Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwahamije icyaha cya ruswa UWAYEZU Jean d’Ascension na NGABONZIZA Jean Damascene rubakatira imyaka itatu 3 y’igifungo n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda 80.000
UWAYEZU na NGABONZIZA bafashwe mu Ukwakira 2015 ku bufatanye n’Umuyobozi mukuru wa WASAC n’umukiriya akaba n’Umuyobozi wa Bougainvilla Hotel-Resto iherereye I Nyarutarama. Ubwo bari mu kazi ko gufungira amazi abatishyura, bageze kuri iyi Hotel basaba umuyobozi wayo amafaranga 40.000 kugira ngo batamukupira amazi kubera ideni rya 400.000 yishyuzwaga ideni we yemezaga ko Atari irye ahubwo ari iry’abakoreye muri iyo nzu mbere ye.
Nyuma yo kubemerera ayo mafaranga Byuzura David umuyobozi wa Bougainvilla Hotel-Resto yahamagaye Umuyobozi wa WASAC nawe ahamagara Police ibasha kubafatira mu cyuho bakira ayo mafaranga nayo ibata muri yombi.
Kuwa 09/12/2015 aba bombi bashikirijwe urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aho ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 6.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 15/01/2016 nibwo urubanza rwasomewe mu ruhame ku cyicaro cy’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge I Nyamirambo.
Urukiko rwahamije UWAYEZU Jean d’Ascension na NGABONZIZA Jean Damascene icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa rutegeka ko buri umwe afungwa imyaka itatu kandi bakishyura ihazabu ya 80.000 FRW bafatanyije. Umucamanza Gatoni Nehemie wasomye iyi myanzuro yavuze ko UWAYEZU Jean d’Ascension na NGABONZIZA Jean Damascene bataribitabiriye isomwa ry’urubanza bazarangiriza igihano cyabo muri Gereza ya Kimironko.
Mu izina ry’Ubuyobozi bwa WASAC, Ruterana Lucien Umuyobozi wa Service z’Ubucuruzi yatangaje ko WASAC yishimiye imyanzuro yurubanza. Yavuze ko igihano cyahawe aba bakozi ari intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa n’indi mikorere mibi muri WASAC. Lucien yaboneyeho kuburira abakozi, abafata buguzi n’abanyarwanda bose bakora ibinyuranyije n’amategeko n’amabwiriza ko hashyizweho itsinda rigizwe n’inzego z’umutekano n’abakozi ba WASAC rishinzwe kurwanya imikorere inyuranyije n’amategeko.
Twubahe Pascal ushinzwe Itangazamakuru muri WASAC