Mu butumwa butangira umwaka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye Polisi y’igihugu , yashimiye inzego z’umutekano ku kazi katoroshye zakoze muri uyu mwaka dusoje zirushaho gukaza umutekano mu gihugu no hanze yacyo.
Perezida Kagame yashimye cyane polisi y’igihugu ku bunyamwuga, kuba maso no gushyira mu gaciro byayiranze mu mwaka wa 2015 bigatuma umutekano uba mwiza ku banyagihugu no ku banyamahanga baba imbere mu gihugu, ndetse anaboneraho mu izina rye no mu rya guverinoma kuyifuriza umwaka mushya muhire wa 2016.
Nkuko tubikesha Polisi y’igihugu, iravuga ko Perezida Kagame yavuze ko impera y’umwaka kiba ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma ukareba ibyo wagezeho ndetse n’ingorane wahuye nazo ugamije gufata ingamba nshya mu mwaka uba utangiye.
Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu ku kazi katoroshye ikomeje gukora mu kubungabunga umutekano
Umwe mu bapolisikazi (uriho akaziga) baherutse kwicirwa muri Haiti n’abandi basize ubuzima bari mu kazi kabo bashimiwe na Perezida Kagame ndetse n’imiryango yabo ayizeza ubufasha
Yagize ati:”Intangiriro nshya zizana intego n’ingamba zihamye zo gukaza ibyagezweho mu gihe gishize, ni muri urwo rwego Polisi y’igihugu ikwiye gusubiza amaso inyuma mu mwaka ushize bakareba ibyo babashije kugeraho byatumye hakemurwa ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara mu mpande zitandukanye.”
Yakomeje agira ati:”Mu kwiye guterwa ingufu n’ibikorwa bihamye mwagezeho mu mwaka wa 2015, by’umwihariko kubahiriza no kurinda amabwiriza, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ndetse n’akazi katoroshye ko kubungabunga umutekano n’amahoro mu bihugu mpuzamahanga bikabagira abanyamwuga.”
Perezida Kagame yakomeje agira inama Polisi y’igihugu gukomeza kubungabunga ibyo byose muri uyu mwaka mushya dutangiye barushaho gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu cyubahiro no mukuri hagamijwe gukaza umutekano mu bice bitandukanye.
Yagize ati: “Mu gihe twishimira umwaka mushya, mureke dutekereze cyane ku bavandimwe bacu n’inshuti babashije kwitangira inshingano zabo kugira ngo abasigaye babashe kubaho mu mahoro. Turabazirikana kandi tugaha agaciro ubwitange bwabo kandi tukaba twizeza imiryango yabo yasigaye kuzakomeza kuyiba hafi.”
Yasabye inzego z’umutekano kurushaho kwita ndetse no gukomera ku mutekano w’igihugu barwanya ibikorwa byose by’iterabwoba aho byaturuka hose.
Yabasabye kandi gukomeza gukorera hamwe kugira ngo ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda rikomeze rizamurwe ku isi hose muri iki gihe igihugu gikomeje urugendo rwacyo rukiganisha ku mpinduka cyifuza.
Source: Makuruki.rw