Abajyanama b’inteko rusange isanzwe ya ADEPR bateraniye i Kigali ku nyubako nshya za ADEPR ziri ku Gisozi kuwa 15 Mutarama 2015 barebera hamwe uko umwaka wa 2015 wagenze banemereza hamwe ku bizakorwa mu mwaka wa 2016 hashingiwe ku nkingi 4 zigize Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR ari zo Ivugabutumwa, Imibereho myiza, Ubukungu n’iterambere n’Imibanire myiza n’izindi nzego bafatiramo imyanzuro itandukanye irimo no kongera indembo.
Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Jean Sibomana yatangaje ko mu mwaka wa 2015 hari abakozi Imana yashimye ko barukuha, ati “Bakoreye Imana mu gihe cyabo, none Imana yashimye ko barangiza urugendo.
Abajyanama b’inteko rusange isanzwe ya ADEPR bateraniye ku nyubako nshya za ADEPR ziri ku Gisozi.
Abo ni Pastori Kamanzi Raphael wo muri Paruwasi ya Taba (Huye), Pastori Musabwa Jonas wo muri Paruwasi ya Kacyiru (Gasabo), Pastori Semajeri Francois wo muri Paruwasi ya Ryabizige (Rubavu), Rev. Ignace Kayumba wa Paruwasi ya Juru (Bugesera), Pasitori Kabatiza Simon wa Paruwasi ya Gihundwe (Rusizi), Pastori Sibomana Servilien wa Paruwase ya Kagamba (Gicumbi), Rev. Kinihira Silas wa Paruwase ya Rukiri (Gasabo).
Ntitwava aha tutavuze ko hari n’abakirisito batari bake twamenye ko bavuye mu mubiri muri 2015. Abo bose dusengere imiryango basize n’Itorero bakoreragamo umurimo.” Hafashwe n’umunota wo kubibuka.
Ibyashimwe nk’ibyagezweho muri 2015…..
Yakomeje ashima ko kuri tariki ya 21 Ugushyingo 2015, Itorero ryizihije Yubile y’Imyaka 75 rimaze rikorera mu Rwanda anashima ubwitange n’umurava wagaragajwe n’abakristo.
Ati “Ibi byahesheje ishema Itorero ryacu haba mu gihugu no mu ruhando mpuzamahanga. Abasaga ibihumbi mirongo ine (40,000) bitabiriye yubile tukaba kandi twari dufite n’abashyitsi baturutse muri Amerika, Canada, Ubwongereza, Uburusiya, Ukraine, Sweden, Finland, Tanzania, Niger, Nigeria, Burundi, Congo na Uganda. Ibi turabishimira Imana kubw’umubano mwiza dufitanye n’andi matorero mu bindi bihugu.”
Umuvugizi wa ADEPR Rev Jean Sibomana yashimiye n’Abamisiyoneri bafatanya na ADEPR.
Hakozwe ibiterane by’ivugabutumwa byahuje urubyiruko, abagore, abanyamasengesho, abanyeshuri ndetse n’ibindi byiciro hagamijwe guhembura Itorero ndetse n’ibyo byiciro harimo nk’ibiterane mpuzamahanga by’abanyamesengesho byabereye Karongi na Gasave muri Gasabo aho bavuye mu bihugu bitandukanye basenga Imana kandi banasengera amatorero n’ibihugu bakomokamo.
Mu biterane byagiye bibera hirya no hino n’ivugabutumwa ryakozwe mu mwaka wa 2015 byatanze umusaruro ushimishije kuko abagera ku 59,866 biyongereye ku Itorero.
Hashimiwe Pastor David Kehler na madamu we Lynn baturutse muri Canada ku bwitange bagira mu guhugura abakozi b’Imana mu bijyanye n’ubuyobozi n’ubujyanama.
Hashimiwe na Misiyoneri Rev. Kim Oh Young wo muri Korea, wafashije mu kubonera ADEPR inkunga yatanzwe n’amatorero yo muri Korea hubakwa urusengero rwa Mukuyu muri Gasabo.
Umuvugizi Wungirije yasobanuye ko nk’ibiterane mpuzamahanga by’abanyamesengesho byatumye basengera amatorero n’ibihugu byaybo.
Itorero kandi ryubakiwe ishuri n’abagira neza baturuka mu gihugu cy’Ubwongereza bagize umuryango witwa “Hand Around the World” rifite agaciro ka miliyoni 39 z’amafaranga y’u Rwanda harimo n’ikibuga cya Basketball bubakiwe.
Hishimiwe ko hatowe na za Komite zishinzwe ishuri rya Sunday School (Ishuri ryo ku Cyumweru) kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku rwego rw’indembo.
Itorero ADEPR ryakinguye ivugabutumwa mu gihugu cya Uganda, aho ubu rimaze kugirayo abakirisitu bagera ku bihumbi 10,000, babarirwa mu turere dutandukanye twa Uganda.
Itorero ryakoze ibikorwa byo kwita ku batishoboye batangirwa za ubwisungane mu kwivuza aho abagera ku bihumbi 16,636 bazibuguriwe, bufite agaciro ka 49,908,000 Frw.
Zimwe mu ngingo zemejwe n’Inteko Rusange ya ADEPR:
Inteko rusange yemeje ko ADEPR-PCIU (Pentecostal Church International of Uganda) ari Ururembo rwa 6 mu ndembo zigize Itorero ADEPR, ruyobowe na Rev. Karangwa John wungirijwe Rev. Nyirimpeta Anastase, hanemezwa ko umukristo wa ADEPR uzajya ajya muri Uganda, kwiga cyangwa gukorerayo, azajya ahabwa recommendation y’Itorero ituma yakirwa muri ADEPR-PCIU.
Twabibutsa ko indembo za ADEPR zisanzwe ari eshanu, harimo urw’Amajyaruguru, Amajyepfo, Iburasirazuba, Iburengerazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Biro Nyobozi kandi yamurikiye Inteko rusange ko Umushumba w’Itorero ry’Akarere rya Kirehe ari Rev. Niyonzima Alexis wasimbuye Rev. Karangwa John wahawe kuyobora ururembo rushya.
Christine Mutuyemariya ushinzwe imari n’ubukungu muri ADEPR.
Inteko rusange yakiriye raporo y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015 ndetse n’uy’uwa 2016, abajyanama bamaze kuyitangaho ibitekerezo iremezwa.
Emmanuel Kwizera / ADEPR