• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»2015 Irangiye Kagame ari we ukunzwe kurusha izindi nzego mu Rwanda – Min Murekezi

2015 Irangiye Kagame ari we ukunzwe kurusha izindi nzego mu Rwanda – Min Murekezi

Ubwanditsi 15 Jan 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Intebe aravuga ko Abanyarwanda bashima Imana ku byo yabagejejeho mu mwaka wa 2015, by’umwihariko bagashima uburyo bayobowe neza na Perezida Kagame.

Anastaze Murekezi aravuga ko umwaka wa 2015, urangiye Perezida Paul Kagame ari we rwego rwakunzwe n’abaturage cyane, ibi bikagaragazwa ngo n’uburyo referundumu yatowe kuri 98.3%.

Ibi yabivuze mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu umugisha (National Prayer Breakfast) yabaye kuri iki cyumweru afite insanganyamatsiko igira iti “gushimangira umurage w’ubudashyikirwa mu miyoborere myiza.”

Minisitiri w’intebe Murekezi wari uhagarariye Perezida Kagame, yavuze ko Abanyarwanda bashima mu buryo bukomeye uko Imana yabafashije mu mwaka wa 2015, ukaba wararangiye u Rwanda ruri mu bihugu ntangarugero ku isi.

Uyu muyobozi wa guverinoma yabwiye imbaga yitabiriye aya masengesho ko uyu mwaka urangiye, Abanyarwanda bakoze igikorwa gikomeye kirimo no kuba barahinduye itegeko nshinga, bakemerera Perezida Kagame kuzongera kwiyamamaza muri 2017.

Mu kwerekana uko Perezida Kagame yaje imbere y’izindi nzego gukundwa cyane, yavuze ko yashingiye ku byegeranyo bitandukanye.

Yagize ati “Raporo y’ikigo cy’imiyoborere (RGB) ku ishusho y’imiyoborere n’uburyo iberereye abaturage, yagaraje ko muri rusange ugereranyije 2014 na 2015, abaturage bishimira serivise bahabwa n’inzego zibanze kuko byiyongereyo 11.5%, byavuye kuri 59.6% bigera kuri 71.1%.”

Yunzemo ati “Abaturage bishimiye imirimo ikorwa n’inzego za gisirikare na polisi ku rugero rwa 98%, naho Polisi bikaba 97%.”

Yakomeje agira ati “Kuri Perezida Kagame ho ni agahebuzo kuko Abanyarwanda hafi ya bose bamufitiye icyizere kuruta izindi nzego zose, murabizi na we ubwe burya ni urwego, ibi birashimangirwa n’umubare munini cyane w’abaturage bangana na 98.3% batoye yego muri referendumu yabaye mu Kuboza 2015.”

Murekezi yagaragaje kandi ibyo Imana yafashijemo u Rwanda

Minisitiri w’intebe kandi yongeye kugaragaza ko uretse kuba Abanyarwanda bafitiye icyizere abayobozi babo, ku rwego rw’isi naho umwaka 2015 warangiye u Rwanda ruri mu bihugu ntangarugero.

Agira ati “Icyegeranyo cya banki y’isi cyo Mukuboza 2015, cyagaragaje ko Umujyi wa Kigali uri mu mijyi 6 ya mbere ku isi ifite iterambere rirambye, ku rwego rw’Afurika raporo ya global competiveness yo mu Kwakira 2015 yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu byerekeye guverinoma zikora neza muri Afurika, Raporo ya banki y’isi yo mu kwakira 2015, ku korohereza abashoramari yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya Afurika.”

-1741.jpg

Anastase Murekezi Minisitiri w’Intebe

Mu bindi uyu muyobozi wa guverinoma avuga ko u Rwanda rushimira Imana, birimo ko raporo ya global competitiveness yo mu Gushyingo 2015, yashize u Rwanda muri Afurika ku mwanya wa mbere aho abagore bishimira kuba bameze neza, no ku mwanya wa 6 ku isi.

Muri rusange Abanyarwanda bakaba basabwa gukomeza no kurinda ibyo bamaze kugeraho, ku buryo ngo mu mwaka wa 2016 bakomeza kwiragiza Imana ngo ibafashe mu iterambere bifuza kugeraho.

Mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu umugisha, abayobozi b’igihugu baboneraho umwanya wo guhura bakibukiranya inshingano zabo ari nako basaba Imana ngo ibafashe mu kazi kabo, iy’uyu mwaka ikaba yaranitabiriwemo n’inshuti z’u Rwanda ziturutse mu bihugu 10 hirya no hino ku isi.

Umwanditsi wacu

2016-01-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abayituyemo gufatanya kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 16 Jul 2016
INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA  IREMBO

INZEGO ZIBANZE KU ISONGA MUGUHINDURA IMITANGIRE YA SERIVISI HIFASHISHIJWE URUBUGA IREMBO

Ubwanditsi 09 Jun 2016
ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIZWA MURI POLISI Y’IGIHUGU

ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIZWA MURI POLISI Y’IGIHUGU

Ubwanditsi 10 Apr 2016
FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

FDU-Inkingi yashimangiye ko INGABIRE Victoire akiri umuyoboke w’iryo shyaka rikorana na FDLR mu bikorwa by’iterabwoba

Ubwanditsi 02 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.
Mu Rwanda

CHAN 2018: Amwe mu makipe y’ibihangange yakurikiye Amavubi mu gusezererwa.

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Impamvu  Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC  ya Rudasingwa
ITOHOZA

Impamvu Rudasingwa atifuza RNC ya Kayumba ? Kayumba nawe ntiyifuze RNC ya Rudasingwa

Ubwanditsi 29 Dec 2016
Uganda : Umugabo ari mu maboko ya Police azira gusambanya uruhinja rw’amezi 4 abereye se wabo
Mu Rwanda

Uganda : Umugabo ari mu maboko ya Police azira gusambanya uruhinja rw’amezi 4 abereye se wabo

Ubwanditsi 07 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru