• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda

Imbwa yategereje shebuja amezi 7 yose ku muhanda

Editorial 25 Jan 2016 IMIKINO

Imbwa burya ngo ni inshuti nyanshuti kandi ikaba mudatenguha kuri shebuja. Nyarubwana yo muri Thaïlande yavanyeho urujijo ku bakemangaga ibi kuko shebuja yayitaye ku nzira atabishaka ihamutegereza amezi arindwi nyuma shebuja aza guhuzwa nayo ayisanze ku nzira aho yayisize.

-1929.jpg
Ku muhanda aho yari yaraciye ingando abayigiriye impuhwe bakayigaburira

Iyi mbwa yitwa Big Blue yaburanye na shebuja ubwo bari bari ku rugendo aho kujya kuba ikirara ahubwo iguma aho baburaniye iraharamba. Abaturiye uwo muhanda ngo nibo bayigaburiraga.

Ikinyamakuru People’s Daily kivuga ko iriya mbwa na shebuja baburaniye ku muhanda uturanye n’umudugudu uri ahitwa Khuan Thong mu majyepfo ya Thaïlande.

Ubwo bari mu rugendo iriya mbwa yari mu modoka inyuma irinzwe imbuto shebuja yari ajyanye ku isoko, bageze muri uriya mudugudu arahagarara (shebuje w’imbwa) ajya kwihagarika.

Imbwa nayo ivamo atayibonye agarutse yatsa imodoka aranduruka.
Ageze iyo ajya arebye abura imbwa ye. Ya mbwa ibonye shebuja agiye yamutegerereje aha yayisize yizeye neza ko azagaruka.

Abatuye hafi aho baje kuyibona bagira ngo n’imbwa y’inzererezi ariko babonye ukuntu yitonda bayigirira impuhwe bakajya bayigaburira ikigumira aha ku muhanda.

Nyuma y’amezi arindwi nibwo nyirayo yaje kuyibona kuri televiziyo kubera ko abaturage babibwiye abanyamakuru ko hari imbwa yanze kuva ku muhanda.
Nyuma yaragarutse arayihasanga imbwa ye imubonye irishima nawe ibyishimo biramusaba.

Abanyamateka bemeza ko imbwa ariyo nyamaswa ya mbere yorowe n’umuntu kuko yamutinyutse kurusha izindi nyamaswa kandi ngo yamufashaga mu guhiga no kumurinda nijoro.


M.Fils

2016-01-25
Editorial

IZINDI NKURU

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Nsengimana Jean Bosco ni we wegukanye umunsi wa mbere wa Tour du Rwanda

Editorial 13 Nov 2017
I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

I Rubavu hasojwe amarushanwa y’abari munsi y’imyaka 15 yiswe CAF African Schools Championship 2022

Editorial 25 Jul 2022
APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa Gatanu wa shampiyona ya PNL – Uko tombola yose yagenze

Editorial 20 May 2021
Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Amafoto – Mahoro Yvan na Murangwa Nelson bakiniraga ikipe ya UVC Volleyball Club berekeje muri REG VC

Editorial 09 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yakanguriye abatuye mu karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge

Editorial 29 Jan 2016
Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)
INKURU NYAMUKURU

Hagiye gusohoka ikiganiro Perezida Kagame agaragaramo atwaye igare na ‘Jet Ski’ mu Kivu (Video)

Editorial 04 Apr 2018
U Burundi buragana he ?  Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye
INKURU NYAMUKURU

U Burundi buragana he ? Urutonde rw’abantu 17 bashakishwa n’ubutabera kubera iyicwa rya Ndadaye

Editorial 01 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru