Imbwa burya ngo ni inshuti nyanshuti kandi ikaba mudatenguha kuri shebuja. Nyarubwana yo muri Thaïlande yavanyeho urujijo ku bakemangaga ibi kuko shebuja yayitaye ku nzira atabishaka ihamutegereza amezi arindwi nyuma shebuja aza guhuzwa nayo ayisanze ku nzira aho yayisize.
Ku muhanda aho yari yaraciye ingando abayigiriye impuhwe bakayigaburira
Iyi mbwa yitwa Big Blue yaburanye na shebuja ubwo bari bari ku rugendo aho kujya kuba ikirara ahubwo iguma aho baburaniye iraharamba. Abaturiye uwo muhanda ngo nibo bayigaburiraga.
Ikinyamakuru People’s Daily kivuga ko iriya mbwa na shebuja baburaniye ku muhanda uturanye n’umudugudu uri ahitwa Khuan Thong mu majyepfo ya Thaïlande.
Ubwo bari mu rugendo iriya mbwa yari mu modoka inyuma irinzwe imbuto shebuja yari ajyanye ku isoko, bageze muri uriya mudugudu arahagarara (shebuje w’imbwa) ajya kwihagarika.
Imbwa nayo ivamo atayibonye agarutse yatsa imodoka aranduruka.
Ageze iyo ajya arebye abura imbwa ye. Ya mbwa ibonye shebuja agiye yamutegerereje aha yayisize yizeye neza ko azagaruka.
Abatuye hafi aho baje kuyibona bagira ngo n’imbwa y’inzererezi ariko babonye ukuntu yitonda bayigirira impuhwe bakajya bayigaburira ikigumira aha ku muhanda.
Nyuma y’amezi arindwi nibwo nyirayo yaje kuyibona kuri televiziyo kubera ko abaturage babibwiye abanyamakuru ko hari imbwa yanze kuva ku muhanda.
Nyuma yaragarutse arayihasanga imbwa ye imubonye irishima nawe ibyishimo biramusaba.
Abanyamateka bemeza ko imbwa ariyo nyamaswa ya mbere yorowe n’umuntu kuko yamutinyutse kurusha izindi nyamaswa kandi ngo yamufashaga mu guhiga no kumurinda nijoro.
M.Fils