• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Rusesabagina Ntabwo Yatunguranye Ubwo Yatangazaga Ko Yari Ateze Indege Ijya I Burundi Akisanga I Kigali, n’Ubundi FLN Ifite Ibirindiro Muri Icyo Gihugu

Editorial 18 Sep 2020 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Ku munsi w’ejo, Ikinyamakuru New York Times gikomeye cyane ku isi ariko cyandikirwa muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, cyatangaje inkuru nyuma yaho umunyamakuru wacyo Abdi Latif Dahir abonaniye na Rusesabagina akagira ibyo amutangariza.
Mu makuru yari akenewe kumenya uko Rusesabagina yisanze I Kigali, nyirubwite yivugiye ko yari ateze indege igiye I Burundi kuganira n’insengero zari zamutumiye.

Aha ni birasekeje ku muntu wese uzi Rusesabagina kubera impamvu zitandukanye: Icyambere ni uko izo nsengero avuga bidashoboka kubera ko nta rusenegero I Burundi rwabasha gutumira Rusesabagina kubera yishyuza nibya Mirenge, icyakabiri nuko Rusesabagina atajya aganiriza insengero, ahubwo aba ashaka Kaminuza n’inzego za Leta nk’inteko zishinga amategeko.

Rusesabagina yanze kwerura ngo avuge ko yari agiye mu bikorwa bye bya FLN biterwamo inkunga na Leta y’u Burundi. Ndetse hakaba hari ingabo afite ziri mu Kibira mu ishyamba rifatanye na Nyungwe nkuko byagiye bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burundi.

Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku wa 31 Kanama 2020, RIB isobanura ko yatawe muri yombi afatiwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali ndetse ko yageze mu Rwanda ku bushake. Ifatwa rye ryakuruye impaka ku Isi hose, bamwe bavuga ko yashimuswe, abandi ko indege yarimo yayobejwe akisanga i Kigali. Hari amakuru yavugaga kandi ko ku wa 27 Kanama 2020, Rusesabagina yageze i Dubai saa moya n’iminota icumi z’ijoro.
Umuryango wa Rusesabagina wirirwa ukwirakwiza ibihuha nyamara nyirubwite amaze gukora ibiganiro byihariye n’ibinyamakuru bibiri aribyo The East Africa na The New York Times, akaba ntaho yigeze atangaza ko afashwe nabi cyangwa yakorewe iyicarubozo. Avuga ko afashwe neza cyane.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na New York Times, uyu mugabo w’imyaka 66 yavuze ko yafashe indege atekereza ko agiye mu Burundi. Iki kiganiro yagitanze ku wa Kane w’iki Cyumweru kuri Station ya Polisi ya Remera aho afungiwe, yari kumwe n’abunganizi be babiri aribo Me Nyambo Emeline na Me Rugaza David. Ni ikiganiro yavuze ko yatanze ku bushake bwe nta muntu umuhatiye.
Icyo kiganiro cyakorewe mu cyumba Rusesabagina afungiwemo, inkuru ivuga ko cyari kirimo isuku, kirimo uburiri butwikirije inzitiramibu. Uyu mugabo ngo yari yambaye ipantalo ya kaki, ikote, inkweto n’isaha ku kuboko iri mu ibara rya zahabu.

Mu nkuru iteye amatsiko Rusesabagina yavuze ko yagiye kubona akabona akikijwe n’abasirikare b’u Rwanda, ni ko kumenya ko aho ari atari i Burundi ahubwo ari mu gihugu cy’igituranyi, u Rwanda, aho yaherukaga mu myaka 16; ibintu ngo nawe byamutunguye. Abajijwe uko yumvise ameze nyuma yo kwisanga mu Rwanda, Rusesabagina yarasubije ati“Nawe ibaze uko wakumva umeze wisanze ahantu udakwiriye kuba uri”.

Ku bijyanye n’abunganizi be mu mategeko Rusesabagina yabwiye The New York Times ko ariwe wabihitiyemo. Abajijwe niba yari yigeze ahatwa ibibazo, yavuze ko bitabayeho, ati “mu by’ukuri nta byabayeho, nta muntu wampase ibibazo.”

Nkuko yagiye ibitangaza ku mugaragaro, FLN yemeje ko ariyo yagabye ibitero muri Nyaruguru na Nyamagabe mu myaka ibiri ishize, kandi utwo turere tukaba tudakora ku mupaka na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ahubwo n’u Burundi, bityo icyo gihugu cy’u Burundi kikaba cyarahaye inzira abo barwanyi kugirango binjirire imbere mu gihugu. Rusesabagina akaba yari agiye kubasura.

2020-09-18
Editorial

IZINDI NKURU

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Igihugu cy’Ubwongereza gishishikajwe no gukomeza gufatanya n’u Rwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus

Editorial 10 Dec 2020
Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Uko Besigye abona umubano w’u Rwanda na Uganda muri iki gihe

Editorial 06 Mar 2019
Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Editorial 25 Dec 2017
Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Uganda: Abanyamakuru ba Red Pepper basabiwe gukomeza gufungwa

Editorial 05 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tennis : Maria Sharapova agiye guhagarikwa kubera ibiyobyabwenge
IMIKINO

Tennis : Maria Sharapova agiye guhagarikwa kubera ibiyobyabwenge

Editorial 08 Mar 2016
Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu
Amakuru

Amavubi yasesekaye i Kigali avuye muri Benin aho aje kwitegura umukino bafitanye mu minsi itatu

Editorial 24 Mar 2023
I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”
Amakuru

I Kinshasa abantu 130 biciwe mu ikinamico ryiswe “kuburizamo itoroka ry’abanyururu”

Editorial 03 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru