• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Perezida Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi

Perezida Mugabe asimbuwe burundu ku butegetsi

Editorial 18 Jan 2016 Mu Rwanda

Amakuru aturuka Harare muri Zimbabwe avuga yuko Perezida Robert Mugabe ari mu maremera akaba atazashobora kongera kugaruka mu biro nyuma y’ikitwa ikiruhuko cya buri mwisho w’umwaka ubutegetsi bwe buvuga yuko ubu aricyo arimo.

Ubusanzwe koko Perezida Mugabe buri mwisho w’umwaka fata ikiruhuko ubutegetsi akabusigira umwe muri ba Visi Perezida be babiri. Mugabe yagiye muri icyo kiruhuko cye cy’umwaka tariki 24 ukwezi gushize, asiga ku mwanya w’umukuru w’igihugu by’agateganyo Visi Perezida Phelekezela Mphoko.

Itegeko nshinga muri icyo gihugu riteganya yuko gusimbura Perezida wa Repubulika by’agateganyo bikorwa n’abo bavisi Perezida mu buryo gusimburana ariko no mu kiruhuko cy’umwaka ushize Mugabe yari yasigiye ubutegetsi Mphoko, yirengagije yuko hagombaga kuba hatahiwe Visi Perezida wundi ariwe Emmerson Mnangagwa !

-1803.jpg

Amagara arimo aracika Perezida Mugabe.

Ubusanzwe iyo Perezida agiye gusigira umwanya we by’agateganyo undi muntu aramusinyira nk’uko yabigenje abusigira Mphohoto tariki 24/12/2015. Ariko hari ikintu kije gitunguranye gituma abantu bahamya yuko koko amagara arimo acika Perezida Mugabe.

Tariki 11z’uku kwezi abantu batunguwe no kumva yuko Emmerson Mnangagwa asimbuye Phelekezela Mphoko kuri uwo mwanya wa Perezida wa Repubulika w’agateganyo. Ntabwo yasinyiwe na Perezida Mugabe ahubwo itangazo rimwimika ryasinywe n’umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’itangazamakuru n’itumanaho, Phelekezela Mphoko

Ababikurikranira hafi bagahamya yuko ibi bigomba kuba bisobanuye ko Mugabe adashobora kuzongera gusubira mu biro ahubwo kwitaba Imana kwe kwageze, cyane yuko bivugwa yuko arembye cyane mu bitaro mu gihugu cya Singapore.

Muri Zimbabwe amategeko agena yuko iyo Perezida yitabye Imana asimburwa na Visi Perezida agategeka iminsi 90, hatunganywa iby’amatora kugira ngo Perezida wa Repubulika mushya aboneke. Amakuru akavuga yuko haba muri leta cyangwa mu ishyaka ZANU riri ku butegetsi baziho ubushobozi buke visi perezida Mphoko bwo kuba yayobora igihugu amezi atatu yose.

-1802.jpg

Emmerson Mnangagwa, Phelekezela Mphoko, Robert Mugabe

Ikaba ariyo mpamvu bahisemo kumukuraho bakamusimbuza Mnangangwa uzwiho ubushobozi bukomeye akaba n’umuhanga bukomeye mu by’ubukungu akaba n’umuntu wa hafi cyane na Grace Mugabe, umugore wa Prerezida.

Gushyirwaho kwa Mnangangwa benshi muri Zimbabwe babifata yuko aje ari umuntu ugomba gutegeka ya minsi 90 ya nyuma y’urupfu rwa Robert Mugabe, anategurira Grace Mugabe kuzasimbura umugabo we ku butegetsi.

Kayumba Casmiry

2016-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame

Ari Leta, ari Kiliziya dusenyera umugozi umwe – Perezida Kagame

Editorial 07 Oct 2017
Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda zamaze nazo gushyirwa mu murage w’Isi

Editorial 20 Sep 2023
Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17,  anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Perezida Kagame yitabiriye Umuhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi y’Imyaka 17, anashyira Abapolisi 364 mu cyiciro cy’Abofisiye

Editorial 16 Jun 2017
Batanu basanzwemo Coronavirus mu bipimo 772 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 110

Batanu basanzwemo Coronavirus mu bipimo 772 byafashwe, abanduye mu Rwanda bagera ku 110

Editorial 09 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision cyatangaje ibinyoma ko habayeho ibiganiro hagati ya Kagame na Museveni
POLITIKI

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision cyatangaje ibinyoma ko habayeho ibiganiro hagati ya Kagame na Museveni

Editorial 06 Nov 2017
Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda
ITOHOZA

Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda

Editorial 02 Oct 2016
APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3
Amakuru

APR FC yageze muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 2023 isezereye Marine FC ku giteranyo cy’ibitego 6-3

Editorial 26 Apr 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru