Mu gihe hasigaye igihe gito ngo irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika cy’ibihugu ku bakinnyi bakina iwabo CHAN 2016 rizabera mu Rwanda umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Jonathan Macnstry avuga ko ikipe yiteguye neza ku buryo izitanga uko ishoboye ikitwara neza.
umutoza w`Amavubi muri iki gitondo aganira n`itangazamakuru ryohanze
Uyu mugabo ukomoka muri Irlande y’Amajyaruguru atangaza ko imikino ya gicuti abakinnyi be bakinnye na Kameruni ndetse na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yabafashije kumenya aho bahagaze kandi ngo bahagaze neza. Yongeraho ko inkunga y’Abanyarwanda ikenewe cyane kugira ngo abakinnyi bumve ko bashyigikiwe bibongere imbaraga zo guhangana na Kote Divuwari, Maroke na Gabon mu itsinda bahuriyemo rya mbere hanyuma bakomeze bitware neza no mu byiciro bizakurikiraho.
Umukino ufungura CHAN 2016 uzahuza Amavubi y’u Rwanda cote d`voir ku wa gatandatu tariki 16 Mutarama 2016 kuri Stade Amahoro i Remera guhera i saa cyenda.
M.Fils