Minisitiri w’Intebe aravuga ko Abanyarwanda bashima Imana ku byo yabagejejeho mu mwaka wa 2015, by’umwihariko bagashima uburyo bayobowe neza na Perezida Kagame.
Anastaze Murekezi aravuga ko umwaka wa 2015, urangiye Perezida Paul Kagame ari we rwego rwakunzwe n’abaturage cyane, ibi bikagaragazwa ngo n’uburyo referundumu yatowe kuri 98.3%.
Ibi yabivuze mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu umugisha (National Prayer Breakfast) yabaye kuri iki cyumweru afite insanganyamatsiko igira iti “gushimangira umurage w’ubudashyikirwa mu miyoborere myiza.”
Minisitiri w’intebe Murekezi wari uhagarariye Perezida Kagame, yavuze ko Abanyarwanda bashima mu buryo bukomeye uko Imana yabafashije mu mwaka wa 2015, ukaba wararangiye u Rwanda ruri mu bihugu ntangarugero ku isi.
Uyu muyobozi wa guverinoma yabwiye imbaga yitabiriye aya masengesho ko uyu mwaka urangiye, Abanyarwanda bakoze igikorwa gikomeye kirimo no kuba barahinduye itegeko nshinga, bakemerera Perezida Kagame kuzongera kwiyamamaza muri 2017.
Mu kwerekana uko Perezida Kagame yaje imbere y’izindi nzego gukundwa cyane, yavuze ko yashingiye ku byegeranyo bitandukanye.
Yagize ati “Raporo y’ikigo cy’imiyoborere (RGB) ku ishusho y’imiyoborere n’uburyo iberereye abaturage, yagaraje ko muri rusange ugereranyije 2014 na 2015, abaturage bishimira serivise bahabwa n’inzego zibanze kuko byiyongereyo 11.5%, byavuye kuri 59.6% bigera kuri 71.1%.”
Yunzemo ati “Abaturage bishimiye imirimo ikorwa n’inzego za gisirikare na polisi ku rugero rwa 98%, naho Polisi bikaba 97%.”
Yakomeje agira ati “Kuri Perezida Kagame ho ni agahebuzo kuko Abanyarwanda hafi ya bose bamufitiye icyizere kuruta izindi nzego zose, murabizi na we ubwe burya ni urwego, ibi birashimangirwa n’umubare munini cyane w’abaturage bangana na 98.3% batoye yego muri referendumu yabaye mu Kuboza 2015.”
Murekezi yagaragaje kandi ibyo Imana yafashijemo u Rwanda
Minisitiri w’intebe kandi yongeye kugaragaza ko uretse kuba Abanyarwanda bafitiye icyizere abayobozi babo, ku rwego rw’isi naho umwaka 2015 warangiye u Rwanda ruri mu bihugu ntangarugero.
Agira ati “Icyegeranyo cya banki y’isi cyo Mukuboza 2015, cyagaragaje ko Umujyi wa Kigali uri mu mijyi 6 ya mbere ku isi ifite iterambere rirambye, ku rwego rw’Afurika raporo ya global competiveness yo mu Kwakira 2015 yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu byerekeye guverinoma zikora neza muri Afurika, Raporo ya banki y’isi yo mu kwakira 2015, ku korohereza abashoramari yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya Afurika.”
Anastase Murekezi Minisitiri w’Intebe
Mu bindi uyu muyobozi wa guverinoma avuga ko u Rwanda rushimira Imana, birimo ko raporo ya global competitiveness yo mu Gushyingo 2015, yashize u Rwanda muri Afurika ku mwanya wa mbere aho abagore bishimira kuba bameze neza, no ku mwanya wa 6 ku isi.
Muri rusange Abanyarwanda bakaba basabwa gukomeza no kurinda ibyo bamaze kugeraho, ku buryo ngo mu mwaka wa 2016 bakomeza kwiragiza Imana ngo ibafashe mu iterambere bifuza kugeraho.
Mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu umugisha, abayobozi b’igihugu baboneraho umwanya wo guhura bakibukiranya inshingano zabo ari nako basaba Imana ngo ibafashe mu kazi kabo, iy’uyu mwaka ikaba yaranitabiriwemo n’inshuti z’u Rwanda ziturutse mu bihugu 10 hirya no hino ku isi.
Umwanditsi wacu