Burya ngo nta gahora gahanze!, Mu gitondo cyo ku wa 15 Ugushyingo 2017, amateka mashya yaranditswe muri Zimbabwe, ubwo igisirikare cyatangazaga ko cyafashe ubutegetsi, kibwambuye umukambwe Robert Gabriel Mugabe, wari umaze imyaka 37 ntawumusimbura ku itapi y’umutuku yagenewe Abakuru b’ibihugu mu gihugu.
Imihanda ya Harare yujujwemo imodoka za gisirikare n’intwaro ari nako igisirikare kigarurira Televiziyo y’Igihugu gitangaza ko kizasubiza ubutegetsi kuko ikigambiriwe cyari ugufata abanyamakosa ba hafi ya Perezida Mugabe, bakoze ibyaha bagateza ibibazo mu mibereho myiza n’ubukungu by’igihugu.
Mugabe yabanje kwihagararaho ndetse ategeka Umugaba Mukuru w’Ingabo, Constantino Chiwenga, kumushyira Itegeko Nshinga ngo amusobanurire icyo rivuga ku gufata ubutegetsi. Gusa ibyifuzo bye byo kugabira ubutegetsi abo ashaka ntibyakunze kuko kuwa 21 Ugushyingo 2017, yabutanze ku mugaragaro impundu zikavuga igihugu cyose.
Hari byinshi byavuzwe nk’impamvu nyamukuru yo kwegura kwa Mugabe, ariko hari n’ibitaravuzwe ikinyamakuru Reuters cyahurije hamwe, kikagaragaza ko ibaruwa y’ubwegure kwari ugushyira akadomo ku mugambi wamaze amezi ucurirwa Harare-Johannesburg na Beijing.
Iki kinyamakuru kigendeye ku nyandiko z’urwego rw’ubutasi bwa Zimbabwe, (CIO), kigaragaza ko hari ubukeba bukomeye, hagati ya Grace Mugabe na Emmerson Mnangagwa, bushingiye ku gusimbura Mugabe w’imyaka 93.
Ubukeba bukomeye hagati ya Grace na Mnangagwa
Muri Nzeri iki kinyamakuru cyatangaje ko igisirikare gishyigikiye Emmerson Mnangagwa, wari Visi Perezida ubu akaba ari nawe wasimbuye Mugabe. Uyu wabaye inshuti ikomeye y’igihe kirekire ya Mugabe akaba yaranabaye Minisitiri w’Ingabo, cyagaragaje ko ashobora gukorana n’abo Mugabe yitaga abanzi be kugira ngo azahure ubukungu bw’igihugu.
Mu ishyaka Zanu-PF naho harimo ikindi gikundi kizwi nka G40, cyari gishyigikiye Grace Mugabe w’imyaka 52 wifuzaga gusimbura umugabo we. Uguhangana kw’aba bombi [Grace na Mnangagwa], kwabereye Mugabe umutego kuko yashyigikiye umugore atakaza icyizere mu gisirikare by’umwihariko ku Mugaba Mukuru w’Ingabo, Chiwenga, umwe mu barwanye intambara yo kwirukana abazungu mu 1970.
Inzego z’ubutasi za Mugabe zari zaramuburiye ko igisirikare kitazemera ko agira umugore we Perezida. Raporo imwe y’urwego rw’ubutasi yo kuwa 23 Ukwakira igira iti “Mugabe yari afite ubwoba bwa kudeta. Yari yarabwiwe n’abakomeye mu rwego rw’ubutasi ko igisirikare kititeguye byoroshye ko Grace agirwa Perezida. Yari yaraburiwe kwitegura intambara ya gisivili.”
Mu mpera za Ukwakira kandi ngo Mugabe yaba yaratumije Chiwenga aramwihaniza ku mubano afitanye na Mnangagwa ndetse amubwira ko kudashyigikira Grace Mugabe bingana no kubura ubuzima.
Iyo nyandiko y’urwego rw’ubutasi igira iti “Chiwenga yaburiwe na Mugabe ko ari igihe gikomeye cyo gutangira kumwumvira. Yagaragarije Chiwenga ko abarwanya umugore we barimo kwikururira urupfu rubabaje.”
U Bushinwa n’u Burusiya mu mugambi
Muri iyo nama Mugabe yategetse Chiwenga gusezeranya Grace ko atazamuhemukira, undi ngo arabyanga, ahakana ko atazaterwa ubwoba yiyemeza gukurikira Mnangagwa. Nyuma y’indi nama na Mugabe, kuwa 5 Ugushyingo, Chiwenga yahise yerekeza mu Bushinwa, nk’igihugu gifite ijambo muri Zimbabwe ryo kuba umushoramari ukomeye.
Bukeye bwaho nibwo Mugabe yirukanaga Mnangagwa ku mwanya wa Visi Perezida, ndetse anamwirukana mu ishyaka Zanu-PF. Ku bayobozi bakomeye b’ingabo, aha ngo Mugabe yari arengereye, ari nabyo byatumye igisirikare gikora igisa nk’intabaza.
Nyuma y’uko Mnangagwa yirukanwe ku wa 6 Ugushyingo 2017, abashinzwe kumurinda n’umuryango yarabambuwe, ndetse abwirwa ko ubuzima bwe buri mu kaga.
Kuwa 21 Ugushyingo Mnangagwa yagize ati “Ushinzwe umutekano wanjye w’inshuti yanjye yamburiye ko hari imigambi irimo gucurwa yo kunyikiza nkatabwa muri yombi nkagezwa kuri sitasiyo ya polisi. Nahunze igihugu kubera impamvu z’umutekano wanjye.”
Amakuru aturuka mu bakurikiranaga ingendo ze hafi, avuga ko Mnangagwa yahungiye muri Mozambique ari naho yuririye indege akerekeza mu Bushinwa, aho yahuriye na Chiwenga.
Reuters ikomeza ivuga ko Raporo y’ubutasi yo kuwa 13 Ugushyingo, igaragaza ko Mugabe yakekaga ko bamwe mu basirikare bakomeye mu Bushinwa ari ho bacurira umugambi wo kumuhirika.
Raporo y’uru rwego kandi yo kuwa 30 Ukwakira, ivuga ko u Bushinwa n’u Burusiya byari bishyigikiye ko ubutegetsi bwa Zimbabwe buhinduka kugira ngo iki gihugu cyongere kuzahuka mu bukungu.
Igira iti “Ibi bihugu byombi byiteguye guha mu ibanga intwaro z’intambara Mnangagwa kugira ngo arwanye Mugabe.”
Icyakora yaba Minisiteri y’Ingabo n’iy’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa ntayigeze igira icyo ibivugaho. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yavuze gusa ko uruzinduko rwa Chiwenga, rwari urusanzwe mu rwego rw’umubano wa gisirikare hagati y’u Bushinwa na Zimbabwe. Icyo gihe Chiwenga akaba yarahuye na Chang Wanquan, Minisitiri w’ingabo.
U Bushinwa bwafashije Mugabe mu gihe cyo kubohora igihugu, nyuma y’ubwigenge bukomeza gukora cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umutekano n’ubwubatsi.
U Burusiya bufitanye umubano na Zimbabwe kuva mu 1980 ndetse mu 2014 bwagiranye ubufatanye n’iki gihugu bwo gukora umushinga wa miliyari eshatu z’amadolari wo gucukura amabuye ya Platinum.
Amakuru yizewe agera kuri Reuters, ngo ni uko Chiwenga yabajije u Bushinwa niba bwemera kutazivanga mu gihe azaba yafashe ubutegetsi by’agateganyo ngo akureho Mugabe. Chang yamwijeje ko igihugu cye kitazigera kibyivangamo, nuko baganira amayeri azakoreshwa mu gukora iyo kudeta. Gusa iki kinyamakuru ntigihamya niba Mnangagwa yarahuye na Chang.
Umugambi wo kwikiza Chiwenga
Amakuru aturuka mu bari mu nzego z’umutekano na Guverinoma avuga ko Mugabe amaze kumenya ko Chiwenga yaganiriye n’u Bushinwa, yahamagaje inkoramutima ze zirimo komiseri wa Polisi, Augustine Chihuri, n’umwungiriza we, Innocent Matibiri, akabategeka guta muri yombi Chiwenga agarutse muri Harare avuye Beijing.
Aba bombi bakoranyije itsinda ry’abapolisi n’intasi 100 ariko abashyigikiye Chiwenga baza kubitahura bakoranyiriza hamwe amagana arimo abasirikare bo mu mutwe udasanzwe ‘special force’ bishyira hamwe biyemeza kurwanya iryo tsinda mu gihe indege iri bube igeze ku kibuga.
Bamwe biyoberanyije nk’abatwara imizigo y’abagenzi, imbunda n’izindi ntwaro zabo bazihisha mu makote ku buryo ntawabashaga kuzibona. Itsinda ryagiye gufata Chiwenga rimaze kubona ko ari rito yaba mu mibare no mu ntwaro, ryiyemeza guhagarika umugambi waryo ava ku kibuga nta nkomyi.
Nyuma y’iminsi ibiri, Chiwenga n’itsinda ry’abayobozi mu gisirikare bahuye na Mugabe bamuburira ku kwirukana Mnangagwa ndetse banamusaba gucubya umugore we n’itsinda rya G40 kuko barimo kugerageza gucamo ibice igisirikare.
Hashize amasaha make, Chiwenga, yatumije itangazamakuru araribwira ati “Tugomba kwibutsa bariya bihishe inyuma y’ibikorwa bibi by’ubugambanyi ko iyo bibaye kurengera impinduramatwara yacu igisirikare kitajijinganya kugira icyo gikora.”
Kuwa 14 Ugushyingo ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, imodoka ya Mugabe n’abamuherekeza berekeje mu rugo rwe, icyo gihe ku mbuga nkoranyambaga hari hatangiye kuvugwa kudeta.
Uko byakomezaga kuvugwa, ahagana saa moya z’ijoro Grace yahamagaye umwe mu bagize Guverinoma amusaba ko bafunga WhatsApp na Twitter. Uyu Minisitiri utatangajwe kubera impamvu z’umutekano we, yasubije ko ibyo biri mu nshingano za Minisitiri ushinzwe umutekano muri Perezidansi, Kembo Mohadi.
Grace yavugaga ko nta kudeta yabaho. Ijwi rya Mugabe ryumvikana abaza niba ibyavuzwe na Amai bivuga Mama hari igishobora kuba.
Nyuma y’amasaha abiri gusa imodoka za gisirikare zifite intwaro zageze mu biro bikoreramo Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (ZBC), abasirikare barahagota bategeka abakozi kuva muri studio, kuzimya telefoni no guhagarika porogaramu. Iyi televiziyo yafatwaga nk’umuvugizi wa Mugabe yahise ishyirwaho umuziki wa pop gusa.
Mugabe n’inkoramutima ze G40 ntacyo bavugaga ku byabaye. Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, Simon Khaya Moyo yahamagaye Minisitiri w’ingabo, Sydney Sekeramayi, amubaza niba hari amakuru afite y’uko habaye kudeta amubwira ko ntayo ariko agiye kubaza Umugaba w’Ingabo, Chiwenga.
Chiwenga yabwiye Sekeramanyi ko amusubiza. Gusa amakuru avuga ko ntacyo yigeze amusubiza.
Itabwa muri yombi ry’agatsiko ka Mugabe
Uko abaminisitiri bo muri G40, bageragezaga kumenya ibirimo kuba, niko abasirikare ba Chiwenga bagotaga urugo rwa Mugabe.
Amakuru y’uko byagenze avuga ko Albert Ngulube, Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi akaba n’Umuyobozi w’abashinzwe umutekano wa Mugabe, yatahaga ava kwa Mugabe mu ma saha ya saa tatu n’igice z’ijoro, yahuye n’imodoka zifite intwaro, zagose umuhanda werekeza kwa Perezida.
Ngulube yagerageje guterana amagambo n’abasirikare ndetse no kubarasa baramukubita bamuta muri yombi, nyuma aza kurekurwa yakomeretse mu mutwe no mu gahanga.
Abandi ba Minisitiri batawe muri yombi n’abasirikare barimo; ushinzwe imari, Ignatius Chombo, wafashwe yihishe iwe mu bwiherero, arakubitwa mbere yo gutwarwa ahantu hatazwi icyumweru kirenga.
Ubwo yarekurwaga kuwa 24 Ugushyingo, yajyanywe mu bitaro yakomeretse amaboko, amaguru, umugongo. Umunyamategeko we yavuze ko imyitwarire y’igisirikare ari ubugome.
Abandi batawe muri yombi ni Jonathan Moyo, wari imbaraga zikomeye za G40, wakuwe mu nzu hakoreshejwe ibiturika. Hari kandi Saviour Kasukuwere, wari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba n’inkoramutima ikomeye ya Grace Mugabe.
Kwegura kwa Mugabe
Mugabe wari wabanje kwihagararaho avuga ko Itegeko Nshinga rya Zimbabwe hari icyo riteganya ku kwegura kwe, kuwa 21 Ugushyingo ubwo Inteko Ishinga Amategeko yatangiraga kwiga ku ngingo yo kumweguza, yohereje ibaruwa y’ubwegure bwe.
Ubwo ibiganiro byari bigitangira, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Mudenda, yavuze ko Robert Mugabe yohereje ibaruwa ihamya ko yeguye, akibibwira inteko ibyakiranya ibyishimo byinshi.
Mugabe yari yahamagaje inama isanzwe y’abaminisitiri iba ku wa Kabiri haza bane gusa abandi 17 bajya mu yo kumweguza. Ibi byakurikiye kwirukanwa ku buyobozi bw’ishyaka agasimbuzwa Emmerson Mnanganwa yari yavanye ku mwanya wa Visi Perezida.
Byasanze abaturage benshi ndetse n’abanyeshuri ba Kaminuza ya Zimbabwe bari mu mihanda basaba ko yakwegura.