• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Niwe rutahizamu watsinze ibitego byinshi muri Ivory Coast, ibyo wamenya kuri rutahizamu mushya wa APR FC, Amani Kouadio Kan   |   22 Jun 2026

  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Urukiko rwategetse ko Anne arekurwa, Diane Rwigara na nyina bagafungwa by’agateganyo

Ubwanditsi 23 Oct 2017 Mu Rwanda

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze gutegeka ko Mukangemanyi Adeline Rwigara, Diane Rwigara bafungwa by’agateganyo iminsi 30, naho Anne Rwigara akarekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Gufungwa kwa Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline Rwigara, urukiko rwavuze ko byatewe n’uko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho gukora ibyaha.

Saa cyenda zirengaho iminota mike ni bwo abacamanza bari binjiye mu rukiko, hari hateraniye imbaga yari yaje kumva imyanzuro y’urukiko ku rubanza ku ifunga n’ufungura ry’agateganyo.

Uko ari batatu, bakekwaho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda, aho ubushinjacyaha bwashingiye ku bavuze mu bihe bitandukanye.

Mukangemanyi we yihariye icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, naho Diane Rwigara akiharira icyo gukoresha impampuro mpimbano.

Mukangemanyi Adeline Rwigara

Mu maburanisha yabanje abunganira abaregwa bavugaga ko amajwi yahererekanyijwe kuri Whatsapp atakwitwa icyaha kuko ubushinjacyaha bwayafashe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ngo kuko nta ruhushya rw’Umushinjacyaha Mukuru rugaragara.

Kuri iyi ngingo perezida w’iburanisha yavuze ko bitari ngombwa ko habaho uruhushya rw’Umushinjacyaha Mukuru kuko hatabaye kugenzura téléphone ahubwo hafashwe ibiganiro byari byaramaze koherezwa.

Yavuze ko uburyo ubugenzacyaha bwafashe ibyo biganiro bitanyuranyije n’amategeko.

Ku bijyanye n’icyaha cyo gukurura amacakubiri, urukiko rwavuze ko ibiganiro yagiranye n’abantu bitandukanye bigaragaza ko imvugo yakoresheje ibiba amacakubiri.

Umucamanza yatanze urugero rwo kuba hari aho Mukangemanyi yavuze ko abantu bavuye i Burundi n’Abagogwe ari abantu Leta yifashisha mu kwica abatavuga rumwe na yo.

Anne Rwigara

Kuri Anne Rwigara ngo hari ibaruwa yandikiwe Diane Rwigara amubwira ko Leta y’u Rwanda adashobora kuzayibamo ngo akire kuko ari iy’aba Mafia.

Anne Rwigara

Ubushinjacyaha bwavuze ko Anne yanohereje ubutumwa muri groupe whatsapp y’umuryango wabo avuga ko uwitwa Rwabukamba yishwe na Leta ngo kuko akorana na Kayumba. Gusa Anne yireguye avuga ko ibyo yashyizeho muri groupe whatsapp bitakwitwa icyaha ngo kuko yabyanditseho ari uko yabyumvise akabyandika kuri groupe.

Ubushinjacyaha bwanavuze ko hari ibaruwa Anne yandikiye ikinyamakuru Jeune Afrique igaragaza ko ngo Assinapol Rwigara umubyeyi we yishwe na Leta. Anne yavuze ko atari we wanditse ibaruwa kuko nta mukono we ugaragara.

Urukiko ruvuga ko ibyo Anne yabwiye umuvandimwe we Diane, yo kuba akwiye kuva mu gihugu, ko ubutegetsi buriho ari ubwa Mafia, akaba anemera ko yayavuze, ngo byatewe n’ibibazo byo mu bucuruzi bari barimo.

Urukiko ruvuga ko ubushinjacyaha butagaragaza ayo magambo undi ayo Anne yayabwiye, ngo ntibigararagaza kuba icyaha cyo guteza imvururu yaba yaragikoze.

Ku bijyanye n’ibaruwa ya Jeune Afrique, urukiko ruvuga Anne ngo nta kigaragaza ko yaba ari we wabikoze.

Ku magambo Anne yanditse kuri groupe whatsapp, urukiko ruvuga ko na byo nta shingiro bifite, akaba atakekwaho icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda.

Urukiko rwakomereje kuri Diane

Ubushinjacyaha bavuze ko ari ikiganiro n’abanyamakuru ubwo yari amaze guhakanirwa kwiyamamaza. Ngo yavuze ko ubutegetsi buhagurukira rimwe bushaka kwica gusa.

Dianne Rwigara

Mu maburanisha yabanje, Diane yasobanuye ko vidéo ubushinjacyaha bwafashe agace, aho ngo ibyo kuvuga guhagurukira rimwe hagamijwe kwica, ngo yavugaga cyane ku mateka yaranze u Rwanda.

Urukiko ruvuga ko kuba Diane avuga ko ibyo yavuze bijyanye n’uko ubutegetsi buhagurukira rimwe bugamije kwica, rusanga ngo ntaho akwiye kubihuza n’amateka, aho ngo nta kibazo cy’ubutegetsi bwica cyariho mu gihe yakoraga ikiganiro.

Umucamanza yarondoye n’izindi mvugo Diane ngo yavuze zishobora guteza imvururu no guhungabanya ituze muri rubanda. Avuga ko impamvu ubushinjacyaha bwatanze zikomeye ku buryo yakekwa ko icyaha cyo guteza imvururu muri rubanda no guhungabanya ituze akekwaho.

Ku bijyanye n’impapuro mpimbano, urukiko ruvuga ko bigaragara ko kumukekaho icyo cyaha bifite ishingiro, aho ngo hashingirwa ku buhamya bw’abashobora kuba barasinyiwe.

Iwabo wa Diane kandi ngo hafatiwe za simcard eshanu , aho ngo yazifashishaga mu kureba imyirondoro y’abo yashakaga gushyira ku rutonde rwa NEC. Ndetse no ku rutonde yahaye NEC ngo hagaragaraho amazina asa neza n’aya ba nyiri izo simcard.

2017-10-23
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nyamirambo : Me Ntaganda  akomereje iwe mu rugo  imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Nyamirambo : Me Ntaganda akomereje iwe mu rugo imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Ubwanditsi 01 Mar 2017
Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Rayon Sports ikomeje kugorwa no kubona intsinzi, ni nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.

Ubwanditsi 23 Jun 2021
Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Icyo Perezida Kagame avuga ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’uburyo byakemuka

Ubwanditsi 12 Mar 2025
Amateka ya Étienne Tshisekedi  waharaniye kuba Perezida wa  RDC kugeza apfuye

Amateka ya Étienne Tshisekedi waharaniye kuba Perezida wa RDC kugeza apfuye

Ubwanditsi 02 Feb 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend: Umukinnyi w’Amagare yaparitse Igare Ajya kunyara Mu bihuru
HIRYA NO HINO

Udushya n’Udukoryo Twaranze Weekend: Umukinnyi w’Amagare yaparitse Igare Ajya kunyara Mu bihuru

Ubwanditsi 04 Mar 2019
Al Shabab ishobora kuba ikomeye kurusha uko Perezida Kenyatta atekereza
Mu Rwanda

Al Shabab ishobora kuba ikomeye kurusha uko Perezida Kenyatta atekereza

Ubwanditsi 21 Jan 2016
Peter wahoze muri P Square mu nzira yerekeza i Kigali mu gitaramo gikomeye
Mu Rwanda

Peter wahoze muri P Square mu nzira yerekeza i Kigali mu gitaramo gikomeye

Ubwanditsi 28 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru