• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma y’imyaka 24 turakibuka nk’aho ari ubwa mbere – Perezida Kagame

Nyuma y’imyaka 24 turakibuka nk’aho ari ubwa mbere – Perezida Kagame

Ubwanditsi 07 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame yemeza ko buri gihe cyo kwibuka kiza kimeze nk’aho ari inshuro ya mbere, n’ubwo Abanyarwanda bamaze imyaka 24 babikora.

Ibi umukuru w’igihugu Kagame,  abihera ko kwibuka ari igihe gikomereye Abanyarwanda kubera amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi yabagwiririye.

Agira ati “Iyi Nshuro ni iya 24 twibuka. Ariko uko biba bisa naho ari ku nshuro ya mbere. Kwibuka bihora ari ugutangira bundi bushya kubera ko ibyo twibuka ni kamere yacu, imiryango yacu, igihugu cyacu. Iyo twibuka, dusubira hahandi.”

Yabitangaje ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka, anashyira indabo ku rwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mata 2018.

Perezida Kagame yemeza ko kwibuka ni uguhangana n’amateka y’u Rwanda, bikaba ari nayo mpamvu iyo Abanyarwanda bibuka bakomeza guhura nayo bakongera kurebana nayo bundi bushya.

Ati “Bitwibutsa ko tutarebye neza amateka ashobora kongera kuba. Bitwibutsa kandi ko hari ibigomba gukorwa kugira ngo ayo mateka atazongera kuba.”

Gusa yongeraho ko ayo mateka yibutsa Abanyarwanda gukomeza guhangana n’abashaka kuyagoreka. Asaba Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka no kubaka umuryango nyarwanda kandi ntibaheranwe n’ayo mateka mabi.

Yanavuze ko kujya hanze kw’amateka bituma abantu barushaho kumenya ukuri. Ati “Ukuri ni ngombwa kugushingiraho kugira ngo dutere imbere. Twibuka uko kuri, n’abatibuka baba birengagiza uko kuri. Ukuri guca mu ziko ntigushye. Ukuri guhoraho.”

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso no gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi ijana, harakurikiraho urugendo rwo kwibuka n’ijoro ry’icyunamo biza kubera kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu.

 “Walk to Remember ” itegurwa n’urubyiruko rwibumbiye mu Muryango w’abaharanira amahoro n’urukundo, PLP (Peace and Love Proclaimers), kuva mu 2009.

Perezida Kagame yibukije abanyarwanda ko kwibuka ari ukwibuka ukuri kw’amatek ndetse ko aribo bireba mbere na mbere

Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko kwibuka bigomba kujyana no ‘kubaka ubushobozi bwacu buhangana n’ukuri kw’ayo mateka kugira ngo dushobore gutera imbere, tugere kuri byinshi buri wese akwiriye kuba yifuza’

Perezida Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bari bateraniye ku Rwibutso rwa Gisozi ahatangirijwe ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi

Hafashwe umunota wo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi

Minisitiri w’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Munyakazi Isaac ndetse na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku mateka ya Jenoside uburyo yateguwe himakazwa gahunda yo guheza umututsi mu bikorwa byose by’igihugu

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba yari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel Gasana

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yari yitabiriye uyu muhango

Amafoto: Village Urugwiro

2018-04-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless

Ubwanditsi 08 May 2025
Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya  Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Kongera imbaraga mu mubano w’u Rwanda na Côte d’Ivoire kimwe mubyaganiriweho hagati ya Perezida Kagame na Alassane Ouattara

Ubwanditsi 27 Apr 2018
Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Kizito Mihigo yitabye Imana yiyahuye

Ubwanditsi 17 Feb 2020
Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Kongo irambirije ku muryango « SADC » nawo utishoboye

Ubwanditsi 21 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.
Amakuru

Umukinnyi Bukuru Christopher yirukanywe mu mwiherero w’ikipe ya APR FC azira imyitwarire mibi.

Ubwanditsi 16 May 2021
Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona
Amakuru

Nyuma y’imyaka 5, Kiyovu SC yatsinze APR FC muri shampiyona y’u Rwanda iyisanga ku mwanya wa mbere – ibyaranze umunsi wa 27 wa shampiyona

Ubwanditsi 16 May 2022
Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha  Impapuro mpimbano batanga Amasoko
ITOHOZA

Bagitifu bakomeje gutabwa muri yombi kubera Amanyanga ya Ruswa no gukoresha Impapuro mpimbano batanga Amasoko

Ubwanditsi 08 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru