• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera

2020 ntizarenga u Rwanda rutarubaka ahabera imurikagurisha mpuzamahanga-Robert Bapfakurera

Editorial 23 Feb 2018 Mu Rwanda

Umuyobozi w’Urugaga nyarwanda rw’abikorera (PSF), Robert Bapfakurera arizeza kuzubaka ahazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga bitarenze mu 2020.

JPEG - 64.7 kb
Robert Bapfakurera watorewe kuyobora PSF yahigiye gusoza umushinga wo kubaka ahazajya habera imurikagurisha

Bapfakurera yatorewe kuyobora PSF kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2018, asimbuye Benjamin Gasamagera.

Yavuze ko azava ku mwanya yatorewe kandi amaze kunoza ubwumvikane na Leta mu by’imisoro no guteza imbere gahunda za Leta.

Yagize ati “Kubaka ahateguwe kubera imurikagurisha mpuzamahanga twese tugomba kubikora muri iyi manda itajya irenza imyaka itatu.”

Bapfakurera usanzwe ari nyiri Hotel Ubumwe Grand Hotel ni we wenyine wahataniye uwo mwanya kuko uwo bahatanaga, Francoise Mubiligi yakuyemo kandidatire.

Bapfakurera yatsindiye kuba Perezida w’Urugaga rw’Abikorera ku majwi y’abamutoye 137 mu bantu 151 bari bagize inteko itora.

Abatowe: Robert Bapfakurera umuyobozi mukuru wa PSF (iburyo), Gishoma Eric umwungirije (hagati) na Mushimiyimana Eugenie watorewe kuba visi Perezida wa wabiri

Abatowe: Robert Bapfakurera umuyobozi mukuru wa PSF (iburyo), Gishoma Eric umwungirije (hagati) na Mushimiyimana Eugenie watorewe kuba visi Perezida wa wabiri

Gasamagera wacuye igihe yavuze ko asize umushinga wo kubaka i Gahanga ahazajya habera imurikagurisha mpuzamahanga ufite ibyangombwa waranokorewe gahunda.

Ati “Ubu hasigaye gushaka abashoramari bazashyira mu bikorwa uwo mushinga ufite agaciro ka miliyoni 45 z’amadolari ya Amerika.”

Uwatorewe Visi Perezida wa mbere wa PSF ni uwitwa Gishoma Eric nawe wahatanye wenyine, nyuma y’uko Uzamukunda Isabelle wari uhatanye nawe akuyemo kandidatire. Gishoma yatowe n’abantu 126 kuri 151 batoye.

Mushimiyimana Eugenie niwe watorewe kuba Visi Perezida wa kabiri wa PSF ku majwi 144 akaba yatsinze Ndungutse Jean Bosco bari bahatanye.

Komite iyobora Urugaga rw’Abikorera ihabwa guhagararira abashoramari bose bakorera mu Rwanda, ikabavuganira mu nzego za Leta no ku rwego mpuzamahanga.

Iyi Komite ihabwa manda y’imyaka itatu, ikaba ishobora kongera gutorwa indi nshuro imwe gusa.

Komite nshya ya PSF yahawe kandi gukomeza ubukangurambaga mu Banyarwanda, bwo guteza ibikorerwa mu Rwanda, kubaka inzego zifasha abikorera kwikemurira ibibazo hatabayeho kwitabaza Leta.

Komite icyuye igihe ya PSF ivuga ko yafashije mu ikurwaho ry’umusoro ku modoka zitwara abantu barenze 30, umusoro ku bicuruzwa byoherezwa hanze y’igihugu, ndetse ko hashyizweho itegeko rirengera umukoresha.

Iyi komite kandi ivuga ko abikorera bato bishyize hamwe bakora imishinga minini 85 ifite agaciro ka miliyari 155Frw, ndetse ko inyubako nyinshi nini mu Rwanda ari iz’Abanyarwanda.

2018-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Raila Odinga mu nzira agana urukiko ngo rubuze Komisiyo y’amatora gutangaza amajwi yavuye mu matora

Editorial 10 Aug 2017
Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Casa Mbungo André wahawe gutoza AS Kigali aratangirira akazi ku ikipe ya Gasogi United mu mukino wa 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro – Uko imikino yose ikinwa

Editorial 26 Apr 2022
Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Gambia: Ingabo z’amahanga ziyemeje gukura Kungufu Yahya Jameh ku butegetsi adashaka kurekura

Editorial 19 Jan 2017
Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Hakuzimana Rashid yahamwe n’ibyaha byose aregwa, akatirwa gufungwa imyaka irindwi.

Editorial 08 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu
Mu Mahanga

Karongi: Abarobyi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu

Editorial 02 Apr 2016
Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC
Amakuru

Bitewe n’impamvu ze bwite, Lumumba Sosthene watozaga ikipe ya Etincelles FC yeguye kuri uyu mwanya habura amasaha 48 ngo akine na Gorilla FC

Editorial 04 Dec 2021
Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura
Amakuru

Uwahoze akuriye iperereza muri FDLR yatangaje ko gutera ingabo z’u Rwanda ari ukwiyahura

Editorial 11 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru