ku mwaka bazajya batanga inyemezabwishyu ya EBM nubwo baba batanditse muri TVA.
Komiseri Mukuru wa RRA avuga kandi ko hazakomezwa umushinga w’Ikoranabuhanga uzajya ufasha abasora kubona amakuru yerekeye imisoro kuri konti zabo batiriwe bajya kuri RRA.
Src: Umuseke