Ku nshuro ya gatandatu mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranywa Nyampinga (Miss) w’u Rwanda 2016.
Abakoba-bose-batanu-bashoboye-gutambuka-muri-17-imbere-yabakemurampaka
Ku nshuro ya gatandatu mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo gutoranywa Nyampinga (Miss) w’u Rwanda 2016. Abakobwa basaga 130 bo mu Ntara zose ndetse n’Umujyi wa Kigali nibo bamaze kwiyandikisha kuzahatanira uwo mwanya wa Nyampinga mu bakobwa beza mu Rwanda.
Abagize-akanama-nkemurampaka.jpg
Abakobwa basaga 130 bo mu Ntara zose ndetse n’Umujyi wa Kigali nibo bamaze kwiyandikisha kuzahatanira uwo mwanya wa Nyampinga mu bakobwa beza mu Rwanda.
Mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru niho iki gikorwa cyo gufungura iri rushanwa kibereye. Dore ko Nyampinga wari ufite ikamba rya 2015 Kundwa Doriane ariho yaturutse.
Mu mwaka wa 2009 ubwo iryo rushanwa ryatangiraga, ryegukanywe na Bahati Grace.
Mbere-yo-kwiyerekana-babanza-gupima-indeshyo
Mu mwaka wa 2010 na 2011 ntabwo iri rushanwa ryabaye ahubwo riza kuba mu mwaka wa 2012 ari nabwo ryegukanywe na Mutesi Kayibanda Aurore wanakomeje iryo kamba mu mwaka wa 2013.
Hano-barri-bahamagawe-gutangazwa-abatambutse
Akiwacu Colombe aza kwegukana irushanwa rya MissRwanda mu mwaka wa 2014 naho 2015 ryegukanwa na Kundwa Doriane.
Mama-Eminante-ku-nshuro-ya-mbere-ari-mu-bagize-akanama-nkemurampaka
Uko iri rushanwa rigenda riba buri mwaka, ni nako bimwe mu bihembo ku mukobwa wegukanye iri rushanwa bigenda bihinduka.
Uyu-niwe-mukobwa-utashoboye-gutambuka
Umukobwa uzegukana iri kamba mu mwaka wa 2016, azahabwa imodoka ndetse n’umushara wa buri kwezi ungana na 800.000 frw y’u Rwanda.
Ku itariki ya 10 Mutarama 2016 iki gikorwa biteganyijwe ko kizakomereza mu Ntara y’Uburengerazuba mu Karere ka Rubavu.
Source:Umuseke
M.Fils