Nyuma y’imvururu zikomeye mu Burundi zatangiye muri 2015 ubwo Ishyaka CNDD/FDD ryatangaga Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandinda kuri manda bamwe bise iya gatatu akaza no gutorwa bigateza imyigaragambyo ikomeye ndetse n’umutekano muke ; Abarundi benshi barahuze igihugu cyabo bajya mu bihugu bituranyi harimo n’u Rwanda.
Kuva icyo gihe u Burundi bwakomeje kureba ay’ingwe u Rwanda kubera rucumbikiye abarundi benshi maze hanatangira ibikorwa byo kubangamira urujya n’uruza hagati y’u Burundi n’u Rwanda, cyane cyane k’uruhande rw’u Burundi babuzaga abantu kwinjira mu Rwanda.
Inkuru ikurikira iri mu gifaransa muyisome mwiyumvire akaga abarundi bifuza kwinjira mu Rwanda bahura nako kandi ari uburenganzira bwa muntu kwishyira ukizana haba mu gihugu cyawe cyangwa ahandi hose wakwifuza kujya.