Uyu munsi ibisasu bikomeye byiriwe biraswa muri Bujumbura aho umubare w’abantu bishwe n’abakomerekejwe utaramenyekana neza.
Abadutarira amakuru, mu Burundi tudashobora kuvuga amazina kubera impamvu z’umutekano wabo, bavuga yuko ibyo bisasu byagwaga hafi y’ibiro by’umujyi wa Bujumbura biturutse mu Bwiza no muri Jabe ho muri komine Mukaza ahari ibiro bya polisi y’igihugu.
Ntabwo biramenyekana niba ibyo bisasu byaraswadwa n’abarwanya ubutegetsi ubwayo ku gira ngo ibone uko yiyicira abatavuga rumwe nayo nk’uko amakuru atugeraho ahamya yuko leta ijya ibikora. Ariko abantu badafite aho babogamiye bagahamya yuko bigomba kuba byakozwe n’abarwanya ubutegetsi ngo basenyagure igipolisi cyabamariye abantu !
Ikindi n’uko muri iki gihe ubutegetsi bwa Nkurunziza bwotswa igitutu n’amahanga ngo bwemere imishyikirano kimwe n’ingabo nyafurika zajyayo gucunga umutekano butakwifuza yuko hari isasu ryaturikira muri icyo gihugu mu rwego rwo kugaragaza yuko umutekano uhari, yuko rero bitari ngombwa yuko izo ngabo z’amahanga zajyayo !
Uretse ibyo by’ibisasu hari ibindi bikorwa bibi byagaragaye mu mujyi wa Bujumbura muri iyi weekend turangije aho imiborogo y’abagore n’abakobwa baba Tutsikazi, yumvikanaga yuko basambanyijwe ku ngufu n’abantu bari bahagarikiwe n’abapolisi n’imbonerakure. bikavugwa ko ari igipolisi n’imbonerakure zabikoraga zambaye gisivile.
Polisi y’Uburundi
Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu mu Burundi, Martin Nibyabandi ntabwo ahakana yuko ibyo byabayeho ariko akavuga yuko ariko bisanzwe bidafite aho bihuriye n’ibibazo ubu u Burundi burimo.
Uretse abagore gufatwa bagasambanywa ku ngufu ariko ngo hari n’abakorerwaga ibyo bya mfurambi bakaburirwa irengero, urugero rukaba urw’umugore witwa Irakoze Christine wasambanyijwe bucya noheli iri bube na n’ubu akaba ataraboneka !
Yakorewe ibyo bya mfurambi ahitwa Kivuga muri Bujumbura y’icyaro ariko ubusanzwe akaba yari atuye Cyarama muri Bujumbura y’umujyi.
Polisi
Kayumba Casmiry