• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa abahoze ari abakozi ba WASAC bakatiwe imyaka 3 y’igifungo

Nyuma yo guhamwa n’icyaha cya ruswa abahoze ari abakozi ba WASAC bakatiwe imyaka 3 y’igifungo

Editorial 16 Jan 2016 Mu Mahanga

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije icyaha cya ruswa UWAYEZU Jean d’Ascension na NGABONZIZA Jean Damascene rubakatira imyaka itatu 3 y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 80.000

UWAYEZU na NGABONZIZA bafashwe mu Ukwakira 2015 ku bufatanye n’Umuyobozi mukuru wa WASAC n’umukiriya akaba n’Umuyobozi wa Bougainvilla Hotel-Resto iherereye I Nyarutarama. Ubwo bari mu kazi ko gufungira amazi abatishyura, bageze kuri iyi Hotel basaba umuyobozi wayo amafaranga 40.000 kugira ngo batamukupira amazi kubera ideni rya 400.000 yishyuzwaga ideni we yemezaga ko Atari irye ahubwo ari iry’abakoreye muri iyo nzu mbere ye.

Nyuma yo kubemerera ayo mafaranga Byuzura David umuyobozi wa Bougainvilla Hotel-Resto yahamagaye Umuyobozi wa WASAC nawe ahamagara Police ibasha kubafatira mu cyuho bakira ayo mafaranga nayo ibata muri yombi.
Kuwa 09/12/2015 aba bombi bashikirijwe urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 6.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 15/01/2016 nibwo urubanza rwasomewe mu ruhame ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge I Nyamirambo.

Urukiko rwahamije UWAYEZU Jean d’Ascension na NGABONZIZA Jean Damascene icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa rutegeka ko buri umwe afungwa imyaka itatu kandi bakishyura ihazabu ya 80.000 FRW bafatanyije. Umucamanza Gatoni Nehemie wasomye iyi myanzuro yavuze ko UWAYEZU Jean d’Ascension na NGABONZIZA Jean Damascene bataribitabiriye isomwa ry’urubanza bazarangiriza igihano cyabo muri Gereza ya Kimironko.

Mu izina ry’Ubuyobozi bwa WASAC, Ruterana Lucien Umuyobozi wa Service z’Ubucuruzi yatangaje ko WASAC yishimiye imyanzuro yurubanza. Yavuze ko igihano cyahawe aba bakozi ari intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa n’indi mikorere mibi muri WASAC. Lucien yaboneyeho kuburira abakozi, abafata buguzi n’abanyarwanda bose bakora ibinyuranyije n’amategeko n’amabwiriza ko hashyizweho itsinda rigizwe n’inzego z’umutekano n’abakozi ba WASAC rishinzwe kurwanya imikorere inyuranyije n’amategeko.

Twubahe Pascal ushinzwe Itangazamakuru muri WASAC

2016-01-16
Editorial

IZINDI NKURU

RDF yasimbuje abasirikare bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo

RDF yasimbuje abasirikare bari mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Editorial 02 Nov 2017
Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Kuki Amerika n’Uburayi bagarukira gusa ku guhungisha Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, aho gufasha mu kurandura igituma bahunga?

Editorial 10 Jan 2023
Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Gen Muhoozi Kainerugaba yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, UPDF

Editorial 22 Mar 2024
Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Leta ya Uganda yiyemeje gushyira mu bikorwa ibyifuzo byose by’u Rwanda, birimo no kurekura Abanyarwanda bari bafungiye ahantu hatazwi

Editorial 29 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa
UBUKERARUGENDO

Ntibikiri Indoto, RwandAir igiye kujya ikora ingendo eshatu mu Cyumweru i Kinshasa

Editorial 04 Apr 2019
Perezida Nkurunziza yemerewe kuyobora u Burundi kugeza mu 2034, Agathon Rwasa arateganya kwitabaza inkiko
INKURU NYAMUKURU

Perezida Nkurunziza yemerewe kuyobora u Burundi kugeza mu 2034, Agathon Rwasa arateganya kwitabaza inkiko

Editorial 22 May 2018
Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13
Amakuru

Amakipe asaga 35 agiye guhatana mu irushanwa rya Memorial Kayumba rigiye gukinwa ku nshuro ya 13

Editorial 03 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru