• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Abakozi bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano batangiye amahugurwa

Ubwanditsi 05 Jan 2016 Mu Mahanga

​Abayobozi bo ku rwego rukuru ndetse n’abashinzwe ibijyanye n’iperereza bo mu bigo byigenga bishinzwe kubungabunga umutekano ndetse n’abandi bashinzwe ubugenzuzi bo mu mpuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto (FERWACOTAMO) batangiye kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Mutarama amahugurwa mu Ishuri rikuru rya Polisi y’ u Rwanda (NPC) riri mu karere ka Musanze ndetse no mu ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) mu karere ka Rwamagana.

Aya mahugurwa yateguwe na Polisi y’u Rwanda agamije kongerera ubumenyi abayarimo mu rwego rwo gukora akazi kinyamwuga mu bijyanye n’akazi kabo ka buri munsi mu bijyanye n’ubufatanye mu gucunga umutekano .

Afungura ayo mahugurwa y’iminsi itatu y’Abayobozi bo ku rwego rukuru ndetse n’abashinzwe ibijyanye n’iperereza bo mu bigo byigenga bishinzwe kubungabunga umutekano, umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), CP Felix Namuhoranye yavuze ko Polisi y’u Rwanda iha agaciro gakomeye ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano ku buryo ari abafatanyabikorwa b’ingenzi mu gucunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.

Yagize ati:” muri iki gihe hariho ibibazo byinshi abashinzwe umutekano no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko bahura nabyo mu gucunga umutekano w’abaturage, muri byo harimo iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, ikwirakwiza ry’amafaranga ku buryo butemewe n’ibindi. Kurwanya ibi byaha rero bisaba ubufatanye”.

Kugira ngo ubu bufatanye mu kurwanya ibyaha bugerweho, Polisi y’u Rwanda yasanze ko ari ngombwa gufasha abafatanyabikorwa mu gucunga umutekano bahabwa ubumenyi butandukanye kugira ngo bagere ku nshingano zabo

Aya mahugurwa agabanyijemo ibice bibiri: hari ayerekeranye n’ay’ubuyobozi mu gukurikirana abakozi akaba agenewe abayobozi bakuru, andi yo yerekeranye no gukora iperereza ry’ibanze akaba agenewe abashinzwe iperereza muri ibyo bigo. Ayo mahugurwa yose agenewe abo bakozi bo muri ibyo bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano.

Abayarimo kandi bazanahabwa ubumenyi ku kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Naho andi mahugurwa abera mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishali (PTS) ahuje abashinzwe ubugenzuzi mu by’umutekano 224 bo mu mpuzamashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto, bo bazayamaramo ibyumweru bibiri. Bo bazahugurwa ku kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutangira amakuru ku gihe kugira ngo habeho gukumira ibyaha bitaraba.

Aya mahugurwa yose abayeho nyuma y’uko hashyiriweho umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’urugaga rw’amakoperative mu Rwanda (NCCR). Aya masezerano yasinywe mu kwezi kw’Ukwakira 2015, akaba afite intego yo gufasha amakoperative kwiyubaka no kugira ubushobozi ku bijyanye n’umutekano no guhanahana amakuru yatuma ayo makoperative akora akazi kayo mu mutekano usesuye.

Amahugurwa y’abagenzuzi mu by’umutekano ku batwara abagenzi kuri moto azakurikirwa n’aya bagenzi babo 223 mu gihe mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda, abandi bayobozi 20 bo mu bigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano nabo bazahita batangira amahugurwa yabo andi narangira muri iki cyumweru.

RNP

2016-01-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda zafatanyije niza SADC mu kubohora abaturage 600 bari barafashwe bugwate n’ibyihebe

Ubwanditsi 04 Aug 2022
Rwanda signs USD 39 million mining deal with Tri Metals Mining (Rwanda) Limited

Rwanda signs USD 39 million mining deal with Tri Metals Mining (Rwanda) Limited

Ubwanditsi 12 Feb 2016

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Ubwanditsi 23 Aug 2023
Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Imyaka 21 y’Ubwicanyi bwa Gatumba: Ubutabera Bwaratinze, CNDD-FDD Ikomeje Kubangamira Kwibuka

Ubwanditsi 13 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera  aramwihakana
ITOHOZA

RNC: Murumuna wa Jonathan Musonera aramwihakana

Ubwanditsi 01 Aug 2016
INTUMWA DR. PAUL GITWAZA ITI: “ABANYAFURIKA DUKENEYE GUHUMUKA TUKAVA MU GUSABIRIZA”
Mu Mahanga

INTUMWA DR. PAUL GITWAZA ITI: “ABANYAFURIKA DUKENEYE GUHUMUKA TUKAVA MU GUSABIRIZA”

Ubwanditsi 26 Jul 2016
Tennis : Maria Sharapova agiye guhagarikwa kubera ibiyobyabwenge
IMIKINO

Tennis : Maria Sharapova agiye guhagarikwa kubera ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 08 Mar 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru