• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

RwandAir yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra mu ngendo zirimo urwo muri Amerika

Editorial 22 May 2018 UBUKERARUGENDO

Binyuze mu masezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingendo zikorerwa mu kirere hagati y’u Rwanda na Ghana, Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, Rwandair, yemerewe gukoresha ikibuga cya Accra (Kotoka International Airport) mu gukora ingendo zerekeza mu bihugu bitandukanye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa 21 Gicurasi nibwo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara Abantu n’Ibintu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu na Minisitiri ushinzwe ibijyanye n’indege muri Ghana, Cecilia Abena Dapaah, bashyize umukono kuri aya masezerano, nyuma y’imyaka isaga umunani atangiye kuganirwaho.

Uwihanganye yavuze ko nubwo RwandAir yari isanzwe ikora ingendo zerekeza muri Ghana, binyuze muri aya masezerano u Rwanda rwemerewe gukoresha ibibuga by’indege byo muri iki gihugu byose mu buryo busesuye.

Yagize ati “ Twatangiye gukorera muri kiriya gihugu dukoresheje RwandAir mu myaka hafi itanu ishize, mu minsi ishize twahinduye umuhanda uba Kigali-Abuja-Accra. Turateganya gukoresha Accra tujya mu bindi byerekezo by’isi birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Yakomeje asobanura ko bahisemo ikibuga cy’indege cya Accra muri Ghana kubera ko cyujuje ibisabwa n’Ibigo bishinzwe ibijyanye n’ingendo zo mu kirere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’ibindi bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Ku ruhande rwa Ghana, Minisitiri Cecilia yavuze ko bishimira kuba RwandAir ikorera ingendo mu gihugu cyabo, aho yavuze ko iyo iza kuba idahari bari gukoresha iminsi ibiri ngo babashe kugera mu Rwanda, none bakoresheje amasaha atanu gusa.

Yakomeje avuga ko ingendo zo mu kirere ari ingenzi cyane mu guteza imbere ubukungu bw’Afurika, ahamya ko Ghana ifite urubuga rwagutse u Rwanda rwabyaza umusaruro, haba mu gutwara abantu n’ibintu mu ndege mu gihugu imbere cyangwa kwerekeza mu bindi bihugu birimo n’ibyo mu Burengerazuba bw’uyu mugabane.

Umuyobozi mukuru wa Rwandair, Yvonne Manzi Makolo, yagaragaje ko Accra ari rimwe mu masoko yagutse bafite, kuko iki kibuga gikoreshwa mu gutwara abagenzi bajya muri Afurika y’Amajyepfo ndetse n’Uburengerazuba.

RwandAir iherutse gutangiza ingendo zerekeza Cape Town muri Afurika y’Epfo, kuri ubu ijya mu byerekezo 26 mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, u Burayi na Aziya.

Mu minsi iri mbere kandi iyi sosiyete ifite indege 12 irateganya gutangira gukora ingendo zerekeza i Tel Aviv muri Israel, Addis Ababa muri Ethiopia, Djibouti, Guangzhou mu Bushinwa na New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Minisiteri y’ibikorwaremezo ihamya ko uko u Rwanda ruzagenda rwagura aho rukorera ingendo, ibihugu bikarushaho gushyira mu bikorwa amasezerano arebana no gufungura ikirere bizagira uruhare mu kugabanya ibiciro byo kugenda mu ndege bigihanitse cyane muri Afurika.

2018-05-22
Editorial

IZINDI NKURU

Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Abanyekongo bakomeje kwishimira imibereho yo mu Rwanda kurusha iwabo

Editorial 04 Apr 2018
Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Ibirori by’itangizwa ry’ingendo za RwandAir i Abuja

Editorial 29 May 2018
U Burusiya Na Isiraheli Ntibivuga Rumwe Ku Ndege Yabwo Yahanuwe

U Burusiya Na Isiraheli Ntibivuga Rumwe Ku Ndege Yabwo Yahanuwe

Editorial 19 Sep 2018
U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege

U Rwanda na Cap-Vert byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege

Editorial 26 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe
POLITIKI

Amashyaka ya opposition arasenyuka umusubirizo: FDLR na RNC ku isonga mu yashegeshwe

Editorial 30 Oct 2017
Ibitego bibiri bya Kagere byafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions League
IMIKINO

Ibitego bibiri bya Kagere byafashije Simba SC gutangira neza amatsinda ya CAF Champions League

Editorial 13 Jan 2019
Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije
Mu Rwanda

Abagenzacyaha 160 basoje amahugurwa yo kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije

Editorial 26 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru