kipe y’igihugu ya Uganda isezerewe mu mikino ya CHAN ya 2016 itarenze umutaru, nyuma yo kunanirwa gutsinda umukino n’ umwe mu itsinda rya 4, yarimwo n’ikipe ya Zambia, Zimbabwe na Mali, ryakiniraga mu karere ka Rubavu.
Joseph Nsubuga ahanganye nnumwe mu bakinnyi ba Zimbabwe
Igitego cya Manondo William ku munota wa 48, cyaje kwishyurwa ku munota wa nyuma w’umukino na Geoffrey Sserunkuma, amakipe arangiza anganyije igitego 1-1.
Mu mukino wa nyuma muri iri tsinda ikipe ya Milutin Milutin Micho yakinnye muri iri rushanwa, yahuraga na Zimbabwe kuri sitade Umuganda, mu gihe ikipe ya Zambia yakinaga na Mali kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.
Igice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Zimbabwe na Uganda zagerageje gukina umukino mwiza, ariko kureba mu izamu birananirana.
Zimbabwe yakinaga uyu mukino iharanira ishema ku gihugu cyayo gusa, kuko gusezererwa iyi kipe yari yaramaze gusezererwa.
Uganda mu gice cya mbere cy’umukino yahushije uburyo bwinshi bwo kuba yabona igitego, hari nk’aho Rutahizamu Miya, yisanze ahagararanye wenyine n’umuzamu, ateye ishoti, Tatenda Marshall arikuramo.
Igice cya 2 cy’umukino kigitangira, ku mupira watakajwe na Joseph Ochaya, rutahizamu wa Zimbabwe William Manonda yafunguye amazamu, igitego cya mbere cya Zimbabwe muri aya marushanwa.
Zimbabwe yakomeje gusatira bikomeye ikipe ya Uganda, igenda ihusha ibitego byari byabazwe imbere y’izamu.
Rutahizamu wa Uganda Elissa Sekissambu yaje kubona amahirwe yo kuba yakwishyura ku ruhande rwa Uganda, ariko ananirwa gutera mu izamu.
Umutoza wa Zimbabwe Kalisto Pasuwa yagiye akora impinduka aza kwinjiza umusore Ronald Kitiyo mu kibuga, wagoye bigaragara abakina inyuma ba Uganda, ariko umuzamu Alitho James, amubera ibamba.
Ku munota wa 3 w’inyongera ku minota 90 y’umukino, ni bwo rutahizamu wa Uganda wari winjiye mu kibuga asimbuye Geoffrey Sserunkuma, yaje kwishyura igitego n’umutwe, amakipe arangiza anganyije igitego 1-1.
Undi mukino muri iri tsinda warangiye Zambia na Mali banganyije 0-0.
Bikaba bivuga ko Zambia izamutse ku mwanya wa mbere n’amanota 7, ikurikiwe na Mali ifite amanota 5, Uganda ku mwanya wa 3 n’amanota 2, Zimbabwe icyuye inota 1.
Imikino ya 1/4:
Ku wa gatandatu (30/1/2016)
• Rwanda vs DRC (Stade Amahoro)
• Cameroun v Cote d’Ivoire (Huye)
Ku cyumweru:
• Tunisia vs Mali (Stade ya Kigali)
• Zambia vs Guinea (Stade Umuganda)
Ababanjemo 11 ku mpande zombi:
Zimbabwe:
Mukuruva,Mhlanga,Kangwa,Ngodzo,Zvirekwi,Masuku,Makatuka,Manuvire, Manondo, Chirambadare,Mutuma.
Uganda :
Alitho James (GK), Joseph Nsubuga,Richard Kassaga,Muwanga Bernard, Kezironi Kizito, Joseph Ochaya, Farouk Miya (Capt), Erisa Sekisambu, Ivan Ntege, Isaac Muleme and Timothy Awany.
M.Fils