• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»U-23 AFCON-Q: Amavubi yanyagiriwe i Kinshasa Ibitego byish

U-23 AFCON-Q: Amavubi yanyagiriwe i Kinshasa Ibitego byish

Ubwanditsi 22 Nov 2018 IMIKINO

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abakinnyi batarengeje imyaka 23 yanyagiwe na DR Congo U23 ibitego 5-0 mu mikino wo kwishyura waberaye  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ugushyingo 2018.
Muri uyu mukino u Rwanda rwarushijwemo, DR Congo bafunguye amazamu ku munota wa gatandatu (6’) ku gitego cyatsinzwe na Ginola Mbuangi. Jackson Muleka yatsinzemo ibitego bibiri (30’, 70), Peter Mutomosi abonamo ikindi ku munota wa 63’ mbere yuko Balongo Lissondja ashyiramo icya gatanu (5) ku munota wa 85’nyuma yo kwinjira asimbuye.

Nyuma yo kubona ibi bitego, DR Congo yabonye itike y’ijonjora rya kabiri aho igomba kuzacakirana na Maroc iri mu Majyaruguru ya Afurika.

Jimmy Mulisa yari yakoze impinduka zatumye Biringiro Lague na Manishimwe Djabel babanza hanze bityo abakinnyi nka Nshimiyimana Marc Govin na Leopold Marie Samuel Guellette babanza mu kibuga.

DR Congo yatsinzre u Rwanda ibitego 5-0 mu gihe umukino ubanza byari 0-0 i Rubavu

DR Congo yatsinzre u Rwanda ibitego 5-0 mu gihe umukino ubanza byari 0-0 i Rubavu

Ni umukino u Rwanda rwari rufitemo amahirwe yo kuba bashaka uko banganya biciye mu bitego. Gusa, nyuma yo kwinjizwa igitego hakiri kare byaje gutuma abakinnyi b’u Rwanda bagira igihunga batangira gukinira inyuma bityo bakisanga Nshuti Innocent wakinaga nka rutahizamu ahagaze mu bakinnyi barenga batatu ba DR Congo bamurinze.

Ibi byaje gutuma abakinnyi ba DR Congo bisanzura mu kibuga bakina umupira wabo bwite ari nako abugarira b’u Rwanda barimo Nshimiyimana Marc Govin na Jean Paul Ahoyikuye bakinaga mu mpande bahabonera akatari gato muri uyu mukino.

Kuza muri 11 kwa Nshimiyimana Marc Govin ukina inyuma iburyo, byatumye Mutsinzi Ange wari wahakinnye ajyanwa hagati mu kibuga mu mwanya Manishimwe Djabel yakinyemo mu mukinon ubanza. Mutsinzi Ange Jimmy yakoranaga na Muhire Kevin na Samuel Marie Guellette Leopold wari waje muri 11 kuko Byiringiro Lague yabanje hanze.

Mu gusimbuza, Lague Byiringiro yasimbuye Itangishaka Blaise, Manishimwe Djabel yasimbuye Samuel Leopold Marie Guellette mu gihe Nshuti Dominique Savio asumbuwe na Biramahire Abeddy.

Muri rusange ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Ntwari Fiacre (GK), Nshimiyimana Marc Govin, Ahoyikuye Jean Paul Mukonya, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince Caldo, Mutsinzi Ange Jimmy, Muhire Kevin, Leopold Marie Samuel Guellette, Itangishaka Blaise, Nshuti Dominique Savio (C) na Nshuti Innocent.

Ikipe iyobowe na Jimmy Mulisa igomba kugaruka mu Rwanda nyuma yo kunyagirwa ibitego 5-0

Ikipe iyobowe na Jimmy Mulisa igomba kugaruka mu Rwanda nyuma yo kunyagirwa ibitego 5-0

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-22 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. Nyuma nibwo amakipe atatu ya mbere azahita ahabwa itike igana mu mikino Olempike ya 2020 izabera mu Buyapani.

2018-11-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa

Mu mikino ya gicuti, APR FC yatsinze Kiyovu sc4-2, Mukura VS itsinda Rayon Sports igitego kimwe ku busa

Ubwanditsi 09 Oct 2021
Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Abayobozi babiri ba Ferwafa batawe muri yombi

Ubwanditsi 13 Sep 2018
Amavubi yatsinze Congo Kinshasa

Amavubi yatsinze Congo Kinshasa

Ubwanditsi 11 Jan 2016
Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane

Bwa mbere mu mateka Kenya yatsinze Misiri mu mikino Nyafurika ya Volleyball, Tunisia na Cameroon zageze muri kimwe cya kane

Ubwanditsi 09 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?
Amakuru

Kwiyita impirimbanyi za demukarasi, kwigira abasazi no kwiyicisha inzara byafasha iki abanyabyaha bari mu maboko y’ubutabera?

Ubwanditsi 19 Sep 2021
Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa
Amakuru

Mu gihugu cy’ ubugande Imyigaragambyo y’abadashaka Museveni imaze guhitana ubuzima bw’abarenga 16 basaba ko Umukandida wabo afungurwa

Ubwanditsi 20 Nov 2020
FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe
POLITIKI

FDLR n’uwayiha Akarere ntacyo yakwimarira, icyo ishoboye ni ugucukura amajeri- Gen Kabarebe

Ubwanditsi 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru