Perezida Paul Kagame aravuga ko we adashingira ku byo bamwe bavuga gusa, ahubwo ngo aricara agakora icyagombye gukorwa.
Umukuru w’igihugu kandi avuga ko kuba Abanyarwanda baremeje itora rya referendamu, ari amahitamo yabo, bakoze badashingiye ku bitegetswe n’abandi.
Kagame yatangaje ibi mu nama irimo kubera I Dubai ihuza za guverinoma aho harimo haraganirwa uko amaleta afasha mu gusubiza ibibazo abaturage bahura na byo.
Mu kiganiro Perezida Kagame yatanze aho yagaragazaga u Rwanda n’icyerekezo cy’igihugu, yavuze ko kuba Abanyarwanda barahisemo bagatora bemeza referendamu, ari amahitamo yabo ubwabo.
Abanyarwanda bangana na 98.3%, bemeje ko referendamu ivugururwa Kagame akongera kwiyamamaza muri manda ya gatatu, amatora azaba mu mwaka wa 2017.
Umukuru w’igihugu yagize ati “Ibyo bakoze byari icyifuzo cyabo, ntabwo babikoze kubera undi muntu uwo ari we wese.”
Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yongeye kuvuga ko ibyo akora, adashingira ku bitekerezo by’abantu gusa ahubwo ngo akora ku cyakagombye gukorwa.
Yunzemo ati “Ntabwo njya nshingira ku butumwa mbona, nshingira ku kuri ku gihari, Abanyarwanda bafite igihugu cyabo kandi bafite icyo bagitekereza kuri ejo hacyo, yego twumva abatubwira ariko nyuma uhitamo icyo wikorera ubwawe n’icyo ukorera igihugu.”
Ku birebana n’inkunga u Rwanda ruhabwa, Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda batifuza ko inkunga zabaho ubuziraherezo.
Avuga ko “Inkunga u Rwanda rubona ntabwo ari ikintu igihugu gikeneye ko cyahoraho ubuzirahezo, hakenewe ko yakoreshwa kugira ngo hubakwe inzego zikomere ndetse n’ubukungu bw’igihugu, icyerekezo cyacu ni ukureba ko dushobora guhagarara ku maguru yacu ubwacu kandi tugateza imbere igihugu cyacu, tugakurura abashoramari bagakora ishoramari.”
Ubwo kandi yerekanaga ishusho y’u Rwanda, umukuru w’igihugu yavuze ko icyo Abanyarwanda bagiye bashyira imbere, atari ukuvuga ngo igihugu ni gito, ahubwo gushyiraho gahunda nziza nibyo bifite agaciro.
Perezida Kagame yakirwa muri iyo nama
Ku birebana n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Émirats Arabes Unis, Perezida Kagame avuga ko iyo urebye UAE aho iki gihugu cyavuye, ukabona agaciro gakomeye bafite kandi bakuye muri bike bari bafite, ibi bituma hakwiye kubaho ubufatanye n’iki gihugu.
Perezida Paul Kagame aragaragaza ubunararibonye afite, bw’aho yavanye abaturage barenga miliyoni imwe mu bukene bukabije.