Amakuru aturuka Harare muri Zimbabwe avuga yuko Perezida Robert Mugabe ari mu maremera akaba atazashobora kongera kugaruka mu biro nyuma y’ikitwa ikiruhuko cya buri mwisho w’umwaka ubutegetsi bwe buvuga yuko ubu aricyo arimo.
Ubusanzwe koko Perezida Mugabe buri mwisho w’umwaka fata ikiruhuko ubutegetsi akabusigira umwe muri ba Visi Perezida be babiri. Mugabe yagiye muri icyo kiruhuko cye cy’umwaka tariki 24 ukwezi gushize, asiga ku mwanya w’umukuru w’igihugu by’agateganyo Visi Perezida Phelekezela Mphoko.
Itegeko nshinga muri icyo gihugu riteganya yuko gusimbura Perezida wa Repubulika by’agateganyo bikorwa n’abo bavisi Perezida mu buryo gusimburana ariko no mu kiruhuko cy’umwaka ushize Mugabe yari yasigiye ubutegetsi Mphoko, yirengagije yuko hagombaga kuba hatahiwe Visi Perezida wundi ariwe Emmerson Mnangagwa !
Amagara arimo aracika Perezida Mugabe.
Ubusanzwe iyo Perezida agiye gusigira umwanya we by’agateganyo undi muntu aramusinyira nk’uko yabigenje abusigira Mphohoto tariki 24/12/2015. Ariko hari ikintu kije gitunguranye gituma abantu bahamya yuko koko amagara arimo acika Perezida Mugabe.
Tariki 11z’uku kwezi abantu batunguwe no kumva yuko Emmerson Mnangagwa asimbuye Phelekezela Mphoko kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika w’agateganyo. Ntabwo yasinyiwe na Perezida Mugabe ahubwo itangazo rimwimika ryasinywe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’itangazamakuru n’itumanaho, Phelekezela Mphoko
Ababikurikranira hafi bagahamya yuko ibi bigomba kuba bisobanuye ko Mugabe adashobora kuzongera gusubira mu biro ahubwo kwitaba Imana kwe kwageze, cyane yuko bivugwa yuko arembye cyane mu bitaro mu gihugu cya Singapore.
Muri Zimbabwe amategeko agena yuko iyo Perezida yitabye Imana asimburwa na Visi Perezida agategeka iminsi 90, hatunganywa iby’amatora kugira ngo Perezida wa Repubulika mushya aboneke. Amakuru akavuga yuko haba muri leta cyangwa mu ishyaka ZANU riri ku butegetsi baziho ubushobozi buke visi perezida Mphoko bwo kuba yayobora igihugu amezi atatu yose.
Emmerson Mnangagwa, Phelekezela Mphoko, Robert Mugabe
Ikaba ariyo mpamvu bahisemo kumukuraho bakamusimbuza Mnangangwa uzwiho ubushobozi bukomeye akaba n’umuhanga bukomeye mu by’ubukungu akaba n’umuntu wa hafi cyane na Grace Mugabe, umugore wa Prerezida.
Gushyirwaho kwa Mnangangwa benshi muri Zimbabwe babifata yuko aje ari umuntu ugomba gutegeka ya minsi 90 ya nyuma y’urupfu rwa Robert Mugabe, anategurira Grace Mugabe kuzasimbura umugabo we ku butegetsi.
Kayumba Casmiry