• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Micho na Uganda basezeye irushanwa batageze i Kigali

Micho na Uganda basezeye irushanwa batageze i Kigali

Editorial 28 Jan 2016 IMIKINO

kipe y’igihugu ya Uganda isezerewe mu mikino ya CHAN ya 2016 itarenze umutaru, nyuma yo kunanirwa gutsinda umukino n’ umwe mu itsinda rya 4, yarimwo n’ikipe ya Zambia, Zimbabwe na Mali, ryakiniraga mu karere ka Rubavu.

-67.png

Joseph Nsubuga ahanganye nnumwe mu bakinnyi ba Zimbabwe

Igitego cya Manondo William ku munota wa 48, cyaje kwishyurwa ku munota wa nyuma w’umukino na Geoffrey Sserunkuma, amakipe arangiza anganyije igitego 1-1.

Mu mukino wa nyuma muri iri tsinda ikipe ya Milutin Milutin Micho yakinnye muri iri rushanwa, yahuraga na Zimbabwe kuri sitade Umuganda, mu gihe ikipe ya Zambia yakinaga na Mali kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo.

Igice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Zimbabwe na Uganda zagerageje gukina umukino mwiza, ariko kureba mu izamu birananirana.

Zimbabwe yakinaga uyu mukino iharanira ishema ku gihugu cyayo gusa, kuko gusezererwa iyi kipe yari yaramaze gusezererwa.

Uganda mu gice cya mbere cy’umukino yahushije uburyo bwinshi bwo kuba yabona igitego, hari nk’aho Rutahizamu Miya, yisanze ahagararanye wenyine n’umuzamu, ateye ishoti, Tatenda Marshall arikuramo.

Igice cya 2 cy’umukino kigitangira, ku mupira watakajwe na Joseph Ochaya, rutahizamu wa Zimbabwe William Manonda yafunguye amazamu, igitego cya mbere cya Zimbabwe muri aya marushanwa.

Zimbabwe yakomeje gusatira bikomeye ikipe ya Uganda, igenda ihusha ibitego byari byabazwe imbere y’izamu.

Rutahizamu wa Uganda Elissa Sekissambu yaje kubona amahirwe yo kuba yakwishyura ku ruhande rwa Uganda, ariko ananirwa gutera mu izamu.

Umutoza wa Zimbabwe Kalisto Pasuwa yagiye akora impinduka aza kwinjiza umusore Ronald Kitiyo mu kibuga, wagoye bigaragara abakina inyuma ba Uganda, ariko umuzamu Alitho James, amubera ibamba.

Ku munota wa 3 w’inyongera ku minota 90 y’umukino, ni bwo rutahizamu wa Uganda wari winjiye mu kibuga asimbuye Geoffrey Sserunkuma, yaje kwishyura igitego n’umutwe, amakipe arangiza anganyije igitego 1-1.

Undi mukino muri iri tsinda warangiye Zambia na Mali banganyije 0-0.

Bikaba bivuga ko Zambia izamutse ku mwanya wa mbere n’amanota 7, ikurikiwe na Mali ifite amanota 5, Uganda ku mwanya wa 3 n’amanota 2, Zimbabwe icyuye inota 1.
Imikino ya 1/4:

Ku wa gatandatu (30/1/2016)

• Rwanda vs DRC (Stade Amahoro)
• Cameroun v Cote d’Ivoire (Huye)

Ku cyumweru:

• Tunisia vs Mali (Stade ya Kigali)
• Zambia vs Guinea (Stade Umuganda)

Ababanjemo 11 ku mpande zombi:

Zimbabwe:

Mukuruva,Mhlanga,Kangwa,Ngodzo,Zvirekwi,Masuku,Makatuka,Manuvire, Manondo, Chirambadare,Mutuma.

Uganda :

Alitho James (GK), Joseph Nsubuga,Richard Kassaga,Muwanga Bernard, Kezironi Kizito, Joseph Ochaya, Farouk Miya (Capt), Erisa Sekisambu, Ivan Ntege, Isaac Muleme and Timothy Awany.

M.Fils

2016-01-28
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Amafoto – Haringingo Francis watandukanye na Police FC yerekeje muri Kiyovu SC ku masezerano y’imyaka ibiri asabwa gutwara igikombe

Editorial 09 Jul 2021
Impera z’icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games

Impera z’icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games

Editorial 08 Aug 2022
CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

CHAN 2016:Congo ibaye ikipe ya kabiri ubonye itike ya 1/4

Editorial 22 Jan 2016
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52

Editorial 17 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ese abahoze ari abakozi b’Urwego rw’Iperereza muri Uganda [ ISO ] bavanywe ku kazi kubera iki?
INKURU NYAMUKURU

Ese abahoze ari abakozi b’Urwego rw’Iperereza muri Uganda [ ISO ] bavanywe ku kazi kubera iki?

Editorial 29 Nov 2017
Amavubi ngo agiye muri CECAFA kurushaho kwitegura CHAN
IMIKINO

Amavubi ngo agiye muri CECAFA kurushaho kwitegura CHAN

Editorial 26 Nov 2017
Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga byazamutse ku kigero cya 39% mu 2017
UBUKUNGU

Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa mu mahanga byazamutse ku kigero cya 39% mu 2017

Editorial 04 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru