Ku itariki 5 Gashyantare, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Huye, Senior Superintendent of Police (SSP) Francis Muheto yagiranye inama n’abagize ihuriro ry’urubyiruko Nyarwanda rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano (Rwandan Youth Volunteers in Community Policing- RYVCP) bagera kuri 40 bo muri aka karere, abasaba kurushaho gukangurira abandi kwirinda ibyaha aho biva bikagera.
SSP Muheto yabanje gushimira urwo rubyiruko kubera uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano, ariko na none arusaba kongera imbaraga mu gukangurira abantu kutanywa ibiyobyabwenge, kutabicuruza, no kutabitunda.
Yagize ati:”Mwe mwamaze gusobanukirwa ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, mujye mukangurira urubyiruko bagenzi banyu ndetse n’umuryango mugari nyarwanda kubyirinda, no kubirwanya batanga amakuru ku gihe y’ababikora”.
Yababwiye kujya kandi bakangurira ingeri zose z’abantu kuba abafatanyabikorwa ba Polisi y’u Rwanda mu kurwanya ibyaha muri rusange bayiha amakuru y’abakoze cyangwa abafite imigambi yo kubikora.
SSP Muheto yashimye kandi urwo rubyiruko ku bikorwa by’ubukorerabushake, kandi abizeza kuzababa hafi.
Umuyobozi w’iri huriro mu karere ka Huye, Kayitakirwa Dieudonné, yagize ati:”Tubinyujije mu bukangurambaga butandukanye, turizera tudashidikanya ko tuzarushaho kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera, bityo, dukomeze kugira uruhare mu kwicungira umutekano.”
Yashimye Polisi y’u Rwanda ku nama yabagiriye, maze asaba bagenzi be kuzikurikiza.
Mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu kwucungira umutekano, ku itariki 7 Gicurasi, umwaka ushize, RYVCP yasinyanye na Polisi y’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha.
Kugeza ubu, iri huriro rigizwe n’abanyamuryango basaga 14,000, bakaba babarizwa mu turere twose tw’igihugu aho bakorera ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ibyaha.
Uru rubyiruko rukora kandi ibikorwa by’ubukorerabushake nko kubakira imwe mu miryango itishoboye, kuyirihirira ubwisungane mu kwivuza, no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare.
RNP