• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu anizeza ubufasha ababuriye ababo mu bikworwa by’umutekano

Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu anizeza ubufasha ababuriye ababo mu bikworwa by’umutekano

Editorial 04 Jan 2016 Mu Mahanga

Mu butumwa butangira umwaka Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageneye Polisi y’igihugu , yashimiye inzego z’umutekano ku kazi katoroshye zakoze muri uyu mwaka dusoje zirushaho gukaza umutekano mu gihugu no hanze yacyo.

Perezida Kagame yashimye cyane polisi y’igihugu ku bunyamwuga, kuba maso no gushyira mu gaciro byayiranze mu mwaka wa 2015 bigatuma umutekano uba mwiza ku banyagihugu no ku banyamahanga baba imbere mu gihugu, ndetse anaboneraho mu izina rye no mu rya guverinoma kuyifuriza umwaka mushya muhire wa 2016.

Nkuko tubikesha Polisi y’igihugu, iravuga ko Perezida Kagame yavuze ko impera y’umwaka kiba ari igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma ukareba ibyo wagezeho ndetse n’ingorane wahuye nazo ugamije gufata ingamba nshya mu mwaka uba utangiye.

-1607.jpg

Perezida Kagame yashimiye Polisi y’igihugu ku kazi katoroshye ikomeje gukora mu kubungabunga umutekano

-1608.jpg

Umwe mu bapolisikazi (uriho akaziga) baherutse kwicirwa muri Haiti n’abandi basize ubuzima bari mu kazi kabo bashimiwe na Perezida Kagame ndetse n’imiryango yabo ayizeza ubufasha

Yagize ati:”Intangiriro nshya zizana intego n’ingamba zihamye zo gukaza ibyagezweho mu gihe gishize, ni muri urwo rwego Polisi y’igihugu ikwiye gusubiza amaso inyuma mu mwaka ushize bakareba ibyo babashije kugeraho byatumye hakemurwa ibibazo bitandukanye byagiye bigaragara mu mpande zitandukanye.”

Yakomeje agira ati:”Mu kwiye guterwa ingufu n’ibikorwa bihamye mwagezeho mu mwaka wa 2015, by’umwihariko kubahiriza no kurinda amabwiriza, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, ndetse n’akazi katoroshye ko kubungabunga umutekano n’amahoro mu bihugu mpuzamahanga bikabagira abanyamwuga.”

Perezida Kagame yakomeje agira inama Polisi y’igihugu gukomeza kubungabunga ibyo byose muri uyu mwaka mushya dutangiye barushaho gushyira mu bikorwa inshingano zabo mu cyubahiro no mukuri hagamijwe gukaza umutekano mu bice bitandukanye.

Yagize ati: “Mu gihe twishimira umwaka mushya, mureke dutekereze cyane ku bavandimwe bacu n’inshuti babashije kwitangira inshingano zabo kugira ngo abasigaye babashe kubaho mu mahoro. Turabazirikana kandi tugaha agaciro ubwitange bwabo kandi tukaba twizeza imiryango yabo yasigaye kuzakomeza kuyiba hafi.”

Yasabye inzego z’umutekano kurushaho kwita ndetse no gukomera ku mutekano w’igihugu barwanya ibikorwa byose by’iterabwoba aho byaturuka hose.

Yabasabye kandi gukomeza gukorera hamwe kugira ngo ibendera ry’igihugu cy’u Rwanda rikomeze rizamurwe ku isi hose muri iki gihe igihugu gikomeje urugendo rwacyo rukiganisha ku mpinduka cyifuza.

Source: Makuruki.rw

2016-01-04
Editorial

IZINDI NKURU

Tombola y’igikombe cy’Isi 2022 yagaragaje ko Portugal iri mu itsinda rimwe na Ghana na Uruguay ndetse na South Korea – Uko tombola yose yagenze

Tombola y’igikombe cy’Isi 2022 yagaragaje ko Portugal iri mu itsinda rimwe na Ghana na Uruguay ndetse na South Korea – Uko tombola yose yagenze

Editorial 04 Apr 2022
Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Abakozi bo mu by’ubuzima mu karere ka Ngororero bigishijwe kwirinda inkongi z’imiriro

Editorial 29 Jan 2016
Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Editorial 27 Apr 2016
Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yagejejwe imbere y’urukiko

Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yagejejwe imbere y’urukiko

Editorial 06 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?
Amakuru

Umutuzo w’Agatha Kanziga n’abandi bajenosideri bari Bufaransa waba usatira iherezo?

Editorial 12 Mar 2024
Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo
Amakuru

Shampiyona ibura imikino 2 ngo irangire, Kiyovu SC na APR FC ku gikombe, Rayon Sports igabanyije amahirwe yayo

Editorial 07 May 2023
Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni
Mu Mahanga

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Editorial 23 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru